“Kugura agakingirizo ntibiteye isoni kuruta gusaba ibintu. SIDA iracyariho, nta muti nta n’urukingo kandi irica” – Dr. Basile Ikuzo.

Mu gihe u Rwanda rukomeje urugamba rwo guhashya icyorezo cya SIDA, imibare yerekana ko hakiri icyuho mu gukumira no kurwanya iki cyorezo, cyane cyane mu rubyiruko. Imyumvire yo kwirinda SIDA iracyafite imbogamizi, aho bamwe bafata iyi ndwara nk’itabaho, abandi bagaterwa isoni no kuyirinda cyangwa kumenya uko bahagaze.

Mubihe bigiye bitandukanye hakunze kumvikana amakuru y’abatinya kujya kugura agakingirizo batinya ko babonwa n’abantu cg bakavugako biteye isoni ndetse batinya n’amagambo y’abadutanga cg baducuruza.

Mu mahugurwa y’abanyamakuru yabaye ku wa 11-12 Werurwe 2025, Dr. Basile Ikuzo, umuyobozi ushinzwe kurwanya virusi itera SIDA mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yasabye itangazamakuru kugira uruhare mu gukangurira abantu ko SIDA ikiriho kandi yica. Yagarutse cyane ku kibazo cy’abantu batinya kugura agakingirizo, bagahitamo gukora imibonano idakingiye kubera ipfunwe cyangwa kudasobanukirwa neza no guha agaciro ingaruka zituruka kumibonano mpuzabitsina idakingiye.


Ati: ” Ntamuntu numwe ukwiye kwirara kuko sida iracyariho kandi imibare myinshi y’abanduye iri murubyiruko rero buriwese akwiye kugira uruhare mu kuyirwanya, akihutira kwipimisha hakiri kare akamenya uko ahagaze ndetse akamenya uko yirinda”

Dr Basile yakomeje avuga ko hari amakuru ajya yumva yabavuga ko biteye isoni kujya kugura agakingirizo avuga ko ibyo bidakwiye gutera isoni kuko gutereta usaba gukora imibonano mpuza bitsina aribyo biteye isoni cyane kandi ibi bishobora kuba impamvu y’ikwirakwira ry’ubwandu bwa SIDA.

Ati:” Kugura agakingirizo si ikintu gikwiye gutera isoni mu gihe ugiye ugatereta bakakwemerera ihutire kugura agakingirizo ntamuntu ukwiye guterwa isoni nokuba ari kwirinda Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina Kandi ntekerezako kugura agakingirizo atari ikintu gikwiye gutera isoni, kuko gukora imibonano idakingiye ari cyo kintu giteye isoni cyane kurusha ibindi.”

Dr. Basile Ikuzo yasabye abatanga udukingirizo n’abaducuruza kwirinda imyitwarire ituma abantu bagira ipfunwe mu gihe baje babagana bagiye kugura agakingirizo. Yagaragaje ko ari ingenzi ko abatanga udukingirizo bumva ko gukoresha agakingirizo ari igikorwa cyiza, kandi bitagomba gufatwa nk’ibintu biteye isoni. Yabwiye abanyamakuru ko bagomba gufasha mu gusobanurira abaturage akamaro k’agakingirizo mu kurinda SIDA n’izindi ndwara.

Ati: ” Abatanga udukingirizo n’abaducuruza ndetse n’abantu bose muri rusange nibumveko kugura agakingirizo ari ibintu bisanzwe imibonano irakorwa kandi cyane ntawutabizi nitubashe kubyakira bikorwe ariko hirindwa SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kandi kugira bigerweho buri wese akwiye kubigiramo uruhare ”

Mu gusoza, Dr. Ikuzo yatanze ubutumwa ku rubyiruko n’abaturage bose, abasaba ko bagomba kwirinda SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Yavuze ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kurwanya iyi ndwara, akihutira kwipimisha hakiri kare, kandi akamenya uko yirinda kandi ko U Rwanda rukomeje guharanira ubuzima bwiza bw’abaturage, buri wese afite uruhare mu kurwanya no kwirinda SIDA. Kugura agakingirizo bikaba ari intambwe ikomeye mu kuyirinda.

RBC igaragaza ko abantu 230,000 banduye virus itera Sida naho 3200 bicwa nayo buri mwaka.( Ingenzi photo )

RBC igaragaza ko Ibipimo by’Ubwandu bwa Virusi Itera Sida ,Abafite Virusi Itera Sida ari ibihumbi maganabiri mirongo itatu 230,000 Buri mwaka abantu ibihumbi bitatu maganabiri 3,200 bandura Sida naho ibihumbi bibiri maganatandatu 2600 bicwa na Virusi Itera Sida buri mwaka.

RBC igaragaza kandi ko Abari hagati y’imyaka 15-49 , 2.7% bafite Virusi Itera Sida ,Abaryamana bahuje igitsina 5.8% bafite Virusi Itera Sida ,Abakora umwuga w’uburaya 35% bafite ubwandu bwa Virusi Itera Sida.

Ubwandu bushya bwiganje mu myaka 15-19 Mu bakiri bato bukaba bwiganje ku gitsina gore naho Mu bakuru ubwandu bwa Sida bwiganje mu bagabo.

By Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *