Ruhago nyarwanda:Mugemana Charles wabaye muganga w’ikipe ya Rayon imyaka irenga 30 yitabye Imana.
Abakera bati”isi ni mu icumbi,ariko ukurikije imyemerere ya muntu bishingiye mu idini mvamahanga.Inkuru y’incamugongo, inkuru y’akababaro mubo mu muryango wa muganga Mugemana Charles,mu ikipe ya Rayon sports no mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa kalindwi.Kuva Mugemana Charles yatangira kuvura ikipe ya Rayon sports yagizemo ubwitange n’umurava kuko yaramazemo imyaka myinshi.Mugemana Charles atabarutse yaramaze igihe arwaye Imana imwakire mubayo.Imana imutuze aheza.Murwego rw’umuryango wa Rayon sports hari byinshi bizibukirwa kuri Mugemana Charles.
A ubwitange bwamuranze avura ikipe nka nyirayo kugeza naho batamusubizaga n’imiti yakoreshejwe.

kuba atarigeze yivumbura kuko atishyuwe.Inama ze mu ikipe ya Rayon sports zayifashije kugera k’u ntsinzi abafana bakabyina muera.Ibihe bya Mugemana Charles mu ikipe ya Rayon sports byabaye byiza cyane ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame igihe yayisuhuzaga ayishimira ko yegukanye igikombe cya shampiyona 2002 nawe yaramusuhuje.Amakipe yose mu Rwanda ntayigeze igira umuganga w’urukundo nka Rayon sports yari ifite Mugemana Charles.Ubutwali bwa Mugemana Charles mu ikipe ya Rayon sports tuzabigarikaho mu nkuru itaha twerekana uko yakoranye umurava mu mvura yo mukibuga.
Mukeshimana John

