Twibuke twiyubaka:Umuhanzi w’umunyamakuru Nyakwigendera Sebanani Andre wishwe muri jenoside yakorewe 1994 amajwi ye aracyumvikana.
Inganzo yuzuye ubuhamzi buhanitse y’umuhanzi w’umunyamakuru Sebanani Andre n’ubu iracyakunzwe ,ikibigaragaza n’uko n’abana bacuranga ahatandukanye indilimbo ze ziza ku Sebanani yavukiye ahitwaga Nyanza ku ngoma ya Cyami ku gasozi ka Mukingo kakingiraga inyana izuba kera zikiba muruhongore hari 1952.Repubulika y’u Rwanda ivutse habaye Komine Kigoma Perefegitire ya Gitarama.Ubu n’Umurenge wa Mukingo ,Akarere ka Nyanza,Intara y’Amajyepfo.
Amashuri yisumbuye yayize i Shyogwe akomereza muri Collège Officiel de Kigali (COK) ariko aza kwirukanwa hagati, ajya gukora nk’umucungamari muri TRAFIPRO i Kabgayi.Ubwo hatangiraga gukusanywa abanyamakuru bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi Inama nkuru y’itangazamakuru (MHC)
na Sebanani André yamushyize k’urutonde rw’abanyamakuru bakoze kuri Radiyo Rwanda muri gahunda zinyuranye harimo: “Discothèque-Phonotèque” ya Radiyo Rwanda, “Urwenya”, “Ubuvanganzo bw’umwimerere Nyarwanda”, ndetse yanabaye umukinnyi w’ikinamico mu itorero “Indamutsa”.za ORINFOR ikigo cya Leta cy’itangazamakuru.
Azwi cyane mu makinamico akinanye ubuhanga n’ubu agikundwa n’Abanyarwanda. Azwi cyane ni “Nzashira ingurugunzu nkiri Ngangi”, “Icyanzu cy’IMANA (Uwera)”, n’izindi.

Sebanani André wazize Jenoside yari umuhanzi akaba n’umunyamakuru.
Mu 1990, Sebanani yafunzwe mu bo Leta yariho yitaga ibyitso by’Inkotanyi, afunguwe ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR) bwariho bwanga kumusubiza mu kazi ngo ntibakorana n’ibyitso.
Yari Umunyamakuru n’Umuhanzi ukundwa na benshi kubera zimwe mu ndirimbo ze nka Urabaruta, Karimi ka shyari, Zuba ryanjye, Urwo ngukunda ni cyimeza, Mama Munyana, Susuruka yaririmbanye n’umufasha we Anne Marie, Nkumbuye umwana twareranywe n’izindi zinyuranye.
Sebanani yagize ibihangano by’umwimerere we kandi yibandaga cyane ku buzima busanzwe, kwerekana ibitagenda iyo yabonaga ibintu bizamba mu muryango Nyarwanda ndetse no ku rukundo. Nyakwigendera ngo yari afite impano yo kwicurangira akoresheje ibyuma bya kizungu nka piyano, gitari, kuvuza ingoma n’ibindi.
Mu mwaka wa 1973 nibwo yinjiye mu itsinda (orchestre) ryitwaga “Vox Populi”, nyuma y’aho Sebanani na bagenzi be batangije orchestre “Impala” yakunzwe ndetse kugeza n’ubu igikundwa na benshi, kuva icyo gihe ngo banahise bamuha akazina k’akabyiniriro ka “Pépé la Rose”.
Abana ba Sebanani André.
Sebanani ni umwe mu bahanzi baranzwe no kugira abantu inama yifashishije ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ye yise “Karimi ka shyari”, aho yakanguriraga abantu kurangwa n’umutima ukunda batababazwa n’ibyiza abandi bagezeho.
Nyakwigendera Sebanani André yari umuntu urangwa n’urugwiro ndetse ugasanga arangwa no gususurutsa abo bari kumwe akoresheje ibiganiro bisetsa.
Sebanani yari umwe mu bantu banga umugayo n’umushiha, cyane ko mu buhanzi bwe habaga higanjemo amagambo yamagana urwango, amatiku, kwivanga, munyangire, n’ibindi.
Nyakwigendera Sebanani yararirimbaga akaba n’umuyamakuru wa Radiyo Rwanda, akaba yarishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Sebanani Andre yashakanye na Mukamulisa Anne Marie tariki 01 Nzeri 1979, babyarana abana bane ari bo, Sheja Eliane wavutse mu 1981, Damarara Diane wavutse mu 1984; Shyengo Frida wavutse mu 1985 na Songa Aristide wavutse mu 1988.Uwabaye muri orchestre Impala aganira n’ikinyamakuru ingenzi news paper, ingenzinyayo com na ingenzi tv yagize ati burya abahanzi bakera batukaniraga mu bihangano ntubimenye.Impala zisenyuka Gasasira soso yacyuriye Sebanani ati nakwicaje aho benshi baririra uranga wigira kagarara “aha yamucyuriraga ko yamuzanye muri orchestre Impala.Sebanani nawe ati”Kalimi ka shyari.Soso nawe ngo amucyurira ko amukunda akanga abe.Sebanani nawe amwishyura ko atazatura nk’ibisi bya Huye.Uko iminsi ishira usanga ibihangano bye bikoreshwa nabi bikicirwa umwimerere.Ababisubiramo nta buhanga baba bafite.
Kimenyi claude

