Kwibuka 31 : Mu murenge wa kimisagara bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi banasabwa Kurwanya Ingengabitekerezo yayo.

Tariki ya 16 Mata 2025, Umurenge wa Kimisagara, mu Karere ka Nyarugenge,wibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wibanda ku mateka yihariye yaranze umurenge wa kimisagara.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye barimo Hon. Senateri Nyirasafari Esperance, Hon. Depite Kalisa Jean Sauveur, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Uwamahoro Jenevieve, abahagarariye IBUKA, inzego z’umutekano,Inzego z’Abikorera harimo Umuyobozi w’ihuriro ry’abakora ibikomoka kumpu( KLC ) Kamayirese Jean D Amour, n’imbaga y’abaturage.

Ibikorwa byo kwibuka byatangijwe n’urugendo rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abari bitabiriye bajyanye indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Aho basuye banunamira imibiri ishyinguyemo, bashimangira ko abishwe bazahora bibukwa kandi amateka yabo azakomeza kwigishwa ku buryo buhamye.

Mu gutangiza igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Bwana Jean Damascene Ufiteyezu, yavuze ko amateka mabi yaranze Kimisagara mu 1994 akwiye kuba isomo rikomeye ry’ukuntu ubuyobozi bubi bushobora guteza ibibazo bikomeye ku Igihugu Yagize ati: “Iyo hatabaho ubuyobozi bubi bwari bwarabibye urwango n’amacakubiri mu banyarwanda, Jenoside ntiyari gushoboka. Twibuke twiyubaka, tunaharanire ko ibyabaye bitazasubira ukundi buri wese arwanye ingendabitekerezo n’imvugo zihembera urwango.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’abakora ibikomoka ku impu Kamayirese Jean D Amour yasabye urubyiruko kurwanya abagoreka Amateka Igihugu cyanyuzemo.( Ingenzi Photo )

Depite Kalisa Jean Sauveur yanenze cyane Karushara Rose wahoze ari Konseye wa Segiteri Kimisagara mu gihe cya Jenoside, wasakaje ibinyoma abwira Abatutsi kwigaragaza ababeshya ko bagiye kurindwa. Ati: “Karushara yabeshye abari bihishe ngo Jenoside irarangiye, abizeza umutekano abifashijwemo na RTLM. Tariki ya 16 Mata 1994 ni bwo bishwe hafi ya bose. Ibyo ni ubugome bukabije, ni amateka mabi atazibagirana niyo mpamvu tugomba kurwanya icyakwangiza ibyiza tumaze kugeraho aho cyaba kiva hose tuhakumire.”

Abayobozi bo mu nzego zitandukanye basabye urubyiruko kurwanya ingendabitekerezo ya Jenoside. ( Ingenzi Photo )

Uwatanze ubuhamya, Mukamana Beatha, warokokeye muri Kimisagara, yagarutse ku bwoba n’agahinda yahuye nabyo.
Yagize ati: “Twari twihishe muri ruhurura ya Mpazi. Twari twamaze iminsi tutarya, dufite ubwoba. Baje kutubwira ko ibintu byarangiye, ko twasohoka. Ariko byari uburiganya. Benshi barishwe ako kanya. Kugeza ubu, ntituzi aho imibiri y’abacu barimo na mama wajye ntituzi aho aho yajugunywe.”
Yasoje asaba abazi aho imibiri y’abazize Jenoside yajugunywe gutanga amakuru ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abakora ibikomoka ku impu ( KLC ) Kamayirese Jean D Amour yavuze ko nk’abikorere cyane ko aribo bahura n’urubyiruko cyane aribo bafite inshingano zo kwigisha urubyiruko rukamenya indanga gaciro z’abanyarwanda ndetse asaba urubyiruko kwirinda imvugo n’ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati:“Urubyiruko rufite inshingano ikomeye. Nimwe Rwanda rw’ejo. Twamagane amagambo y’urwango, tunashishikarize bagenzi bacu kwiga amateka y’ukuri kugira ngo batazayagoreka. Nk’abikorere nitwe duhura n’urubyiruko cyane dushyireho umwanya wo kuruganiriza kumateka yaranze igihugu cyacu dukumira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.”

Madamu Uwamahoro Jenevieve, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, yashishikarije abaturage n’abarokotse gukomeza kwiyubaka. Yagize ati: “Turashimira Inkotanyi zaturokoye. Uyu munsi dufite igihugu gifite icyerekezo. Tubifashijwemo n’ubuyobozi bwiza, tuzaharanira ko ibyabaye bitazongera abafite amakuru yahari imibiri y’abatutsi bishwe bayatange bagashyingurwa mu cyubahiro.”

Yakomeje avuga ko kuba abanyarwanda babasha gutura no gutembera mu gihugu uko bashatse ari igihamya cy’uko imbabazi n’ubumwe byabaye inkingi y’iterambere. Ati: “Ubu ntukeneye icyangombwa ngo uture hano cyangwa ujye ahandi. Ubumwe bw’Abanyarwanda bwubatswe ku mbabazi abacitse ku icumu batanze. Twese tugomba kurinda ibyo twagezeho ntanumwe usigaye.”

Abatuye mu Murenge wa Kimisagara Basuye urwibutso rwa Kigali.( Ingenzi Photo )

Mu gusoza, abitabiriye bibukijwe ko Kwibuka atari uguheranwa n’agahinda, ni ugufata ingamba zo kwiyubaka no guharanira ubumwe bw’abanyarwanda.

By Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *