Amakuru

Site ya Mwendo mu murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali izabazwe nde hahati ya Njyanama na Nyobozi?

Umuturage ku isonga niryo jambo rikunze kumvikana igihe cyose inzego zitandukanye z’ubuyobozi zahuye n’abaturage.

Dusengiyumva Meya w’Umujyi wa Kigali (photo archives)

Umujyi wa Kigali ho byaba bihagaze gute?ho byaba biri mukihe gipimo ngo site ya Mwendo ,mu murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.Abaturage batuye i Mwendo baratabaza buri wese wo murwego rwose ngo yumve intabaza yabo kugirengo bahabwe uburenganzira bwo kubaka.Bimenyimana Jean Pierre ukuriye Site ya Mwendo yongeye kwandikira inzego z’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kugirengo bubahe uburenganzira bwo kubaka.

Amakuru dukesha abizerwa bakorera mu mujyi wa Kigali baganiriye n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com,ariko bakadusabako amazina yabo yagirwa ibanga kubera umutekano wabo , tuganira bagize bati “igihe hafatwa icyemezo cy’uko Mwendo,yo mu murenge wa Kigali,wo mu karere ka Nyarugenge,ko mu mujyi wa Kigali ikorwa neza kugirengo itunganywe hafashwe umwanzuro ko nurirangiza gutunganywa izahita ihabwa ibyangombwa byo kubaka.Nkuko bakomeje babidutangariza ngo haje kuza abanyabubasha bashaka guhindura icyategangijwe.Ibi rero bishyira umuturage mugihirahiro.Ufite isambu ntayibyaza umusaruro.Uwaguze ikibanza nawe byamushyize mukaga kuko benshi bari bafashe ideni muri banki.Umwe k’uwundi mubasinye ku ibaruwa ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com gifitiye kopi baratabaza ngo barenganurwe bahabwe uburenganzira bwo kubaka.Ninde bireba?uwo bitareba nindee?Meya w’Umujyi wa Kigali niwe uhanzwe amaso kuri ki kibazo kimaze igihe cyaraburiwe umuti.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *