Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigali bwakoze operasiyo yo kumena no guca inzoga zinkorano zangiza ubuzima bw’abaturage

Umuyobozi mwiza nuhozaho ijisho umuturage ayobora,naho umuturage mwiza nubera mugenzi we baturanye urugero rwiza.Aha niho havuye amakuru y’uko mu masibo, Umudugudu,Utugali tugize Umurenge wa Kigali hakorwrwamwo inzoga zinkorano zangiza ubuzima bw’abaturage.Amakuru ava mu mujyi wa Kigali,Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kigali hafashwe icyemezo cyo gushakisha inzoga zinkorano zikaza gufatirwa mu kagali ka Nyabugogo, Umudugudu wa Nyabikoni hamenwe Litiri 300 .Ubwo hakusanywaga amakuru y’uko mu mudugudu wa Nyabikoni harimo inzoga zinkorano nibwo k’ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi zikorera mu murenge wa Kigali,Polisi,Dasso,Irindo ry’umwuga bakoze operasiyo maze bafata abenga bakanacuruza inzoga zinkorano.

Umurenge wa Kigali ntuzihanganira uwenga akanacuruza inzoga zinkorano (photo ingenzi)

Izi nzoga zifatwa ziba zitujuje ubuziranenge bazita (ibihage).Ubwo hakorwaga iyi operasiyo hafashwe ibidomoro 16 byengerwagamwo birimo Litiro igihumbi n’amaganatanu..Ubwo iyi operasiyo yakorwaga n’ubuyobozi hafashwe aba bakurikira benga bakanacuruza inzoga zinkorano:Rihamye Danny Alias Kazungu afite imyaka 35 akaba yarananiranye,kuko afashwe ku nshuro ya gatatu.Uyu akaba yarananiranye kuko yanze kubicikaho iwe uyu munsi hafatiwe litiro ,400 barazimena.Kuba rero umuntu ahora arenga kubyo abwirwa n’inzego z’ubuyobozi byerekanye ko yananiranye.Mugenzi Elysephanie nawe acuruza inzoga zinkorano kuko iwe hafatiwe litiro 300 inzego z’ubuyobozi zirazimena.Uwayisenga Esperance afite imyaka 26 ,uyu yafatanywe litiro 250 z’inzoga zinkorano bahise bazimena.Habumugisha Isaac we ikibabaje aracyari muto kuko afite imyaka 22 y’amavuko ,ariko yafatanywe litiro 250.iz’inzoga zo k’uy’umwana zahise zimenwa.Undi wafashwe n’uwo bita Kiroso we wacunze inzego z’ubuyobozi zitandukanye akiruka,ariko iwe hafatiwe litiro 300 .

Ubwo inzego z’ubuyobozi zitandukanye zafataga aba benga bakanacuruza inzoga zinkorano zangiza ubuzima bw’abaturage bose abafashwe bajyanywe kuri station Polisi.Umwanzuro wafashwe babajyananye nibyo bidomoro byabo,igikurikiraho n’uko bagomba gucibwa amande cyane ko bigishijwe bakaza kwanga kumvira ubuyobozi.Izi nzoga zafashwe zamenewe muruhame kandi habanje kwigishwa ububi bwazo.Ikindi gikorwa cyakozwe nuko hafashwe abajura batega abantu bakabambura,bakabashikuza amatefone n’amasakoshi ,aribo aba bakurikira:

Iradukunda Jacques ufite imyaka 20 na mugenzi witwa Kubwimana Nyandwi we ufite imyaka 23.Ibi bikorwa byakozwe byatanze umusaruro,kuko benshi mubazinywaga bazamara iminsi batazinywa.Nyuma y’uyu muhango hatanzwe ubutumwa bugira buti”Muturage wese irinde inzoga zinkorano ,kuko zangiza ubuzima bwawe n’ubwabandi.Ikindi abaturage babwiwe n’uko inzego z’ubuyobozi zitandukanye kongeraho iz’umutekano ziri maso.Ntabwo zizihanganira ikibi cyose kizagaragara hose.Umwe k’uwundi yiyemeje kuba ijisho rya mugenzi we mu mutekano w’igihugu.Uko byagenda kose hagomba kurwanywa ikibi.

kimenyi claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *