Kamayirese Jean D’Amour yatorewe kuyobora ihuriro rishya ry’abakora ibikomoka ku impu , yizeza abanyamuryango kuzamura Agaciro k’Impu zikagera kurwego mpuzamahanga.

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushora imari mu guteza imbere inganda, urwego rutunganya ibikomoka ku mpu ruri mu zahawe umwihariko. Abakorera muri uru rwego bashyizeho ihuriro rishya ryiswe “Rwanda Leather Value Chain Association”, rigamije guhuza imbaraga no gushakira hamwe ibisubizo by’imbogamizi zimaze imyaka zibakomereye.

kuri uyu wa kabiri tariki 22 Mata 2025 Abakora mu ubwoko bw’inganda zitandukanye zifite aho zihuriye n’impu, harimo Amabagiro y’amatungo magufi n’amanini, ikusanyirizo rusange ry’impu, uruganda rutunganya imyanda iva mu nganda ziri mucyanya cy’impu n’ibizikomokaho , amakaniro y’impu zikomoka kumatungo, inganda zikora ibikomoka kumpu zitunganyije(Inkweto ,imikandara,ibikapu..) Inganda ziteza imbere umuco ushingiye ku ruhererekane rw’impu z’amatungo n’ibizikomokaho bahuriye mu nama yabaye intandaro yo gushyiraho Ihuriro rishya bise Rwanda Leather Value Chain Association, rifite intego yo guhuza imbaraga mu guteza imbere uru rwego rwari rwarataye agaciro.

Kamayirese Jean D’Amour yijeje abanyamuryango ba Rwanda Leather Value Chain Association kugeza uruhu kurwego Mpuzamahanga.( Ingenzi Photo )

Kamayirese Jean d’Amour, wari usanzwe ayobora Kigali Leather Cluster, ni we watorewe kuyobora iri huriro, ku amajwi 100%, ahita anahiga kuzamura urwego rw’impu mu buryo bugaragara no gutuma buri munyamuryango abona inyungu zifatika. Yatangaje ko igihe kigeze ngo urwego rw’impu ruhinduke inkingi ikomeye y’ubukungu bushingiye ku byakorewe imbere mu gihugu.

Mu ijambo rye nyuma yo gutorerwa kuyobora iri huriro, yashimye icyizere yahawe n’abanyamuryango, ahamya ko ari igihe cyo gushyira hamwe, guhanga udushya no kubaka urwego rushobora guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Yagize ati: “Twari dusanzwe dufite itsinda rito rikorera i Kigali, ariko twasanze abantu bose bataryisangamo. Iri huriro rishya rigamije gufungurira urugi buri wese ukora cyangwa ushaka gukorera muri uru rwego. Ubu twese turi umwe, twahuje ijwi, kandi iyo abantu bavuga bafatanyije, bumvikana kurusha kuvuga umwe umwe.”

Kamayirese yavuze ko kuba Leta ikomeza kubashakira abaterankunga nka Banki Nyafurika Itsura Amajyambere,baratanze miliyari 1.5 Frw bigaragaza icyizere kiri mu iterambere ry’uru rwego. Aya mafaranga, nk’uko yasobanuye, azifashishwa mu gutunganya impu, kubaka amakusanyirizo, gutanga amahugurwa, kugura ibikoresho bigezweho n’ibindi bizabafasha mu kwiteza imbere.

Bamwe mu bakora mu rwego rw’impu batangaje ko kwishyira hamwe ari intambwe ikomeye izafasha kugera ku rwego mpuzamahanga. Bahamya ko bari bamaze igihe bakorera ku giti cyabo, buri wese arwana n’ibibazo bye, ibintu byatumaga ijwi ryabo ritumvikana. Abanyamuryango b’iri huriro bavuga kandi ko imbogamizi z’ingenzi bari bafite zirimo kubura inganda zitunganya impu, ibikoresho bihenze, kutagira ijwi ribavugira ku rwego rwa Leta ndetse no kubura amasoko bizeye ko bigiye gucyemuka

Rurangwa Emmanuel umwe mubakora ibikomoka ku mpu yagize ati:”Asosiyasiyo yaje kudufasha kugira ijwi rimwe, tubone abavuganira ibibazo byacu no guharanira ko ibyo dukora bigira agaciro,uruhu nirutangira gutunganyirizwe mu Rwanda aho kujyanwa hanze, bizadufasha kugabanya igiciro cy’ibikomoka kumpu turusheho kugurisha byinshi.”

Mugenziwe Kanziga Agnes yagize ati:“Twabaga twifashisha ibikoresho bidahagije kandi bihenze. Hari ubwo wahabwaga uruhu rufite agaciro, ariko kubera ko nta bikoresho cyangwa inganda bihari, rugatakaza agaciro,iyo uruhu rutunganyirijwe hanze rugaruka mu gihugu rufite igiciro kiri hejuru cyane. Ibi bituma n’ibikomoka kuri rwo nk’inkweto, amasakoshi, n’imikandara bigura menshi, bikaba ikibazo ku bakiriya,kuba twibumbiye hamwe ubu ni nk’impinduka y’amateka. Turizera ko dufite umuntu uzajya adukorera ubuvugizi, ndetse n’inzego za Leta zirusheho kutwumva.”

Kamayirese Jean d’Amour yavuze ko bafite intego yo gushyiraho isoko rihuriweho na Made in Rwanda gusa, aho bazashyira ibikomoka ku mpu byose bikorerwa mu gihugu, hagamijwe gukundisha Abanyarwanda ibyakorewe iwabo no kongera inyungu z’ababikora.

“Twabonye imisoro ku mpu zijya hanze ikuweho mu gihe cy’imyaka ibiri. Ni ubufasha bukomeye kuko ubu uruhu rwatangiye kuzamura agaciro twizeye ko mu gihe gito ibibazo twahuraga nabyo byose bizaba byacyemutse turifuza y’uko twazagera kurwego tw’ubaka isoko usangamo made in Rwanda gusa”

Urwego rw’impu ruri guhabwa agaciro n’inzego z’igihugu, aho Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ,iherutse gutangaza ko yatanze miliyari 1.5 z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo gufasha abikorera batunganya impu. Aya mafaranga azifashishwa mu kubaka amakusanyirizo y’impu, gukana impu (kuzitunganya), gutanga amahugurwa n’ibikoresho bijyanye n’igihe, ndetse no gukora inyigo y’uruganda ruzatunganya impu rujyanye n’icyerekezo.

Abakora ibikomoka kumpu bishimiye ko bagize ijwi rimwe bizabafasha gucyemura ibibazo bahuraga nabyo.( Ingenzi Photo )

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente aherutse gutangaza ko Leta ifite gahunda yo kubaka uruganda rutunganya impu rufite agaciro ka miliyoni $430. Yavuze ko uru ruganda ruzafasha mu kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka hanze, bityo igihugu kikagira ubushobozi bwo kwihaza no kohereza ibicuruzwa hanze.

Yagize ati: “Gahunda ya Girinka yatumye ubworozi bw’inka bwiyongera. Ibi bivuze ko impu nazo ziyongera, bikaba ari amahirwe akomeye y’iterambere twifuza kugeza ku Abanyarwanda.”

By Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *