Ishoramari n’imwe muri gahunda leta y’u Rwanda ikangurira abanyarwada ndetse n’abayamahanga gukora bakiteza imbere.
Uko bucya bukira Leta y’u Rwanda ishora amafaranga menshi mu mishinga yo gufasha abanyarwanda gutera imbere,kugirengo nabo batange akazi kubatagafite ,bityo inzira y’ubushomeri icike burundu.Ni muri urwo rwego usanga benshi mubanyarwanda bagana amabanki bagafata inguzanyo.Iyo hajemo izindi nzira zikozwe nabi umushoramari arahomba.
Inkuru yacu ishingiye ku byangombwa inzego zishinzwe ishoramari n’ubuziranenge batanga ku bikorera, kuko hari bamwe bavuga ko barengana bagafungirwa ubucuruzi bwabo ku karengane gaherekejwe n’akagambane. Ahandi uhasanga ibinyobwa byahinduriwe amazina ,ariko ugasanga bikomeje gucuruzwa.Dundabwonko,Nzakaraba ejo,ibisasu,Kambuca n’ibindi bitandukanye nabyo abaturage barasabako byacibwa.
Urugero Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo.com kikimara kumvako inzego z’igihugu zafashe abenga ibinyobwa bidasindisha twagize ikibazo dutangira gukora ubushakashatsi bushamikiye k’u iperereza , kugirengo tumenye ukuri. Uruganda Joyland Company Ltd rutunganya umutobe (Juis) witwa Salama nyirarwo yafunzwe ,ndetse afunganwa n’umugore we bakekwaho ko bakora mu buryo butemewe ,ibyo binyobwa bidafite ubuziranenge.Kuba igenzura ryakozwe rigasanga uko nyiri uruganda ibyo yasabye ataribyo akora kuba aketsweho icyaha n’urwego rubifitiye ubuhanga ni byiza kuko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bigira ingaruka kuwabinyweye.

Icukumbura twakoze , twabonye uru ruganda rufite ibyangombwa byemewe bitangwa n’inzengo zibifitiye ububasha harimo FDA na RSB bitararangiza n’igihe , aha niho benshi bashingira bavuga ko ari ukuniga ishoramari ntibyumvikana uburyo umuntu ukora yarahawe uruhushya yahindukira agafungwa bavuga ko akora mu buryo butemewe n’amategeko?
Abavuganye n’ikinyamakuru Ingenzi news paper na Ingenzinyayo.com batifuje ko dushyira amazina yabo mu nkuru,kubera umutekano wabo baravuga ko , aha hashobora kuba harimo akagambane , bagize bati”‘Ni gute,bafunga umugore n’umugabo ndetse n’abakozi bose , niba nta kibyihishe inyuma ? twe tubona harimo akarengane inzego nkuru z’igihugu bireba bashishoza hagatangwa ubutabera bwizewe”.Uwakosheje ahanwe ,uwarenganye arenganurwe.
Umuvugizi wa RIB , Dr Muragira B. Thierry mu kuganiro yahaye itangazamakuru uyu wa mbere 20/10/2025 yavuze ko ,muri iyo operation yakozwe k’ubufatanye na police inganda zafunzwe harimo urwitwa Joyland Company Ltd rwatunganyaga umutobe witwa Salama.

Yakomeje avuga ko, uru ruganda baje no kurusangamo umwanda ukabije mu gutegura ibyo rukora, gukora mu buryo budakurikije ubuziranenge ndetse rwari rwanihaye uruhushya rwo gukora ibizwi nka steel wires byoza amasafuriya.
N’uruganda rwakorera mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Mageragere aho kuruhagarika byajyanye no guta muri yombi abayobozi na bamwe mu bakozi barwo, ndetse na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze i Mageragere, Harimo Gitifu w’Akagari ka Rwankuba, n’ushinzwe isuku mu murenge kuko barebereye ibyo bikorwa.Uko hanzaha bivugwa”Urwego rw’igihugu kugenzura abakora nabi bagahanwa ni byiza birakwiye kuko nizo nshingano zo kureberera abaturage,ariko abaganiriye n’ikinyamakutu ingenzi news paper na ingenzinyayo com bagize bati”abanyweye Juis Salama bakaba bararwaye bangana gute?ese abo yagizeho ingaruka leta izabafasha iki?ese iyi gahunda yakozwe izageze k’u isoko zo zahavuye?icyo abanyarwanda basaba inzego z’igihugu zitandukanye nizifate niriho icuruzwa kugirengo hirindwe iyo Juis Salama.Abayiranguye bo iki gihombo bazakibaza nde?twageze ahantu hatandukanye kuva ahitwa mu Miduha dusanga abantu bagifite Juis salama.
Twaje kubona icyangombwa cy’iyi kampani yahawe cyo gukora.Mugihe hategerejwe uko urubanza ruzagenda k’uri aba bagikekwaho icyaha tuzagerageza kureba niba iyi Juis Salama izacibwa k’u isoko ntikomeze gucuruzwa cyangwa izahaguma.Isesengura n’uko iyi Juis Salama harebwa niba abayinyweye yarabagizeho ingaruka,?basanga ntayo nabwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB bugahumuriza abanyarwanda.Kugeza ubu dukora inkuru benshi mubavugako bayinyweye batangazaga ko bumva ntangaruka mbi baragira mubuzima bwabo.Umuvugizi wa Polisi y’igihugu yaburiye uwari we wese ucuruza umutobe wa Salama ko agomba kuwuhagatika.Ihurizo rifitwe n’abawuranguye kuko batangiye gutaka igihombo gikabije.Ucuruza Nyabugogo we yabwiye itanngazamakuru ko baciye Juis Salama yari yaranguye.Aho yagize ati”ngiye kuyisubiza k’uruganda.
Akongera ati”ko ba nyirarwo bafunzwe ninde uyakira? Umwe k’uwundi mubayiranguye baratabaza Leta y’u Rwanda kugirengo ibafashe kuva mugihombo.Andi makuru acaracara nayo aravugako bamwe mbari baziranguye batangiye kuzihisha bategereje kureba uko umukwabo wo kuzifata urangira.Umuturage ba ijisho rya mugenzi wawe,urinda umutekano we n’uwawe.
Ubwanditsi