Intara y’Amajyepfo Dr Frank Habineza yabwiye abo mu karere ka Nyaruguru nibamutora abafungwa barengana bazajya bahabwa indishyi.
Mu butabera n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu hari byinshi bikenerwa gukorwa kugira igihugu gikomeza kugendera ku mategeko kandi cyubahiriza amasezerano mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu.
Ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda rivuga ko nanubu hari abantu bafunzwe nta madosiye, abantu bafungiwe mu bigo ngororamuco binyuzwamo abantu by’igihe gito “Transit Centers” aho bafungira abantu batandukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bakahamara igihe kirekire nta madosiye abafunga, bamwe bakitwa inzererezi ndetse n’imiryango yabo ntimenyeshwe aho baherereye ndetse banafungurwa bigaragaye ko barengana ntihagire ubakurikirana ngo ubuzima bwabo bwangiritse busubire kumurongo.

Kuri ibi umukandi w’ishyaka Green Party Dr Frank Habineza yavuze ko nagirirwa icyizere akaba Umukuru w’Igihugu azashyiraho ikigega gishinzwe gutanga indishyi y’akababaro kubantu bafunzwe bazira ubusa ndetse ababafunze bajye babiryozwa.
Dr Frank Habineza yabigarutseho kucyumweru tariki 7 Nyakanga 2024 ubwo yari mu ntara y’Amajyepfo mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe aho yari yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza arikumwe n’abakandida Depite b’ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije.
Dr Frank Habineza yavuze ko nyuma yo kubona ko abantu benshi batinya kurega Leta igihe yabarenganyije we naramuka agiriwe icyizere akaba Umukuru w’Igihugu azashyiraho uburyo abantu bafunzwe barengana bazajya bahabwa indishyi y’akababaro ndetse n’ababafunze barengana babiryozwe.
Ati:” Umuntu arafugwa akamara imyaka ibiri cg itanu hakaba hari n’igihe irenga umuntu afunzwe arengana kandi akaburana agafungurwa ari umwere ariko bikarangira uko ntihagire ubakurikirana kandi ubuzima bwe byarangiritse iterambere yaragezeho ryarasubiye inyuma, rero nimutugirira icyizere mukadutora tuzashyiraho uburyo cg ikigega umuntu wafunzwe arengana agafungurwa ari umwere azajya ahabwa amafaranga y’indishyi y’akababaro azajya amufasha gusubira mu buzima busanzwe,kandi ntibirangirire aho abamufunze cg abamufungishije arengana nabo babiryozwe bacibwe amande azajya muri cyakigega tuzashyiraho,rero akarengane kasacika ari uko mwadutoye kumwanya w’Umukuru w’igihugu ndetse mugatora n’Ishyaka Green Party.”
Yakomeje avuga ko mu rwego rwo guca akarengane burundu azongerera ubushobozi urwego rw’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha, kugira ngo ukekwaho icyaha dosiye ye izajye iva mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha yuzuye,nimba nta bimenyetso bifatika bihari ahite arekurwe.
Ku bafite ibyaha bito bazajye bahabwa ibihano nsimburagifungo cyangwa bacibwe ihazabu y’amafaranga hagendewe kubyaha bakoze.

Dr Frank Habineza mbere yo kwiyamamaza, yabanje kwifatanya n’Abakirisitu Gatolika mu gitambo cya misa cyaturiwe muri Chapelle ya Kibeho nyuma yo kwiyamamaza mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Kibebo yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Nyamagabe mu murenge wa Gasaka.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bya Dr Frank Habineza hamwe n’abakandida Depite 50 b’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Nyakanga 2024 bizakomereza mu turere twa Bugesera na Kicukiro ntagihindutse.
Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.