AmakuruUbukungu

Akarere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo Ministeri y’ubucuruzi n’inganda yahakoreshereje amahugurwa ku nganda zikora inkweto mu mpu.

Uko bucya bukira Leta y’u Rwanda ihora ishakira umunyarwanda icyamuteza imbere.Iterambere ry’umuturage rishingira k’ubumenyi agenda yiga,kongeraho ubwo ahabwa yaba ubunyuze mu mahugurwa cyangwa mu myuga.Ni muri Urwo rwego Ministeri y’ubucuruzi n’inganda yatanze amahugurwa aha ubumenyi ,kandi yongerera ubushobozi inganda zikora inkweto mu mpu.Abafite inganda zitunganya impu zikorwamo inkweto n’imikandara bishimiye amahugurwa bahawe.

Ay’amahugurwa yatangiriye mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.Akaba yatangiye tariki 8 kugeza 12 z’ukwezi kwa Nzeli 2025.

Abitabiriye amahugurwa(photo ingenzi)

Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), ibinyujije mu mushinga wa AFDB kandi k’ubufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro (RTB), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB), irateganya amahugurwa agamije kongerera ubushobozi abakorera mu ruganda rw’impu n’inkweto mu Rwanda.

Abahuguwe biyemeje gushyira mubikorwa ubumenyi bahawe (photo ingenzi)

Ay’amahugurwa azabera mu ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali, yibanda ku:
– Igishushanyo cy’ibicuruzwa (product design),
– Ubuziranenge (standards),
– Isoko (marketing),
– Imiyoborere myiza y’ibigo (corporate governance).

Uwatanze amahugurwa (photo ingenzi)

Intego n’uguteza imbere uru rwego no kurufasha gutera imbere binyuze mu kongera ubushobozi bw’inganda nto n’iziciriritse (SMEs) zikora mu bijyanye n’impu n’inkweto.


Iki gikorwa cyatangiriye mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye.Abahuguwe barishimira cyane amahugurwa bahawe cyane ko byabafashije gutinyuka kubaza aho batumvaga neza.Isesengura ryerekanyeko amahugurwa agiye kuzamura ubumenyi bwabakora inkweto mu mpu ,bityo umusaruro wiyongere.Abagabo n’abagore bibumbiye hamwe bagamije guteza imbere uruhu bishimiye ko bongerewe ubumenyi.Ikinyamakuru ingenzi news paper, ingenzinyayo com na ingenzi tv kuzagenda kibagezaho,aho amahugurwa azajya abera hose.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *