Ruhango: Abaturage bavugirije induru Niyonsaba Japhet ukomeje guhuguza inzu uwigeze Kuba umukazana we.
Urukiko rwibanze rwa Ruhango n’irwo ruhanzwe amaso urubanza Niyonsaba Japhet aburanamo n’uwigeze kuba umukazana we Iturushimbabazi Yvonne.Abaturage bavuye mugace ka Kabagali barimo ibice bibili.Igice cyali inyuma ya Niyonsaba Japhet, kugirengo bamutangire ubuhamya ko inzu Iturushimbabazi Yvonne atuyemo ariye.Itsinda rindi n’iryari rigiye gutangira ubuhamya Iturushimbabazi Yvonne,ko inzu arimo.yayubakanye n’umugabo we Sindayigaya Fulgence.
Irari ry’iby’isi rishamikiye k’umutungo utimukanwa w’inzu n’iyo cyangwa n’iwo ukomeje kuburanwa hagati ya Yvonne Iturushimbabazi na Niyonsaba Japhet.Abakera bati”intabaza irira k’umuziro”Yvonne Iturushimbabazi iyo aza kumenya ko nashaka mu muryango wa Niyonsaba Japhet atazamarayo kabili ntiyari kujyayo.Inzira ntibwira umugenzi.Inkuru yacu iri mu mudugudu wa Rusizi, Akagali ka Nyakogo, Umurenge wa Kinihira ,Akarere ka Ruhango,Intara y’Amajyepfo.Ubwo Sindayigaya Fulgence yitaguraga kuva mu kirambi cya se Niyonsaba Japhet yatekereje gushaka umufasha ahitamo Yvonne Iturushimbabazi.Ubu rero ubuzima bwa Sindayigaya Fulgence na Yvonne Iturushimbabazi bwari bwubakiye k’urukundo byaje kurangira rujemo amacamubili kugeza batandukanye mu nkiko.Ubu Sindayigaya Fulgence na se Niyonsaba Japhet rurageretse na Yvonne Iturushimbabazi murukiko rw’ibanze rwa Ruhango.Urubanza rwarasubitswe rushyirwa tariki 9/Gashyantare 2026.
Iturushimbabazi Yvonne akirangiza amashuri yisumbuye 2012 n’ibwo yatangiye gukundana na Sindayigaya Fulgence,nk’uko abatangabuhamya babyemeza ngo Iturushimbabazi Yvonne na Sindayigaya Fulgence , urukundo rwabo rwageze k’u ntego?
uyu Sindayigaya Fulgence ntakazi yagiraga.amafaranga yose bakoresheje ngo yashatswe na Iturushimbabazi Yvonne. Umutangabuhamya wese k’u mpande zombi batangarije itangazamakuru ko icyo gihe Sindayigaya Fulgence yigaga amategeko y’umuhanda. Aba batangabuhamya batanze ubuhamya ko Sindayigaya Fulgence amaze kubona Primis aribwo urukundo rwakomeje bategura kuzabana nk’umugabo n’umugore. Icyo Sindayigaya Fulgence yarafite cyari ikibanza . Sindayigaya we yarataragira ubushobozi bwo kubaka icyo kibanza . Abatangabuhamya batangarije itangazamakuru ko Iturushimbabazi Yvonne we ubutumzi yabukuye k’u nkuracyobo yahawe yashyinguye Iturushimbabazi Yvonne yaracuruzaga boutique.

Ubwo Sindayigaya Fulgence na Iturushimbabazi Yvonne bari bamaze kwemeranya urukundo ariko rutarashyirwa mubikorwa mukwizerana baguze moto.Umwaka 2014 n’iwo wabaye intangiriro yo kubaka inzu hagati ya Sindayigaya Fulgence n’umugore we Iturushimbabazi Yvonne.
Abatangabuhamya bakomeje bemeza ko Sindayigaya Fulgence yahise ajya gukorera akazi k’ubumotari muri Kigali.Intego kwari ugushakisha amafaranga yo kubaka ikibanza cy’abo.Abatangabuhamya bagize bati”umugabo yashatse amafaranga yo kugura isima, umugore nawe amenesha amabuye.Abafundi bubatse inzu,abatwaye amabuye na bur’umwe wese wakoze akazi k’u nzu ya Sindayigaya Fulgence na Iturushimbabazi Yvonne arabihamya.
2017 imbaraga zose n’iho zerekejwe kuko bifuzaga kubana ,kandi munzu yabo yuzuye. 2017 n’ubwo yarimo imishinga myinshi Sindayigaya Fulgence yaje gukoramo impanuka,kuko igipangu cyasenyutse aryamye CHUK byose byarebaga Iturushimbabazi Yvonne kuko rwari urugo rwe.Yvone yaragerageje kugeza 2018.Sindayigaya amaze koroherwa n’ibwo bateye igikumwe basezeranye 2019 batashye mu nzu yabo bose babireba,ar’abageni.Inkuru y’ubutaha tuzashyiramo umwirondoro wa buri mutangabuhamya.Ubu Sindayigaya Fulgence arega avugako inzu ya Sindayigaya Fulgence n’umugore we Iturushimbabazi Yvonne ariye.Ubuhamya buzashingirweho.
Ubwanditsi

