Ubutabera:Mugirabanga Sixte aratabaza kuko har’itsinda riyobowe n’umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Silas Ndayobotse ushaka kumutwara umutungo.
Misago Aphrodice n’umugore we Julienne Mukandanga bigabije umutungo wa Mugirabanga Sixte bakoresheje inyandiko mpimbano za cyamunara none bigeze murukiko rw’ubucuruzi rukorera i Nyanza . Mugirabanga Sixte arasaba ubutabera kuko uburyo Misago yanditsweho umutungo we bunyuranije n’itegeko rigena cyamunara.
Mugirabanga Sixte amaze kugira igihombo gikabije yatewe n’itsinda ryigabije umutungo we.Urukiko ntabwo rwahaye agaciro k’igihombo yatejwe na Me Ndayobotse Silas umaze imyaka irenga itatu amusiragiza mu nkiko.
Uruhuririkane rw’ibibazo bikomeje kuvugwa k’umutungo wa Mugirabanga Sixte biratezwa n’umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Silas Ndayobotse wakozemo amakosa akaba yarakatiwe imyaka itanu y’igifungo.Ubwo Me Ndayobotse Silas yatangiraga cyamunara byahise biteza induru kugeza ubwo Mugirabanga Sixte yitabaza inkiko. Tariki 14 Kanama 2026 n’ibwo inteko iburanisha yaburanishije ikirego cyihuse ,aho Mugirabanga Sixte yatanze ikirego cyo gukuraho icyiswe cyamunara no kumusohora munzu.Inteko yaburanishaga yabajije Mugirabanga Sixte impamvu yatanze ikirego? Mugirabanga Sixte yabwiye inteko iburanisha ko yatanze ikirego kuko Me Ndayobotse Silas yakoze cyamunara muburyo bw’uburiganya bimuviramo gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu.Icyantunguye n’ukubona hasohoka impapuro z’uko umutungo wanjye waguzwe na Misago Aphrodice n’umugore we Mukandanga Julienne.Ubwo urubanza rwabaga Misago Aphrodice n’umugore we Mukandanga Julienne kongeraho Umuhesha w’inkiko w’umwuga wanditse ibaruwa isohora Mugirabanga Sixte.munzu ye.Umwunganizi wabo yabwiye urukiko ko n’ubwo cyamunara yateshejwe agaciro,ariko umutungo wamaze kwandikwa kuri Misago Aphrodice n’umugore we Mukandanga Julienne.Umucamanza yabajije umwunganizi wa Misago uko banditsweho umutungo wa Mugirabanga Sixte kandi cyamunara yarateshejwe agaciro?
Umwunganizi yasubije Umucamanza ko byakozwe mbere y’uko Mugirabanga Sixte atanga ikirego.

Nyuma Mugirabanga Sixte yahawe ijambo abwira urukiko ko we asaba kurenganurwa cyane ko asohorwa munzu ye muburyo bwishe itegeko.Isesengura Misago Aphrodice n’umugore we Mukandanga Julienne bahawe umutungo wa Mugirabanga Sixte muburyo bwishe itegeko bikaba bigomba kurangizwa n’ubutabera.
Ubwanditsi

