U Rwanda mu Isuzuma Mpuzamahanga rya PISA 2025: Abanyeshuri biyemeje kuruhesha ishema, ababyeyi basabwe kubashyigikira.

U Rwanda rwatangije ku mugaragaro isuzumabumenyi mpuzamahanga rya PISA 2025 ku wa 28 Mata 2025, aho abanyeshuri 7,455 bo mu mashuri 213 yo hirya no hino mu gihugu batangiye gukora iri suzuma rizamara igihe kirenga ukwezi n’ibyumweru bibiri. Iri suzuma ritegurwa n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubutwererane mu by’Ubukungu n’Iterambere (OECD), rigamije gupima ubushobozi bw’abanyeshuri batarengeje imyaka 15 mu mibare, gusoma na siyansi, hibandwa ku bushobozi bwo gukemura ibibazo bifatika bibaho mu buzima bwa buri munsi.

Abanyeshuri bitabiriye PISA biyemeje guhesha ishema u Rwanda. ( Ingenzi Photo )

Mu Ishuri ryisumbuye rya Nu-Vision riherereye mu karere ka Gasabo, bamwe mu banyeshuri bakoze iri suzuma batangaje ko biteguye guhagararira u Rwanda neza no kuruhesha ishema.

Igiraneza Joshua Joc, umwe mu banyeshuri bakoze iri suzuma, yavuze ko yishimiye amahirwe yagize yo kwitabira iri suzuma mpuzamahanga. Ati: “Nishimiye kuba mu batoranyijwe guhagararira igihugu. Nizeye ko nzatsinda neza mbi kesha imyitozo n’ubumenyi nahawe mbere y’uko isuzuma ritangira.”

Mugabo Sami, nawe wakoze isuzuma, yavuze ko ryabahaye amahirwe yo kwagura imitekerereze yabo bakarenza ku masomo asanzwe.
Ati: “Iri suzuma ritwigisha gutekereza neza, rikadutoza gushakira ibisubizo ibibazo by’ubuzima bwa buri munsi, bikadufasha gukura mu bitekerezo nizeye neza ko amahirwe nagize yo kwitabira iri suzuma atazapfa ubusa nzakora neza mpeshe ishema Igihugu cyajye.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere avuga ko iri suzuma rizagaragaza aho uburezi bw’u Rwanda buhagaze. ( Ingenzi photo )

Mu butumwa bwatanzwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette ubwo yatangizaga iri rushanwa ku ishuri ray Nu-Vision Secondary School, yasabye abanyeshuri gukoresha aya mahirwe neza, nta bwoba, ahubwo bakagira icyizere cy’uko bashoboye. Yasobanuye ko ibisubizo by’iri suzuma bizafasha igihugu kumenya aho uburezi buhagaze no kunoza politiki z’uburezi bishingiye ku bimenyetso bifatika.

Yagize ati: “Iri suzuma mpuzamahanga, ni uburyo bwo kureba ubushobozi abana bacu bafite mu gukemura ibibazo by’ubuzima busanzwe. Ni inzira yo kugera ku burezi bufite ireme. Duharanire ko abana barikora bafite icyizere, kandi buri wese adufashe kubigeraho.”

Mu butumwa bwihariye yageneye ababyeyi, Irere Claudette yabasabye kugaragaza uruhare rwabo mu gufasha abana kwitwara neza muri iri suzuma. “Ababyeyi bafite uruhare rukomeye mu myigire y’abana. Ababyeyi bafashe abana kugira icyizere, babereke ko babashyigikiye, Ibi bizamini ni ibizami bisanzwe , ni amahirwe adasanzwe yo kugaragaza ubushobozi bwabo.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere, yakomeje asaba abanyeshuri kurangwa n’icyizere, avuga ko iri suzuma ari amahirwe akomeye yo kugaragaza aho uburezi bw’u Rwanda buhagaze ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati: “PISA ni igipimo kidufasha kumenya ubushobozi bw’abanyeshuri bacu, bityo tukagira ishusho y’aho uburezi bwacu buhagaze kurwego Mpuzamahanga tukamenya aho twongera imbaraga Ni ingenzi rero ko abana barikora bafite icyizere ntibumve ko rikomeye, kandi bakaribyaza umusaruro.”

Iri suzuma rizasozwa tariki ya 7 Kamena 2025. Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda ruryitabiriye , ruri mu bihugu 91 byemejwe ko bizaryitabira uyu mwaka.
Isuzumabumenyi rya PISA rikorwa buri myaka ine kuva mu 2000, rikaba rifasha ibihugu kugenzura ireme ry’uburezi rishingiye ku buryo abanyeshuri bashobora gukoresha ubumenyi n’ubushobozi mu gukemura ibibazo bya buri munsi.

By Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *