Leta ikomeje gukorera ubukangurambaga abafite virusi itera Sida ibarinda ihezwa n’akato byabashyiraga mubwigunge.

Uko bucya bukira hagenda hafatwa ingamba zirengera abafite virusi itera Sida.Amateka abamo ibice bitandukanye,ariko ayibandwaho nayerekana ibyiza.Inkuru yacu iribanda k’ubukangurambaga bigenda bikorwa n’Abasirwa ishyirahamwe ry’abanyamakuru baharanira kurengera ubuzima.Ubu turi mu karere ka Musanze aho abafite virusi itera sida batagikorerwa akato.Abasirwa batangiye urugendo 2016 barutangirira mu ntara y’Amajyaruguru ,mu karere ka Burera.Abasirwa kuva batangije igikorwa cy’ubukangurambaga batewe inkunga na RBC benshi mubafite virusi itera sida bamaze kuva mu wigunge,ihezwa n’akato byabakorerwaga ryaracitse.Abasirwa mu karere ka Musanze basuye Koperative Girubuzima yo mu murenge wa Nyange.Imvugo yabaye ingiro kuko abafite virusi itera sida bibumbiye muri Koperative Girubuzima bavuga imyato Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ,kuko mbere y’uko itangiza ubukangurambaga abafite virusi itera sida bahuraga n’akaga ko guhezwa no gushyirwa mu kato.Umwe mubafite virusi itera sida yaganirije itangazamakuru araha ubuhamya.Yagize ati”Nkimara kuva kwa muganga bakambwirako mfite virusi itera sida numvise mpfuye ntakundi kubaho.Ubuzima nahise numva burangiye.Umujyanama w’ubuzima yaraje ambwirako ngomba kujya mu matsinda y’abafite virusi itera sida, kugirengo njye mbasha kujya mfata imiti.Kubyakira byabanje kwanga,kuko ufite virusi itera sida afatwa nk’umusambanyi,ninabyo byatumaga ufite virusi itera sida yashirwaga mu kato.Dore uko akato kagiye gacika buhoro buhoro kuko Ntawukiramaabo Leonard Perezida wa Koperative Girubuzima Nyange yatangarije itangazamakuru ko bishyize hamwe 2006,kandi nabwo batangiye ar’abanyamuryango barindwi kuko benshi mubafite virusi itera sida bari batariyakira,ngo bemere kwishyira hamwe n’abagenzi babo basangiye ikibazo.Kwibumbira hamwe muri Koperative Girubuzima byagiye bibera igisubizo abafite virusi itera sida ,arinako bava mubwigunge.

Umwe k’uwundi mubanyamuryango ba Koperative Girubuzima batangajeko bamaze kwihuriza hamwe Leta yahise itangira kubaha imiti igabanya ubukana n’ibyuririzi,kongeraho ko ntawongeye kunenwa,guhezwa no guhabwa akato cyane nkaho ufite virusi itera sida yimwaga igikoresho icyari cyo cyose.Uko Leta yagiye ihagurukira kurwanya virusi itera sida havutse n’imiryango irengera ,ikanaharanira ko ufite virusi itera sida ataheranwa n’agahinda Muneza Slyvie yashinze RRP+kugirengo yunganire Leta murugamba rutari rworoshye.Uko hagenda hakorwa ubukangurambaga kubafite virusi itera sida bakangurirwa kwibumbura mu mashyirahamwe n’amakiperative bikagaragarira umwe k’uwundi ko nabo bakora imirimo ibazanira inyungu byakumiriye imvugo mbi bakorerwaga,kuko arizo zabyaraga akato.RBC yatangaje ko mu Rwanda harabamaze kumenyakana ko bafite virusi itera sida bageze 230000.Ubushakashatsi bwerekana ko benshi mubafite virusi itera sida abafata imiti igabanya ubukana n’ibyuririzi bafite ubuzima bwiza.

Koperative Girubuzima Nyange (photo Abasirwa)

Umuyobozi w’Abasirwa yabwiye abanyamakuru ko aribo jisho rya rubanda,ikindi rikanamuhuza na Leta murugamba rwo gukangurira umwe k’uwundi kudaha akato ufite virusi itera sida.Uyu munsi niba uriya arwaye Sida,n’uriya ashobora kuyirwara.Sida ntipimishwa ijisho.Urugendo rwose Abasirwa bakora bakangurira abantu gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye (gukoresha agakingirizo).
Uwakoze imibonano mpuzabitsina ikingiye yirinda inda itageganyijwe,yirinda kwandura indwara zandurira muricyo gikorwa.Icyerekanako ubukangurambaga bugeze aheza n’uko Koperative Girubuzima Nyange igizwe n’abanyamuryango 38 bamwe bagera kuri 20 bafite virusi itera sida,ariko bahuriza imbaraga hamwe bakiteza imbere.Ubuyobozi bwiza bubanisha abaturage neza bikaba aribyo biranga Koperative Girubuzima Nyange .Abahuje imbaraga bubaka igihugu.Koperative Girubuzima Nyange nibere urugero abandi mugihugu .

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *