Ruhago nyarwanda mugihirahiro.Umukandida umwe rukumbi mu matora ya Ferwafa inzira iniga umupira w’amaguru.
Umupira w’amaguru mu Rwanda ukomeje kuba mucyuho gitamirijwe n’umwijima wanze gutamuruka, kugirengo umupira w’amaguru mu Rwanda ubeho mu mucyo utanga icyizere cyawo hejo hazaza.Reka tujye mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda n’uko watangijwe. Rudahigwa bizwiko,byavuzweko igihe yigaga mu ishuri Indatwa muri Astrida ,ko aribwo umupira w’amaguru mu Rwanda watangiye gukinwa.Abafurere b’urukundo nibo bawutangije 1928.Abahiyimana bo mu idini Gaturika uko bashingaga Misiyoni,ariyo yitwa Kiliziya Gaturika ubu,batangizaga gukina umupira w’amaguru.Uko imyaka yagiye ikurikiraho abayobozi nabo bashinze amakipe y’umupira w’amaguru.Umwami Mutara III Rudahigwa yashinze ikipe Amaregura ayishingira i Nyanza.Umutware Nkuranga yashinze ikipe Amasata ku Gasoro na Mutende.Umutware Rutaremara yashinze ikipe Amagaju ayishingira mu Bufundu n’ubu iryo zina niryo rikimvikana mu mupira w’amaguru mu Rwanda ryabayeho ku ngoma ya Cyami n’ubu rikaba ricyumvikana.Nyaruguru bashinze ikipe bayita Ibihogo.Muri Astrida ikipe yaje guhabwa izina rya Victory.Ikipe ya Seminali Nkuru ya Nyakibanda yahawe izina rya Nyumba.Abanyamahanga bacukuraga amabuye y’agaciro bashinze amakipe.Rwinkwavu bashinze iyitwaga Standard.Shyorongi bashinga Nyakabingo.I Rutongo nabo barayishinze bayita Rutongo.I Byumba bashinze ikipe imparirwakurusha.Mu Biryogo abatanzaniya n’abagande bahacururizaga bashinze ikipe bayita Kigali.1955 Imparirwakurusha yivanze na Kigali.Ubwo Repubulika y’u Rwanda yashingwaga ikipe zafashe amazina y’amakomine.Ibi byatangiriye muri Komine Kiyovu ,maze izina ry’ikipe ya Kiyovu sports ribaho kugeza n’ubu.Butare.Ikipe Victory yahinduriwe izina ifata irya Komine Mukura.Abafurere baje kongeraho victory babubakira ikibuga cya Huye nk’impano.Ubu uko bihagaze ntawabimenya.Nyuma nayo yafashe izina rya Komine Gishamvu.Ikipe zimwe na zimwe zaburiwe irengero nka:Amagaju,Amasata,Ibihogo n’izindi.Havutse ikipe nka DMR yashinzwe na Harerimana Gaspard.Iyi kipe yafatwaga nk’iy’ishyaka MDR parmehutu ryari k’ubutegetsi.Icyo gihe hashinzwe ikipe y’igisirikare yitwaga Garde National.Aho dukura amakuru badutangarijeko habagaho irushanwa ry’igikombe cya Pantecote,ariko icyakinwaga Tariki 1/7 cyabaga aricyo gikomeye.Repubulika ya kabili bihutiye gushinga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,bihutisha gushyiraho izina ryaryo baryita Ferwafa.Izina rimaze kuboneka bihutiye gusaba kwemerwa na FIFA nk’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu isi,ndetse na CAF ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika.Ferwafa yaje kwemerwa iza no gushyiraho uko yayoborwa binyuze mu matora.Uwabaye Perezida wa mbere wa Ferwafa ni Mudenge Canisius.Amatora yakurikiyeho nabwo ikipe ya Mukura vs yatsinze amatora atsinzwe na Ngango Felecien.Aha byaje kuzamo igitugu kiyobowe na Kiyovu sports.Amakuru twakuye mubari mu mupira w’amaguru mu Rwanda icyo gihe,ngo inzego zategetse uwari Ministri wa siporo amakoperstive n’umuco Lt col Ndindiliyimana Augustin gukuraho Perezida wa Ferwafa,atumije inteko rusange idasanzwe ya Ferwafa.Bagize bati”ingufu zaruse izindi “Habimana Boneventure Muvoma ariwe nka Gasamagera w’ubu yategetseko himikwa Ndagijimana nk’umukandida w’ikipe ya Kiyovu sports.Amatora yabaye ishiraniro 1987 yaje gutsindwa na Col Mayuya stanislas.Visi Perezida wa Ferwafa yabaye Twagiramungu Faustin.Ibihe ntibyahiriye Col Mayuya kuko yaje kuraswa na Cpl Birori,ahita asimbuzwa Twagiramungu waje gusimburwa na Gasasira Ephrem nawe wo mu ikipe ya Mukura vs.Jenoside yarahagaritswe Ferwafa isubizwa mu maboko ya Gasasira Ephrem.Aha ntibyateye kabili kuko Ferwafa yaragijwe Lt col Kayizari.Inzibacyuho yararangiye nabwo umukandida yabaye umwe rukumbi.Umugabo Mbanda Jean Daniel arabinenga cyane bituma yigizwayo.Ferwafa yagiye mu maboko y’ikipe y’APR fc kugeza n’ubu.Gen Kazura Jean Bosco nawe yaragijwe Ferwafa.Umugabo Ntagungira Celestin Abega yaragijwe Ferwafa ku itike y’ikipe ya Rayon sports ninabwo mu mateka ya Ferwafa yayiyoboye.Ikipe y’APR fc yongeye kwisubiza Ferwafa iyiha Nzamwita Vincent De Gaule.Bwarakeye ikipe y’APR fc igumana Ferwafa iyigabira Gen Ltd Sekamana Jean Damascene utararangije manda ye kuko hariho ibyo atemeraga nk’umunyamategeko.Haje kubamo ikindi cyiswe ikinamico Ferwafa itizwa Mukura vs nayo itegekwa kuzana Nizeyimana Mugabo Olivier utarasoje manda.Munyantwali Alphonse umufana w’ikipe y’APR fc ukomeye yagabiwe Ferwafa anyujijwe mu ikipe ya Police fc none acyuye igihe.

Isesengura :Kuba abakunzi b’amakipe menshi bemezako hatakibaho amatora biba arukunoma,hashingiwe ko nk’ubu ugiye guhabwa Ferwafa nawe azizanira abe.Kuba rero benshi bajya muri Ferwafa batazi umupira w’amaguru nicyo gituma usanga haraho usanga ikipe isura imikino itatu cyangwa ikayisurwa muri shampiyona.Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda batangiye gukuraho icyizere Komite Nyobozi ya Ferwafa itaratangira ishingano.Ababishinzwe musuzume murasanga umupira w’amaguru mu Rwanda wugarijwe n’ibibazo mugirengo murawubaka.
Kimenyi Claude