Ruhago nyarwanda:Mu ikipe ya Rayon sports byasubiye irudubi Muvunyi Paul arashaka gukuraho komite nyobozi akayegukana.

Umupira w’amaguru mu Rwanda uhoramo amacenga hagati muri buri kipe bagamije kuyiyobora.Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com kiri mu ikipe ya Rayon sports,aho ubu bitifashe neza,kuko Muvunyi Paul uyoboye urwego rw’ikirenga rwayo yaciye hasi no hejuru kugirengo akureho komite nyobozi.Intangiriro yatangiye igihe visi Perezida wa kabili wa Rayon sports,ariwe Roger Ruterana yahurana na Paul Muvunyi akaza agahita yandika yegura.Ahandi hagaragayemo ikibazo naho Rukundo Patrick yakoze amakosa ,aho kugirengo yikosore nawe yahura na Muvunyi Paul akandika yegura.Ubwo ikipe ya Rayon sports yajyaga gukina muri Tanzania ,n’ibwo Muvunyi yishyuriye bamwe mubafana,ariko ingorane bahuye nazo niwe wazibateye.Igitangaje naho hatangiye kuvugwako uwigize kuba umutoza wayo yatanze ikirego kikaba cyatumye Rayon sports ifatirwa ibihano na FIFA ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu isi.Amakuru dufitiye gihamya n’uko bemeranijweko igihe ntarengwa ari Mutarama 2026.

Muvunyi Paul ushaka gukuraho komite nyobozi ya Rayon sports (photo archives)

Kuki buri komite nyobozi ya Rayon sports iteka Muvunyi Paul ariwe uvugwaho kuyirwanya?ibi bishimangirwa n’igihe RGB yigeze kumufatira ibyemezo by’uko atazongera kugaragara mubuyobozi bwayo.Ubu rero mu ikipe ya Rayon sports habuditsemo igicu gikomeye gishaka ko itsindwa bikitirirwa komite nyobozi ngo bayeguze.Buri mukunzi w’ikipe ya Rayon sports ,aho arihose natange amafaranga muri fan club bityo babashe guhemba abakinnyi.Muvunyi Paul niwe muntu uyoboye Rayon sports inshuro nyinshi,ariko ninawe wayiteje ibibazo byinshi.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *