Mu Rwanda:Impunzi zidashoboye kubahiriza amategeko zasabwe gutaha mu mahoro
Mu mezi abiri ashije mu Nkambi ya Kiziba icumbikiye impunzi z’Abanye-Congo basaga 17 000, hari umwuka wo utari mwiza wo kwivumbagatanya wagaragaye ubwo impunzi zasohokaga mu nkambi ari ikivunge zerekeza ku Biro by’Ishami rya Loni rishinzwe Impunzi, UNHCR, zisaba kurekurwa ngo zirekurwe zitahe, aho zavugaga ko imibereho yazo ari mibi kubera inkunga izibeshaho yagabanutse.
iki gikorwa kitemewe n'amategeko agenga ubuhunzi mu rwanda cyateje uguhangana hagati y'impunzi zashakaga kwigaragambya ndetse na police y' u Rwanda yacungaga umutekano kuri iyo nkambi ikibazo ahanini cyatijwe umurindi nuko hari impunzi zatekereza ko bica muri ubwo buryo zizabona uburyo zimura mu bihugu by'amahanga birimo uburayi ndetse n'amarika.
Itangazo ryasohowe na Minisiteri ishinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza (Midimar) risaba impunzi zibyifuza gutahuka aho kwica amategeko kuko u Rwanda rudashobora gufata icyemezo cyo kwimurira impunzi mu bindi bihugu.
Rigira riti “Ubuyobozi bw’u Rwanda ntibushobora gufata icyemezo cyo kubashakira ubuhungiro mu bindi bihugu cyangwa ngo yihanganire kwikorera umutwaro w’impunzi zidashaka gukurikiza amategeko. Ku mpunzi zifuza gusubira mu gihugu zaturutsemo, zemerewe kubikora.”
UNHCR ivuga ko zimwe mu mpunzi zagaragaje ubushake bwo gusubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ishimangira ko impunzi zifite uburenganzira bwo kwerekeza mu gihugu cyazo igihe zibyifuje.
Isaba kandi impunzi kwirinda ko hakongera kubaho ugushyamirana na Polisi igihe iri mu bikorwa byo gucunga umutekano w’inkambi.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi n’izindi nzego bireba, yiteguye gukomeza kwakira impunzi mu mahoro no kuziha ubufasha n’ibindi zemerewe, nkuko bitahwemye kubaho mu myaka 22 ishize, ariko na zo zikubahiriza amategeko nkuko buri muturage abitegetswe.
U Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko ruhangayikishijwe n’umutekano muke mu Nkambi ya Kiziba. Ruherutse gufata umwanzuro wo guhagarika komite ihagarariye impunzi muri iyi nkambi nka kimwe mu byemezo byo gusubiza ibintu ku murongo n’iyubahirizwa ry’amategeko mu nkambi no mu nkengero zayo.
Ibi kandi byiyongera ku kongera umubare w’abapolisi bacunga umutekano mu nkambi no mu nkengero zayo.
Impunzi zo mu Nkambi ya Kiziba zimaze imyaka 22 mu Rwanda, bamwe nta cyizere bagifite cyo gusubira iwabo, bemeye kuba Abanyarwanda, abandi barabyanga kuko bumvaga bazataha, mu gihe ubutegetsi bwa RDC butemera ubwenegihugu bubiri.