Ruhago nyarwanda:Ikipe Zebres fc yasimbujwe Gicumbi fc bitanga icyuho cyo kureka gukunda umupira w’amaguru muri Byumba.

U Rwanda rwa mbere y’umwaduko w’abazungu umukino w’umupira w’amaguru ntawakinwaga .Ubwo abakoloni bageraga mu Rwanda nibo batangije gukina umupira w’amaguru,utangirizwa ahitwaga Astrida,muri Repubulika hitwa Butare,kuva 2006 kugeza ubu hitwa Huye.Inkuru yacu iri Byumba Igihe cya gikoloni hagiraga amazina menshi bitewe n’imiterere yaho.Umupira w’amaguru muri Byumba wahatangijwe n’abanyamahanga bacukuraga amabuye y’agaciro.Ubwo muri byo bihe benshi mubavukaga Byumba bakoze ubucuruzi bakoze ikipe bayita Imparirwakurusha.Igihe bamwe muri abo bacuruzi barimo Gakarama ikipe bayitwaye muri Kigali nabyo tuzabagezaho ubutaha,kuko hano mu nkuru turi ku ikipe Zebres fc uko yashinzwe n’uko yashenywe igasimbuzwa Gicumbi fc.Ubwo Ferwafa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryemerwaga n’iririkuriye ku isi ariryo FIFA ,niryo muri Afurika ariryo CAF habayeho ishingwa ry’amakipe .Perefe wa Perefegitire ya Byumba nawe ntiyatanzwe kuko habanje irushanwa ry’amakomine bakuramo abasore bakora ikipe ya Zebres fc.Abo twaganiriye badutangarije ko iri zina barifatiye ku mpala n’imparage cyane ko hari Orchestre yitwaga gutyo ikomeye.Ikipe Zebres fc yakinnye icyiciro cya kabili ihita ijya mu cya mbere kugeza 1990.Abakinnyi benshi bakiniye ikipe ya Zebres fc bavaga ahantu hatandukanye.Abanyabyumba bakunze ikipe yabo cyane ko ngo iyo yakinaga bazaga kuyireba ari benshi, n’iyo yajyaga gukina muri za Cyangugu,Kibuye,Butare na Kibungo,udasize na Gisenyi hose barayiherekezaga.Uwitwa Habimana umusaza w’imyaka 67 aganira n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com yagize ati’Zebres yarikomeye n’ubwo nta gikombe na kimwe yatwaye,ariko umupira w’amaguru w’icyo gihe washimishaga abafana.Kuva 1995 umupira w’amaguru wongeye gukinwa mu Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri Byumba habaye ikipe 105 yari ishinzwe n’abasirikare bari bayobowe na Ltd Major Birasa.Amakuru yerekana ko iy’ikipe itatinze nayo yaje gusenyuka.

Ikipe ya Zebres fc yashimishaga ab’i Byumba bakabyina ikinimba yatsinze (photo archives)

Abanyabyumba babyukije Zebres fc bongera kubyina ikinimba mu kibuga.Umukunzi wese wa Zebres fc agira ati’twaretse umupira w’amaguru kuko umunsi ikipe y’APR fc ivugako yatsinze Zebres fc ibitego bitabazwe kugirengo itware shampiyona twagize agahinda.Uwo munsi APR fc yivuga ibigwi ko itsinze Zebres fc ikanayisenya burundu niho mu mwaka w’imikino wakurikiyeho humvikanye izina Gicumbi fc.Uwo twaganiriye akanga twatangaza amazina ye kubera umutekano we yagize ati”twategetswe kwemera ko Gicumbi fc ariyo kipe tugiye gukunda ku ngufu no kuyishyigikira.Gicumbi fc twarayiretse twumva ngo iri mucyiciro cya kabili,tukongera tukumva ngo yagiye mucyambere twarayiretse,ariko bagaruye ijambo Zebres mu mupira w’amaguru mu Rwanda twarishyigikira nk’uko na kera twabikoraga.Ubu Gicumbi fc iba mu mujyi wa Kigali.Isenyuka rya Zebres fc ryatumye benshi mubakunzi bayo bareka umupira w’amaguru.Inzego bireba nimwe muhanzwe amaso kugirengo izina Zebres fc ryongere ryumvikane mu mupira w’amaguru .Niba hari amakuru ufite ku ikipe ya Zebres fc yaduhe tuyasangize abakunzi b’umupira w’amaguru.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *