Ferwafa yigize ntibindeba biha icyuho Kalisa Adolphe gucanaho ikipe ya Rayon sports umuriro w’igitugu.

Ferwafa n’ikipe ya Rayon sports ninde uza kuva ku izima ? Ferwafa kuki yafashe umwanzuro utesha ikipe ya Rayon sports agaciro ?ese Perezida wa Rayon sports Twagirayezu Thadeo aratsinbarara yanga ibyemezo bya Ferwafa cyangwa Kalisa Adolphe aramubwira ko Telefone yavuye hejuru .

Urujya n’uruza rw’ibibazo by’ingutu byugariza amakipe yo mu Rwanda byinshi biva mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Ferwafa.Amakosa yo muri Ferwafa ntagira itangiriro n’iherezo kuko hahoramo abahanwa n’abadahanwa kubera ko,hari abakosa bagakingirwa ikibaba,nabo usanga bahanwa kubera kubasuzugura.Ferwafa igira ikosa ryo kudaha agaciro kangana kuri buri munyamuryango.Amategeko asigara mu mpapuro bityo Ferwafa igakoresha amabwiriza.Intambara y’amagambo iriho irwanwa n’abakunzi b’umupira mu Rwanda yavutse hagati y’ikipe ya Rayon sports na Ferwafa yatutse kuri stade Huye.Ubwo hemezwagako umukino 1/2 mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro ugomba guhuza ikipe ya Mukura vs ikakiramo iya Rayon sports,kandi zigahurira kuri stade Huye.Nibwo ikipe ya Mukura vs yagennye isaha yo gukiniraho uwo mukino.Ubwo umukino watangiraga hizewe ko amatara ya moteri aza kwaka s’iko byagenze urumuri rwarabuze.Komiseri yasabye abasifuzi guhagarika umukino.Byigeze kuvugwako stade Huye ikeneye miliyari y’amafaranga y’u Rwanda yo kuyisana bityo ikaba yaba yemerewe gukinirwaho no mu ijoro.Kuki abo mu karere ka Huye birengagije iyo nenge bakemera ko umukino ukinwa hacanywe amatara? Ferwafa nyirabayazana w’iki kibazo nayo ubwayo iziko stade Huye yanenzwe n’ikipe y’igihugu cy’Afurika yepfo.Abakunzi b’umupira w’amaguru bari baguze itike baribaza uko bazinjira bishyuye kabili k’umukino umwe?Ikipe ya Rayon sports yo ibyo yakoresheje itegura uriya mukino byo yabyishyurwa nande?

Umunyamabanga wa Ferwafa Kalisa Adolphe aho kubaka umupira w’amaguru mu Rwanda arawusenya (photo archives)

Ingingo ziri mu ibaruwa y’imyanzuro abayobozi b’ikipe ya Rayon sports n’abakunzi bayo bayamaganiye kure.Abazi ikipe ya Rayon sports baremeza ko itari bwemere gusubiramo umukino wayo niya Mukura vs kuri stade Huye , cyaneko atari impanuka yabaye, ahubwo ari uburangare bwa Ferwafa iriho ishaka guhishira amakosa yayo.1983 ikipe ya Rayon sports yavuye mu irushanwa ry’igikombe cya Pentekote yanga kugikina burundu.Shampiyona 1985/1986 nabwo ikipe ya Rayon sports yanze gutangira shampiyona bashaka kuyambura umukinnyi nyuma Ferwafa iva ku izima.2015 Ferwafa yari yanze ko umukino w’ikipe y’APR fc n’uwa Rayon sports ubera stade Regional birangira uhakiniwe.2020 ikipe ya Rayon sports yanze gukina igikombe cy’intwali ibyemezo bya Ferwafa byataye agaciro kuko harimo kubogama.2023 ikipe ya Rayon sports nabwo yarenganyijwe na Ferwafa ihita iyereka ko ivuye mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro.Ibyemezo bya Rayon sports byahawe agaciro igaruka mu irushanwa.Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon sports bugomba kwanga gusubiramo umukino,kuko ntabwo ibyo Kalisa Adolphe akora byubaka umupira w’amaguru mu Rwanda.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *