Ruhago nyarwanda: Ikipe ya Rayon sports yongeye guha abafana bayo ibyishimo itsinda ikipe ya Mukura vs .

Kubaka izina mubikorwa byiza biraharanirwa.Aha n’iho hava kwibaza ku ikipe ya Rayon sports ubu iri mubiganza bya Murenzi mubihe by’inzibacyuho.Kuva 1963 kugeza n’ubu benshi mubakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda no mu karere k’ibihugu bituranye narwo baziko ikipe ya Rayon sports ihorana ibigwi.Amazina atandukanye yagiye yitwa kubera kwesa umuhigo.Gikindiro biva ku bigwi by’uko ikundwa cyane ugereranije n’izindi hafatiwe ku bafana bajya kureba buri mikino yabaye.Turebe Rayon sports uko yarihagaze n’ubu uko ihagaze kuva shampiyona itangiye 2025/2026.Urujya n’uruza rw’ibibazo byugarije Rayon sports kuberako yatsindwaga.Abafana b’imbaraga nkeya bacitse ku bibuga banga kureba aho itsindwa.

Rayon sports yatsinze Mukura vs murera ibyinwa mugihugu hose (photo ingenzi)

Umufana wa nyawe umwe w’ingenzi yagumye ku ikipe ye arayishyigikira.Imikino itatu Rayon sports idatsindwa byagaruye abafana babyina murera isaro ry’i Nyanza barivuga ibigwi.Inzira iracyari ndende kugirengo Rayon sports ibe yatwara igikombe cya shampiyona,kuko ikipe z’abanyesudani zamaze kwereka izo mu Rwanda ko batakiri murwego rumwe.Guhatanira intsinzi ukayigeraho n’ibwo buryo bwo guha abafana icyizere.Abasesengura iby’umupira w’amaguru mu Rwanda bemeza ko Rayon sports ishobora gutwara igikombe cy’Amahoro kuko umwarabu atemerewe kugikina.Murenzi agifata ikipe bamwe bo mu ikipe ya Rayon sports baramurwanyije bamutega imikino.Kuki mu ikipe ya Rayon sports habamo abahora bifuza ko itsindwa?kuki bamwe mubabeshya ko bazana abakinnyi aribo barwanya za komite?kuba Murenzi yarafashe umwanzuro wo kwirukana abakinnyi, abakozi batari bashoboye bibere ishusho nziza n’undi wese uzayobora Rayon sports.Umukino Rayon sports yatsinzemo Mukura vs watanze ubutumwa bukomeye k’uri buri mukunzi wayo bumusaba kuba hafi yayo.Urugamba rwo guhatanira intsinzi rurareba buri mureyo wese.Wowe mureyo birakureba.
Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *