Itorero ry’ADEPR intabaza itabariza abapasiteri n’abavugabutumwa birukanywe na Ndayizeye Isaie ikomeje kuvuza ubuhuha.

Ivugabutumwa:Mu itorero ry’ADEPR abapasiteli n’abavugabutumwa biringiye Yesu Kirstu mu ntabaza ndende yo kubakuraho agahinda batewe na Pasiteli Ndayizeye Isaie.
Ivugabutumwa rishingiye k’u myemerere ya muntu igira uko yubakwamo gusenga.Ubu turi muri Yesu ashimwe mu itorero ry’ADEPR ryagaragaye abariyobotse bitwa abarokore.Imwe mumyemerere yo mu itorero ry’ADEPR benshi baganiriye n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com bemeza ko yavan gavanzwe kugeza naho bimika abashumba b’igitsinagore.Abo tuganira bakangako dutangaza amazina yabo kubera umutekano wabo,badutangarije ko mu idini ryabo ry’ADEPR ibintu bitameze neza.Umwe k’uwundi tuganira bagize bati”
Mu gihugu hose harabarurwa abapasiteli n’abavugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo barenga ibuhumbi bine (4.000 persons) birukanywe munshingano z’ubuyobozi bw’itorero ry’ ADEPR mu matorero yose arigize angana n’ibihumbi bitatu n’ijana na mirongo ine na rimwe (3.141 churches). Abenshi mu byukuri bahagaritswe bitunguranye mu karengane kenshi ndetse ntibanahabwa imperekeza zikwiye nk’abantu bakoreye itorero ry’ADEPR igihe kirekire.

Ejo haza ho muri ADEPR nihehe?(photo archives)

Iri yirukanwa ryakozwe na Pasiteli Isaie Ndayizeye na komite nyobozi ayoboye, batangiye bitwaza ingaruka za COVID-19 zijyanye n’ubukungu nyamara zari agakingirizo kuko byarangiye abirukanywe bagiye burundu; akazana abandi bashya yiyimikiye we ubwe harimo n’abatari bamaze igihe kinini mu itorero kuko harimo n’abatararenza imyaka 3 bavuye mu idini ya gaturika bahawe kuba abayobozi b’amatorero muri ADEPR kubera amashuli n’icyenewabo bafitanye n’ababimitse gusa.

Budigiri Herman ejo haza ho muri ADEPR nihehe (photo archives)

Iri yirukanwa ry”abashumba n’abavugabutumwa kandi ritizwa neza ryakozwe na Pasiteli Isaie Ndagizeye ryateje igihombo cy’amafaranga atagira ingano itorero kuko ryisanze mu manza nyinshi cyane kandi zose ryazitsinzwemo.ADEPR ibasha kugira igihombo cy’amafranga arenga miliyari eshatu z’amafranga y’u Rwanda (3.000.000.000 Frw) yagiye muri izo manza kandi mubyukuri zari kwirindwa bigakunda iyo biza gukorwa hisunzwe amategeko byanitondewe neza.

Ndayizeye we ngo ntiyavaho nka Tom Rwagasana (photo archives)

Ibi ubwabyo bikaba byitwa gusesagura umutungo w’abakirisitu nyamara bagifite n’ideni rya BRD babeshya ko ryarangiye kandi basigayemo arenga miliyoni 480, bikaba ari mpamvu ikomeye yakabaye yeguza Pasiteli Ndayizeye Isaie na komite nyobozi ayoboye . Kandi we ubwe n’uwo bbafatanije ariwe Budigiri Herman bakwirakwije inkuru mu gihugu hose ko ngo ari ababazhyizeho babibategetse kwirukana abo bapasiteli n’abavugabutumwa ngo ndetse bakanabategeka no kubima ijambo aho basengera, mubyukuri bakibaza icyaha cyangwa ikosa baba barakoze mu gihugu cyababyaye bakayoberwa; kuko bamaze imyaka myinshi bataka babuze uwabarengera.

Bashoye itorero ry’ADEPR mu nkiko igihombo kiravuza ubuhuha (photo archives)

Noneho bibaye agahomamunwa ejobundi aho uyu Pasiteli Isaie Ndayizeye asengeye abapasiteli bashya mu gihugu cyose, akimika bene wabo gusa gusa gusa harimo na murumuna w’umugore we witwa Pasiteli Mukeshimana Annee, na benewabo b’abapasiteli basanzwe bayobora amatorero hirya no hino mu gihugu; n’abakozi hafi ya bose bakoraga akazi bahemberwa gasanzwe muri ADEPR kuko bamuhora iruhande bamushimashima, bamuramya, bamusingiza abo bose nibo yagize abapasiteli asiga ababwirizabutumwa benshi hirya no hino mu gihugu bujuje ibisabwa bamazemo n’igihe kirekire kuko iyi turufu y’icyenewabo no kumuramya bo itabafataga. Muri abo harimo nk’uwitwa Fidel akaba murumuna wa Pasiteli RUKUNDO, Pasiteli Ntakirutimana Emmanuel uyu binavugwa ko ubuhamya bwe hanze atari bwiza nagato, nka Pasitoli Ange Victor, n’abandi benshi tutarondoye amazina yabo.

Aba babyeyi harimo abatishimiye Ndayizeye kuko yirukanye ababo (photo archives)

Ikibabaje rero kinateye agahinda abapasiteli n’abavugabutumwa birukanywe ngo nuko nta n’umurimo numwe bahabwa murusengero haba kuvuga ijambo ry’Imana, gutanga igaburo ryera, gushyingira, gusenga, n’indi mirimo ntanumwe bahabwa babaye ibicibwa ntawe uvuga murusengero, bahinduwe ibiragi bicecetse bitagira agaciro namba n’ugerageje kugira icyo abaza kubyo bari kugirirwa bamuca burundu nk’urugero rwa Pasiteli Theoneste NTAKIRUTIMANA (Tel. 0788434519) waciwe mw’itorero na Pasiteli Isaie Ndayizeye amuziza ubusa nyuma nawe yandika ibaruwa yeguza Ndayizeye na Komite ye.Pasiteli Karangwa John akaba nawe yaranditse asaba ko Ndayizeye yakweguzwa ndetse n’abakirisutu b’intara y’uburengerazuba nkuko inkuru yabo yaciye mu kinyamakuru imvaho nshya nabo basabye ko yakweguzwa, ndetse n’abapasiteli bo mukarere ka Nyagatare nkuko ayo mabaruwa yose tuyafitiye kopi.

Dove Hotel umushinga wa Pasiteli Usabwimana Samuel (photo archives)

Nyamara uretse ubujiji, imiyoborere mibi na munyumvishirize; icyo aba bapasitoli n’abavugabutumwa bifuza rwose ntakigoye na gato kirimo kuko atari ubuyobozi bashaka; bakeneye ubwisanzure mu itorero ryabo baruhiye, bagahabwa ijambo, bagahabwa umwanya wo kubwiriza ijambo ry’Imana mu materaniro kuko ariyo ntego nyamukuru yatumye baza muri uyu muhamagaro wa gishumba; bagahabwa umwanya wo kujya inama mu nama zifatirwamo ibyemezo bibareba hanyuma bakisazira neza nta kindi. Kubima agaciro no kubasuzugura babeshywa ko ngo ari RGB na RPF Inkotanyi yabitegetse uyu Ndayizeye Isaie (abakirisitu bahimbye amazina atandukanye anyanye n’abatatira ijambo rya Yesu Kirstu) bibateye agahinda gakabije, ndetse bibabaje abakirisitu benshi barenga miliyoni eshatu mu gihugu hose batabasha kubona uruvugiro n’uwabakiza iyi ngoma y’igitugu imaze imyaka irega itanu ya Pasitoli Isaie Ndshizeye.

Ibibazo muri iri torero rya ADEPR ni byinshi cyane bimaze kurenga igipimo, n’icyenewabo, inyerezwa ry’umutungo w’abaturage, inyerezwa ry’imisoro ya RRA n’imisanzu ya RSSB ku bakozi benshi, munyumvishirize, kubeshyera inzego bwite z’imiyoborere y’igihugu hagamijwe kwangisha abaturage ubuyobozi n’ibindi byinshi tutarondoye. Birababaje kuba inzego zitandukanye za leta zirimo MINALOC na RGB zifite amadini mu nshingano zitakirwa inshuro zingana zitya zikinumira.
Bigaragara koko ko ibivubwa n’abari muri iyi ingoma ya Pasitori Isaie Ndayizeye ko badakorwaho ntanuwagira icyo abanenga ari ukuri ko baje ngo bazambye iby’iri torero dore ko bimitswe na Usta Kayitesiwari uyoboye RGB hambere batigeze bimikwa n’abanyetorero ubwabo akaba ariyo turufu babahonyoza ; dore ko n’ubu mandat yabo irimo irangira barahiriye kwiyongeza indi mandat ngo bakomeze bisahurire ibya rubanda. Aho bigereye Perezida wa Repubulika wenyine nkuko asanzwe arengera abanyarwanda niwe ukwiye gutegeka ko aba banyarwanda barenga miliyoni eshatu barenganurwa bagakizwa iyi ngoma y’igitugu ya Pasiteli Isaie Ndayizeye na Budigiri Herman bakeguzwa .

Abanyetorero ubwabo bagashyiraho ubuyobozi bwiza bubabereye buzazana ituze n’amahoro muri rubanda. Amasengesho yo gusengera igihugu hazanasengerwe ADEPR nayo ibemo ituze.ADEPR ibiberamo benshi barabizi.Pasiteli Ndayizeye Isaie ntashobora kuvugana n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com ngo we arenze Tom Rwagasana.Ntakirutimana ushinzwemwo itangazamakuru nawe twamusabye amakuru arayimana. Urwego rw’ivugabutumwa mu Rwanda narwo nirukorere ubuvugizi Abakirisitu b’itorero ry’ADEPR kuko bigeze ahakomeye.Ubutaha tuzabereka amazina y’abirukanywe muri ADEPR,uko batsinze imanza,tunabereke uko bishyuwe,tunabereke uko ADEPR yagiye mu karengane gusubirishamo imanza.
Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *