#Kwibuka31 I Mageragere: Hon. Icyitegetse yasabye urubyiruko guhangana n’abapfobya Jenoside no kurinda ibyagezweho.
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Murenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge,kuri uyu wagatandatu tariki 12 mata 2025 habaye igikorwa cyo kunamira no guha icyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Butamwa. Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Hon. Icyitegetse Venuste, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Ingangare Alexi, inzego z’umutekano,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mageragere Hategekimana Silas, umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Mageragere Theogene Kanani, abayobozi b’inzego z’ibanze, imiryango y’abarokotse Jenoside n’abandi batandukanye.

Tariki ya 12 Mata ni imwe mu minsi y’icuraburindi mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri iyo tariki, hirya no hino mu gihugu haranzwe n’ubwicanyi bw’indengakamere. Icyo gihe, abatutsi bari bahungiye ku nsengero, ku biro by’amakomini no mu bigo by’amashuri baratotejwe, baricwa ku bwinshi. Inkota, imihoro, amacumu n’ibindi bikoresho byicisha ni byo byifashishwaga. Ingabo z’Abafaransa n’interahamwe bafatanyaga gutsemba abaturage b’inzirakarengane, hanarimo abana n’abagore batwite. Muri Kigali no mu nkengero zayo, harimo na Butamwa, ubu ni Mageragere, habaye ubwicanyi bukomeye bwahitanye imbaga y’Abatutsi.
Uru rwibutso rwa Jenoside rwa Butamwa ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi barenga 1,200 bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umurenge wa Mageragere, ugizwe n’ahahoze ari Komini Butamwa, ahabaye amateka akomeye y’itotezwa n’iyicwa ry’Abatutsi.
Hategekimana Silas, umunyamabanga Nshigwabikorwa w’umurenge wa Mageragere yavuze ko hakiri abakirangwa n’ingengabiterezo ya Jenoside muri uyu murenge, abasaba kuyireka kuko inzego z’umutekano hamwe n’ubuyobozi bari maso.
Ati: “Abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside tugomba kubaca intege twivuye inyuma. Ntabwo tugomba kubakingira ikibaba. Tugomba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside twivuye inyuma, cyane muri ibi bihe buri wese afite telefone akoresha imbuga nkoranyambaga. Turashaka ko iyo miyoboro y’ikoranabuhanga tuyikoresha ducengeza ubumwe bw’Abanyarwanda.’’
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bavuga ko mbere y’intambara, bamwe mu Banyarwanda babanaga neza, basangira, bagurizanya amatungo, ariko igihe cyageze bakamburwa ubuzima n’abahoze ari inshuti zabo. Interahamwe zashyigikiwe n’abayobozi b’icyo gihe, zafatanyije n’abaturage bamwe kwica Abatutsi, babicira mu ngo zabo no mashyamba.
Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu barokotse Jenoside, Tuyisenge Amani Joseph, yagarutse ku itotezwa Abatutsi bahuye naryo mbere no mu gihe cya Jenoside, aho abaturanyi babo, bari basanzwe babana neza, bagiye babahinduka bakabatoteza kugeza ubwo babatangiyeho imihoro babica urubozo. Tuyisenge yavuze ko hariho gahunda yateguwe neza, y’ubugome ndengakamere, yari igamije kurandura Abatutsi burundu.
Yagize ati: “Abaturanyi bacu twasangiraga amata n’abana babo, baraduhindutse, batangira kuduhiga no kudutema,batwirukana mu ngo zacu batwita abanzi b’igihugu. Ni amahano akomeye twanyuzemo twakorewe ubugome ndenga kamere.”
Yakomeje ashimira Ingabo za RPF Inkotanyi zitanze zikagarura amahoro mu gihugu, zikarokora abari basigaye, anasaba urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, amacakubiri n’amateka y’ibinyoma yirirwa asakazwa n’abahunze igihugu.
Ati: “Ababyeyi n’abarezi bafite inshingano zo kubwiza abana ukuri, bakabigisha amateka nyayo y’Igihugu cyacu cyanyuzemo niho urubyiruko ruzahera rwirinda ibinyoma bisakazwa n’abasize bakoze amahano mu gihugu cyacu sinasoza ntashimiye ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa perezida Paul Kagame bwadukuye mu icuraburindi.”
Mu ijambo rya,Depite Hon. Icyitegetse Venuste yasabye urubyiruko gukomeza kuba umusingi w’ukuri n’amahoro, by’umwihariko guhangana n’abagoreka amateka y’u Rwanda n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati: “Ni inshingano zacu twese, cyane cyane urubyiruko, gusubiza no kugaragariza isi ukuri ku mateka y’igihugu cyacu. Tugomba guhaguruka tukarinda ibyagezweho n’ubutwari bw’abitanze ngo twubake u Rwanda twifuza, umuntu wese yaba umusirikare akarwanirira igihugu cyane binyuze kumbuga nkoranyambaga abashaka kudusubiza inyuma no kugoreka ameteka tugomba kubarwanya twese dufatanyije.”
Hon.Ikitegetse yanasabye abitabiriye iki gikorwa gukomeza urugendo rwo kwiyubaka, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi. Yashimiye kandi uruhare rw’Inzego z’Umutekano mu kurinda umutekano no guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Bwana Ingangare Alexis , nawe yashimangiye ko Kwibuka bitari ugusubira inyuma, ahubwo ari ugushimangira icyerekezo cy’igihugu n’indangagaciro z’ubumuntu, ubupfura, n’ubwiyunge. Yashimye imiryango y’abarokotse Jenoside ikomeje kugaragaza ubudasa mu guhangana n’ingaruka z’amateka mabi, ndetse anasaba abaturage kurangwa n’ubumwe n’ubudaheranwa mu kubaka igihugu.
Ati:” Twibuke twiyubaka nitwe dufite inshingano zo kurwanya aba fite ingengabitekerezo ya Jenoside n’igifitanye isano no kugarura amacakubiri kugira mateka twanyuzemo atazongera kubaho ukundi, Mu gihe twibuka Jenoside yakorewe abatutsi turacyafite umukoro wo kwita kubarokotse haba mu buryo bw’amacumbi ndetse no mu mibereho myiza.”
Iki gikorwa cyaranzwe no gushyira indabo ku mva, isengesho ryo kwibuka, ubuhamya, amagambo y’ihumure n’ubutumwa bwo gukomeza guharanira ukuri n’amahoro. Hatanzwe kandi ubutumwa bw’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa, aho hibukijwe ko kwibuka ari ukugira ngo amateka atibagirana, kandi agire icyo yigisha buri wese mu rugendo rwo kubaka igihugu.
Kwibuka ku nshuro ya 31 ku rwego rw’Umurenge wa Mageragere byabaye igikorwa cyahuje urubyiruko, abayobozi, abarokotse n’abaturage, bose bahuriye ku nshingano imwe: kudaha umwanya abashaka gusubiza u Rwanda mu icuraburindi, ahubwo barusigasira no kuruteza imbere mu mahoro, ubumwe n’iterambere.
By Hadjara Nshimiyimana.