Kayitare Jacqueline uyobora Akarere ka Muhanga yafunze Pasiteli Karahamuheto Celestin mu kigo cy’inzererezi amutesha itorero n’umuryango we.

Uko bucya bukira mu Rwanda haba imvugo y’uko umuturage ahora ku isonga mu iterambere ry’igihugu.Ubu turi mu mudugudu wa Gasovu, Akagali ka Kanyana, Umurenge wa Rugendabali,Akarere ka Muhanga,Intara y’Amajyepfo ku kibazo cy’umuturage ukora umurimo w’ivugabutumwa mu itorero Living Hope Church Pasiteli Karahamuheto Celestin wafunzwe afunzwe na Meya w’Akarere ka Kayitare Jacqueline.Tariki 28 Ukwakira 2025 ubwo har’inama y’abaturage yayobowe na Meya w’Akarere ka Muhanga Kayitare n’ibwo umuturage witwa Nyiransengimana Mariana yatangaga ikibazo cy’uko yatsinze murukiko Pasiteli Karahamuheto Celestin akaba ataramwishyuye? Ikibazo cyaje kuba ubwo Pasiteli Karahamuheto Celestin yahagurukaga agiye kwisobanura agahurirana n’ijambo rya Meya w’Akarere ka Muhanga Kayitare rimucecekesha rikamuruhukiriza mu kigo kijyanwamwo inzererezi giherereye Mushubati,ho mu murenge wa Muhanga.Ubwo inkuru yasakaraga twabajije Meya w’Akarere ka Muhanga Kayitare ntiyagira icyo asubiza.

Muraho nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru Ingenzi news paper na ingenzinyayo com

Hari amakuru avugwa mu karere muyobora ko hari umusaza witwa Karamuheto Celestin mwafunze mu kigo gifungirwamo inzererezi, umuryango ukaba uvugako yaba yararenganye,iki kibazo cye cyaba gihagaze gute?

Pasiteli Karahamuheto Celestin aho afungiwe Mushubati

Twakoze iyi nkuru ntacyo Meya w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline arasubiza ku ifungwa rya Pasiteli Karahamuheto Celestin.Ubwo twageraga mu karere ka Muhanga ahari ikigo gifungirwamwo inzererezi twaganiriye n’umwe mubahakora,ariko yangako twatangaza amazina ye kubera umutekano we,yagize ati”Pasiteli Karahamuheto Celestin yafunzwe munyumvishirize,kuko urubanza rwabaye itegeko uwarutsinzwe arishyura,ariko ntafungwa.Yakomeje agira ati”ubuse ko afunzwe ubwishyu buzavahe?ubuse uzajya atsindwa urubanza wese azajya afungirwa mu nzererezi?Ukora munzego z’umutekano mu karere ka Muhanga nawe tuganira yanze ko twatangaza amazina ye, ariko yagize ati”umunsi Meya w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline ategeka ko bafunga Pasiteli Karahamuheto Celestin twamubajije itegeko ashingiyeho ntiyasubiza? yakomeje adutangariza ko Pasiteli Karahamuheto Celestin yarenganye cyane ko we yaburanye urubanza ararutsindwa ntabwo yari gufungwa hari gushaka uko azishyura.

Umuhesha w’inkiko w’umwuga Darius ajya kurangiza urubanza

Umuryango wa Pasiteli Karahamuheto Celestin uratabaza inzego z’ubuyobozi zikuriye Akarere ka Muhanga kugirengo zirenganure umuntu wabo.Uko bizagenda bikorwa ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com tuzabibagezaho.
Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *