Ruhago nyarwanda: Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda itangiye gushyuha.As Kigali yanganyije na Police fc.
Umupira w’amaguru ubamo ibice bitatu kimwe muribyo nicyo cyagaragaye ubwo ikipe y’As Kigali yakinaga niya Police fc bikanganya.Iyi shampiyona itangira habonetse ikinyuranyo cy’akanya gato ku ikipe ya Police fc yageze k’umukino wa gatanu itaratakaza na rimwe none itangiye kugenda biguru ntege.Ubwo ikipe zombi zageraga mu kibuga imwe kuy’indi yashatse kugerageza kubona igitego birananirana.Umutoza wa bur’ikipe yashakishije buri mukinnyi wakora ikinyuranyo ntiyaboneka.Ikipe ya Police fc nimwe muzavizweho ko zaguze abakinnyi b’abanyamahanga n’abanyarwanda bahenze,kandi beza batwara shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro.Ubwo ubuyobozi bw’ikipe ya Police fc bwasezereraga umutoza Mashami Vincent hari hakenewe impinduka zabaha igikombe cya shampiyona.Inzira iracyahari kuko Police fc n’iyo iyoboye urutonde rwa Rwanda Primier league by’agateganyo.Ese police fc yategwaho impinduka ikambura igikombe cya shampiyona ikipe y’APR fc?turebe As Kigali.

Iy’ikipe y’Umujyi wa Kigali yatangiye shampiyona y’u Rwanda nta ngufu ifite kuko ku isoko ryo kugura ntiyigeze yumvikana.Umukino waherukaga guhuza As Kigali na Kiyovu sports yayitsinze ibitego bitatu k’ubusa.Amahirwe As Kigali igira n’uko ar’ikipe itagira abafana . Amafaranga ashyirwa mu ikipe y’As Kigali ni menshi,ariko umusaruro ukaba mukeya.Kuba As Kigali itagira ingimbi(junior)bisa nk’aho yubakiye k’umusenyi.Mugihe iyo byakinnye Police fc imaranye igihe kinini ingimbi (junior).Inzego z’ubuyobozi zifite amakipe nibongeremo imbaraga zikomere.Inkuru zikunze kuvugwa ku makipe nka Police fc n’uko bamwe mubayobozi bayo harimo abafana APR fc na Rayon sports.Ikipe y’As Kigali nayo n’uko abayobozi baho bafite izo bikundira bikayitera inzitizi.
Rangira Aline.


Umutoza Kishi Sogonya Hamissi asubiye gutoza Kiyovu sport