Amakuru mashya: Sainte Trinite de Nyamata Academy ni yo izajya itanga aba ball boys ku mikino ya Bugesera FC guhera ku wa Rayon Sports.

Guhera kuri match ya Bugesera FC vs Rayon Sports, Bugesera FC yemereye Sainte Trinite de Nyamata Academy ko ari yo izatanga aba ball boys
bazakora kuri uyu mukino ndetse n’indi mikino izakurikiraho kugeza Championat irangiye.
Ubuyobozi bwa Sainte Trinite de Nyamata Academy, buvuga ko bushimira ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, Ubwa Bugesera FC ku mikoranire myiza bakomeje kugirana.
Buti “twese hamwe mu mujishi umwe wo kuzamura impano za Bugesera”.

Trinite Jean de Dieu ni we washinze Sainte Trinite Organization, avuga ko ibi biberetse ko bahawe umwanya mwiza mu iterambere ry’akarere, baha umwanya n’abana ba Sainte Trinite Academy aho guharira aba Bugesera Academy gusa, iki ariko kikaba ari n’igitekerezo cyaturutse ku banyamakuru batandukanye b’imikino, bitegereje uburyo aba bana bigeze kubikora neza.

Abana bato nibo foundation y’umupira w’amaguru mu Rwanda (photo Ingenzi)

Trinite agira ati “kuba abana bo muri Sainte Trinite Academy baramasa imipira ntitubikora nko kwishimisha, ahubwo binabafasha kwigira kuri bakuru babo, nka twe coaching staff twigira ku batoza tureba systeme uko bazipanga, abana nabo tubaha umukoro wo kwigira ku bakinnyi bakuru kuko ejo ni bo bazakinira amakipe makuru bigatuma bagira love of football(urukundo rwa ruhago)”

“Kuba akarere karimo ikipe y’umupira w’Amaguru ikina muri Championat y’icyiciro cya mbere, ni ishema ku karere kuko biteza imbere abakorera mu karere biturutse mu makipe aza kuhakinira n’abafana bayo, bakarya bakaryama, ababona akazi ku biguga, ariko noneho ku mupira w’Amaguru bigafasha abana, urubyiruko gukunda imikino, no kuzamura impano zabo.

Nibakundisha abana umupira w’amaguru mu Rwanda bazawukunda(photo Ingenzi)

Ibi na byo ni ibitangazwa na Bwana Trinite Jean de Dieu wo muri Sainte Trinite Academy.

Sainte Trinite Academy ni Umuryango utari uwa leta, urigenga ufite status iwugenga, ukaba umunyamuryango wa “IJABO RYAWO RWANDA” ribumbiye hamwe ama Academy yose, biyihesha kuba Umunyamuryango w’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA”.

Abana bafasha Bugesera fc kunoza umukino (photo Ingenzi)

Iyi Sainte Trinite imaze Imyaka icumi kuko yatangiye muri 2015, imaze kuzamura Abana benshi biganjemo ab’Abakobwa babaye abasifuzi, n’abandi bakina mu makipe makuru, Kandi babanza mu kibuga. Si Abakobwa gusa kuko harimo n’abahungu, bamaze gutwara ibikombe 20, Kandi banazamura abatoza babafasha kubona ama licence yo gutoza.

Trinite Jean de Dieu avuga ko urugendo ari rurerure. Ati “nta gikombe kiducika mu marushanwa twitabira, kuko dusya tutanzitse kuko muri “DEVELOPEMENT” turakora, gusa nta cyo turageraho kuko turaharanira ko abana bacu tuzababona mu ikipe y’igihugu, Kandi babanzamo Yaba under 17, under 20 no kuzamura” “turashaka kuba ishusho y’ayandi ma Academy”

Inkuru yanditswe na Cypridion Habimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *