Muvunyi Paul n’itsinda ayoboye bagabye ibitero mu ikipe ya Rayon sports bagamije kuyisenya.
Urigiye kera ruhinyuza intwali.Uko ibihe bigenda byicuma ,ninako ibikorwa byiza bya buri muntu byigaragaza,bikaba ariko ibikorwa bibi bya buri muntu byigaragaza.Inkuru yacu iri mu ikipe ya Rayon sports.Umwe k’uwundi mubakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bemeza ikipe ya Rayon sports ,ariyo igira abakunzi benshi,ariko ubu Muvunyi Paul yagabyemo ibitero bigamije kuyisenya.Tutarajya mu mateka ya Paul Muvunyi mu ikipe ya Rayon sports,reka tubereke uko Muvunyi Paul ariho asenya iy’ikipe.Ubwo ikipe ya Rayon sports yabonaga ikite yo gukina amarushanwa nyafutika, n’ibwo mu ikipe ya Rayon sports bateguye kuzayakina .Icyambere komite nyobozi ya Rayon sports yashyize imbere kugura abakinnyi ,no kugira Rayon day.Ubu rero amakuru avugwa mu ikipe ya Rayon sports nay’uko Paul Muvunyi yifashishije Dr Rwagacondo Claude bateguye inteko rusange idasanzwe yo gukuraho komite nyobozi.Uko byifashe mu mateka ya Paul Muvunyi mu ikipe ya Rayon sports.2005 Muvunyi Paul yagabyemo ibitero kuko ataramenyerewe ntawigeze amenya amakosa ye.2005 uwo mwaka ikipe ya Rayon sports yatwaye igikombe cy’Amahoro ,mugihe shampiyona yaburaga imikino itatu ngo irangire ,ikipe ya Rayon sports yarushaga iyo byari bihanganye ariyo APR fc amanota arindwi.Iyi shampiyona byarangiye yegukanywe n’ikipe y’APR fc.Muvunyi Paul yagabye igitero ku ngoma ya Munyabagisha Valens abaranuhiritse aramusimbura.Komite ya Muvunyi Paul na Dukundane Jean de Dieu yataye ikipe mu muhanda.Komite ya Muvunyi Paul na Said Habiyakare yataye ikipe mu muhanda.Muvunyi Paul yagabye igitero ku ngoma ya Ngarambe Charles bituma inzego zibyinjiramo ikipe ya Rayon sports isubizwa ku ivuko.2017 Muvunyi Paul yagabye igitero yegukana ikipe ya Rayon sports,afata Gacinya Chance Denys ahita amugira visi Perezida we.Muvunyi Paul yakoze amakosa menshi mu ikipe ya Rayon sports kugeza naho yananije umutoza Karekezi Olivier amutega umukino wa Musanze fc arawutsinda.Muvunyi Paul yagonganishije abareyo bagirana amakimbirane arenze urugero.Muvunyi Paul yagabye ibitero ku ngoma ya Munyakazi Sadate Imana ikinga akaboko.Ninde wakwibagirwa uko Muvunyi Paul yagabye ibitero ku ngoma ya Ltd Capt Uwayezu Fidel?Ubuse ninde wakwirengagiza uko ubu Muvunyi Paul ariho azunguza Perezida wa Rayon sports Twagirayezu Thadee?Ubu rero benshi baribaza impamvu hariho kashe ebyeri z’ikipe imwe? Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda hamwe nab’ikipe ya Rayon sports baganiriye n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com batashatse ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo bagize bati”nizihe nyungu Muvunyi Paul afite zo gutumiza inteko rusange niba atarugusenya?abandi bo bati”Twe turasaba inzego zitandukanye z’ubuyobozi kudufasha bakirukana Muvunyi Paul mu ikipe yacu.

Kugeza ubu dukora inkuru Muvunyi Paul yanze kugira icyo atangaza.Uruhande rwa Rayon sports tuzaruvugisha umunsi Muvunyi Paul azaba yagize icyo atangaza.Abareyo bari batangiye gukanda icyiswe ubururu bwacu mwicika intege zo gufasha ikipe yanyu.
Murenzi Louis