Umwangavu wabyaye ntagomba gucibwa: Inzego za Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta mu nzira yo gusubiza mu ishuri abakobwa batewe inda bakiri bato.

Mu rwego rwo kurwanya ikibazo cy’abangavu baterwa inda bagata ishuri no gufasha abamaze kubyara gusubira mu ishuri, ku wa Kane tariki 03 Mata 2025, mu mujyi wa Kigali mu karere ka nyarugenge habereye inama nyunguranabitekerezo yahuje inzego za Leta, imiryango itegamiye kuri Leta, abahagarariye urubyiruko abarimu ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye. Iyi nama yateguwe n’Umuryango Happy Family Rwanda Organization ku bufatanye na View of Rwanda na UNESCO, hagamijwe gushyiraho ingamba n’amabwiriza yo kurinda abangavu no kubafasha kongera kwiyubaka n’abavuye mu ishuri bakarisubizwamo.

Inzego zitandukanye mu guhangana n’iki kibazo cy’abangavu baterwa inda bagata ishuri. ( Ingenzi Photo )

Iyi nama yitabiriwe n’intumwa zaturutse muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) na Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango n’Uburinganire (MIGEPROF), itabiriwe kandi n’uhagarariye Akarere ka Nyarugenge, uwari uhagarariye UNESCO Dr. Ben Mpozembizi Alexandre, n’abandi batandukanye.

Uwari uhagarariye UNESCO Dr. Ben Mpozembizi Alexandre.( Ingenzi Photo )

Nsengiyumva Rafiki Justin, umuyobozi wa Happy Family Rwanda Organization,yagaragaje ko ari ikbazo kigomba guhagurukirwa byihariye kuko kigira ingaruka ku gihugu cyose yavuze ndetse ko ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda bagata ishuri gisaba imbaraga z’inzego zose.

Nsengiyumva Rafiki Justin, umuyobozi wa Happy Family Rwanda Organization ( Ingenzi Photo )

Ati:“Abana b’abakobwa batwita cyangwa babyaye bakiri bato bakunze gutakaza icyizere cy’ubuzima n’ejo hazaza. Tugomba kubaba hafi, tukabaganiriza, tukabatera imbaraga, tukabarihira ishuri, tukabashakira ibikoresho by’ishuri ndetse no gufasha n’abana babo kubona uko babaho neza.”

Yakomeje avuga ko umuryango wa Happy Family uzibanda cyane ku kwigisha ubuzima bw’imyororokere, no kubafasha kwiga imyuga ituma bashobora kwigira.

Yagize ati:“ Nka Happy Family Rwanda Organization dufite gahunda yo gukomeza gukora ubuvugizi, twigisha ababyeyi uko bakwiye kwitwara ku bana babo, ndetse no gukomeza guharanira ko nta mwana w’umukobwa ukomeza kwirukanwa mu rugo kubera ko yatewe inda cg ngo ate ishuri.”

Ineza Busogi Charmanta, w’imyaka 12 wiga mu mwaka wa gatandatu ku ishuri rya Grorie Academy, yitabiriye iyi nama aturutse muri View of Rwanda ltd yavuze ko ari akababaro kubona mugenzi we bari mu kigero kimwe atwite agata ishuri.

Ati:“ Ababyeyi ntibakwiye gukomeza guceceka,bagomba kujya baganiriza abana babo ku ngaruka zo gutwita bakiri bato ndetse n’uko bagomba kwirinda ikindi mbona Leta nayo ikwiye kubaka ibigo byihariye bifasha abo bana, gusa View of Rwanda nibwo igitangira ntabikorwa byihariye turakora ariko turifuza kuzagira uruhare mu kugarura bagenzi bacu mu mashuri, tubereke ko bitarangiriye aho.”

Uwari uhagarariye Minisiteri y’Uburezi yashimye iki gikorwa ashimira n’abagiteguye agaragaza ko Leta yashyizeho amategeko afasha abana b’abakobwa gukomeza kwiga nubwo baba barabyaye kandiko uburezi bugomba kubamo uburinganire ntawukwiye gusubizwa inyuma.

Ati: “Tugomba gufasha abana b’abakobwa bahuye n’igaruka zitabaturutseho. Umukobwa wabyaye akiri muto aba afite ibikomere bikomeye kumutina no mubitekerezo, aba agikeneye kuba mu muryango,tugomba kumwakira, tukamuba hafi, tukamufasha kugira ngo yongere kwiyumva nk’umwana ufite iterambere ry’ejo hazaza.”

Yavuze kandi ko amashuri yose yamenyeshejwe ko umukobwa utwite agomba gukomeza kwiga, ndetse n’ababyaye bagakomeza amashuri nyuma yo kubyara.

Ati: “Turifuza kubona umukobwa wabyaye yicaye mu ishuri, yumva ibyo mwarimu avuga, kandi yizeye ko ejo hazaza he ari heza, amashuri yamenyeshejwe ko abakobwa babyaye bazajya bajya konsa abana babo, barangiza bagasubira mu ishuri ndetse amashuri azi ko umukobwa utwite agomba gukomeza kwiga kugeza igihe agiye kubyara.”

Uwari uhagarariye Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango n’Uburinganire (MIGEPROF) Hitimana Jean Baptiste,yagaragaje ko igisubizo kuri iki kibazo kigomba kuba mu nzego zose ndetse no muri business, kandi kijyanye n’ubuzima bwose bw’umwana w’umukobwa wahuye n’ihohoterwa kandi ko Umwana wabyaye ata gomba gucibwa mu muryango.

Yagize ati: “Umwana wahuye n’ihohoterwa agomba gufashwa mu buryo bw’imitekerereze, akaganirizwa n’ababihuguriwe, agahabwa serivisi z’ubuzima zirimo ubuvuzi n’inkingo, ndetse agahabwa n’inkunga yo kwiyubaka. Tugomba no kumurinda gusubira mu buzima bumuteza ibyago kuko iyo yirukanwe mu rugo, aba ashobora kongera guhohoterwa kuko ntaho aba afite ajya hatekanye n’abakoze ihohoterwa bagomba kujya bakurikiranwa bagahanwa nibwo wamwana azumva atekanye, kugira ngo ubutabera bugerweho kandi habeho kwigisha sosiyete yose ko ihohoterwa ridakwiye gucecekwa kandi ringomba kurwanywa na buri wese kandi munzego zose haba mu kazi haba ku ishuri n’ahandi hatandukanye ndetse nuwagize ibyago agahohoterwa bikamuviramo no guterwa inda yacyirwe mu muryango ntamwana ugomba kwirukanwa mu rugo ngo nuko yatwaye inda.”

Haganiriwe ku ingamba n’amabwiriza yo kurinda abangavu no kubafasha kongera kwiyubaka bagasubizwa mu ishuri.( Ingenzi Photo )

Iyi nama yarigamije kandi ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye mu guhangana n’iki kibazo cy’abangavu baterwa inda bagata ishuri,aho hateganywa ubukangurambaga n’ibikorwa bifatika bigamije ko umukobwa wese ubayeho mu bihe ubuzima bugoye kuko yabyaye akiri muto ahabwa amahirwe yo kwiyubaka no kwihesha agaciro binyuze mu burezi.

Hagaragajwe ko umwangavu wabyaye adakwiye kwirukanwa mu muryango.( Ingenzi Photo)

Imibare igaragaza ko muri 2020 abangavu 19.701 batewe inda, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23.111, na ho mu 2022 bagera kuri 24.472 mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055 naho muri 2024 abangavu batewe inda bageze kuri 22.454.

Ubushakashatsi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu muri 2023/24 bugaragaza ko abana 44% batewe inda biga mu mashuri abanza mu gihe 29% bigaga mu mashuri yisumbuye, 21% naho 6% ntibari barigeze batangira ishuri.

Muri abo bangavu batewe inda, abagera kuri 78% bataye ishuri nyuma yo gusama ntibongera kurisubiramo; 17% bavuye mu ishuri igihe gito barisubiramo bamaze kubyara; naho 5% gusa ni bo bashoboye gukomeza kwiga mu gihe bari batwite.

By Hadjara Nshimiyimana.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *