Ruhago nyarwanda:Ikipe y’As Muhanga idatabawe vuba yasubira mucyiciro cya kabili kubera gutsindwa cyane.
Uko wabyita kose izina ry’ikipe rihora rivugwa mu mupira w’amaguru.Ubu turi mu marangara ahabaye ikipe zakinnye kuva ku ngoma ya cyami.Ubwo Abamisiyoneri Gaturika bashingaga Seminali nkuru ya Kabgayi niho hatangiye gukinwa umupira w’amaguru.Repubulika ije nibwo hashinzwe ikipe yitwaga DMR.Imyaka yo muri 1983 nibwo Perefe wa Perefegitire ya Gitarama yakoresheje irushanwa ry’amakomine barakina havamo abakinnyi bongeramo abo baguze ahandi bongeramo abanyamahanga.Nibwo ikipe Flash fc yatangiye ikina icyiciro cya kabili ,ijya mu cya mbere kugeza ubwo isenyutse isimbuzwa As Muhanga.

Buri muturage wa Muhanga akunda Rayon sports,bakeya bakunda APR fc.Ikipe y’As Muhanga ubu iri mu murongo utukura nidatabarwa ishobora kurangiza igice cya mbere cya Rwanda premier league yamaze gukatisha itike iyiganisha aho yarimenyereye.As Muhanga izize kugura abakinnyi baciriritse batabasha guhatanira intsinzi.Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga nibwo buhanzwe amaso kugirengo idasubira mucyiciro cya kabili.
Kalisa Jean de Dieu

