🇷🇼✨ Uko Munyakazi Sadate Abona Visit Rwanda Ihindura Isura y’u Rwanda ku Ruhando Mpuzamahanga 🌍 no Mu Bukerarugendo ✈️🏞️

Inshuti y’urubyiruko, Munyakazi Sadate, yagarutse ku ruhare rwa gahunda ya Visit Rwanda mu guhindura isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga no guteza imbere ubukerarugendo, ndetse anasobanura uburyo imyumvire imwe y’Abanyaburayi ku mugabane w’Afurika ikomeje kuranga bamwe, ariko na none igahinduka ku Rwanda kubera ibikorwa birambye mu kumenyekanisha igihugu.

Mu myaka myinshi ishize, u Rwanda rwabaye kimwe mu bihugu bya Afurika byashoboye guhindura imyumvire n’isura mu maso y’amahanga mu buryo bugaragara. Iyo unyuze mu bihugu bitandukanye by’i Burayi cyangwa Amerika, ukaganira n’abaturage baho ku bijyanye n’u Rwanda, usanga hari icyahindutse: igihugu gito, gifite amateka akomeye, ariko cyabashije kwiyubaka no kwigaragaza mu rwego rutamenyerewe ku bihugu byo mu karere.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X (Twitter), Sadate yavuze ko yagiye atembera mu bihugu bitandukanye by’i Burayi, agasanga abaturage benshi bataramenya neza Afurika, batayibona nk’umugabane ugizwe n’ibihugu bifite imiterere n’ibikorwa bitandukanye, ahubwo bamwe bayifata nk’igihugu kimwe cyugarijwe n’amakuba. Gusa ngo iyo myumvire ihinduka iyo bigeze ku Rwanda.

Visit Rwanda ihindura ishusho y’u Rwanda

Munyakazi ashimangira ko gahunda ya Visit Rwanda yagize uruhare rufatika mu guhindura uko u Rwanda rwafatwaga. Avuga ko iyi gahunda yafashije abanyamahanga kumenya u Rwanda nk’igihugu gifite umuco, amateka n’umurage , ndetse na serivisi ziteye imbere ku rwego rwo hejuru mu bukerarugendo.

Sadate mu butumwa bwe yibukije amagambo Perezida Paul Kagame yavuze ku wa 1 Mata 2024 mu kiganiro n’itangazamakuru, ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru wari watangaje ko hari abatabariza impamvu u Rwanda rwakorana n’amakipe akomeye yo mu Burayi. Perezida Kagame icyo gihe yavuze ko abo bibaza ibyo “ari injiji”, ashimangira ko bidafatika kuvuga ko u Rwanda rutera inkunga ayo makipe, ahubwo ko ari ubufatanye bufitiye inyungu impande zombi.

Imibare ishimangira inyungu z’ubufatanye

Munyakazi Sadate agaragaza ko ku mwaka wa mbere w’imikoranire ya Visit Rwanda n’amakipe akomeye, ubukerarugendo bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 17% mu 2019, bukinjiza miliyoni 498$ ugereranyije na miliyoni 425$ mu 2018. Abaturutse mu Bwongereza biyongereyeho 17%, naho abaturutse mu Burayi muri rusange biyongera 22%. Nk’uko imibare ya RDB ibigaragaza

Intandaro y’iyi mpinduka, nk’uko abivuga, ni uko igihugu cyashoboye gusesa imyumvire yari ishingiye ku makuru atariyo ku Rwanda.

Yongeraho ko icyatunguranye ari uko nubwo u Rwanda rwamamarizaga cyane mu Bwongereza no mu Burayi, abakerarugendo benshi basura u Rwanda baturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi ngo byatumye icyerekezo cya Visit Rwanda cyaguka, gishyira imbaraga mu bufatanye na siporo yo muri Amerika nko muri NBA ndetse no mu mukino w’amagare.

Intego nshya z’ubukerarugendo

Ku rwego rw’igihugu, u Rwanda rwinjije miliyoni 647$ mu 2024 avuye mu bukerarugendo, mu gihe intego ari uko aya mafaranga azagera kuri miliyari 1$ mu 2029. Munyakazi avuga ko ibi bishoboka kuko hari icyerekezo gihamye n’ubuyobozi bufite icyerekezo.

Sadate asaba urubyiruko gushyigikira ubuyobozi

Ubutumwa bwa Sadate yashyize ku rubuga rwa X ( twitter )

Munyakazi asoza ubutumwa bwe agaragaza ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho bituruka ku buyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame, amushimira kuba yarahagaritse Jenoside, akubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, agahesha igihugu icyubahiro. Abwira urubyiruko ko rugomba gukomera ku cyerekezo cy’igihugu, no gushyigikira ibikorwa biteza imbere u Rwanda.

By Hadjara NSHIMIYIMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *