Twibuke twiyubaka: Umuhanzi Nyakwigendera Niyigaba Vincent wishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 tumwibukira mubihangano bye.
Ubwo u Rwanda rwugarizwaga n’urwangano bamwe mubanyarwanda biyambuye ubumuntu bagomwa abandi ubuzima bwabo.Abahanga bemeza ko umuhanzi iyo ubuzima bwe butakiri ku isi y’abazima ,ariko ahora yibukirwa ku bihangano bye.Aha n’iho ikinyamakuru ingenzi news paper, ingenzinyayo com na ingenzi tv twabakusanyirije amateka y’umuhanzi Niyigaba Vincent wishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.Niyigaba Vincent ni mwene Nurusanzwe Denis na Nyiramakuba Therese akaba yarabonye izuba 1957,icyo gihe iwabo hari mugice cyitwaga mu Mukindo wa Makwaza.U Rwanda rubaye Repubulika haje izina Perefegitire ya Butare haba Komine Kibayi.Ubu n’intara y’Amajyepfo ,Akarere ka Gisagara.
Abaganiriye n’ikinyamakuru ingenzi ,aribo dukesha amakuru y’ubuzima bw’umuhanzi Nyakwigendera Niyigaba Vincent bagize bati “Niyigaba Vincent yari imbyaro ya kane mubana balindwi mu muryango wa Denis na Therese.

Yagize ati “Niyigaba Vincent yakunze kuririmba ari muto ,ariko atangiye amashuri abanza ku ishuri rya Magi byiyongeraho,kugeza arangiza amashuri abanza ku ishuri rya Mugombwa,icyo gihe hari muri Komine Muganza.Niyigaba ngo yacurangaga akoresheje Gitali zimwe zari zikozwe mu mbaho,ariko ngo iyo yakoraga mu murya wayo benshi bazaga kureba,cyane ko Kibayi na Muganza hari mucyaro.
Niyigaba yaje kujya mu mashuri yisumbuye muri Group officiel de Butare ,mu ngoma ya Cyami ryitwaga Indatwa,ubu ryongeye kwitwa Indatwa n’inkesha kuva FPR ifashe ubutegetsi.Aha rero byaje gufata indi ntera mubuhanzi no gucuranga k’umuhanzi Nyakwigendera Niyigaba Vincent,kuko muri Group officiel de Butare hari harabaye Orchestre yari ikomeye ya Munyambuga Deo Alias Malumba,Ntawuyirushintege Boniface nawe uvuka iyo Kibayi.Niyigaba mubuhanzi bwe bwarushineho.Nibwo ngo yagize ati “‘Yanze gutaha mbigire nte’Iyi ndilimbo irimo inganzo ihanitse kuko burya abahanzi bakera harubwo basohoraga indilimbo ikagaragara k’umuntu mugihe runaka.Inkumi nyinshi zagiye zishyingira cyangwa abasore babikora baziko bishimisha bikarangira umukobwa adatashye.
Niyigaba yize mu ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi arangije yakomereje mu mahanga nko mugihugu cy’u Bufaransa,asoreza Leta zunze ubumwe z’Amerika.Ubwo abanyarwanda benshi barangizaga kwiga mu mahanga bakagumayo Niyigaba we yaragarutse ahabwa akazi muri Ministeri y’uburezi mu ishami ry’integanyanyigisho ,ahategurirwaga amasomo.
Niyigaba yaje kuva mu bugaragu ashakana na Nyirandagijimana Epiphanie hari 1977 babyaranye abana batatu ubu hariho babili undi yicanywe n’ababyeyi be muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.Niyigaba yatuye muri Perefegitire ya Kigali,Komine Nyarugenge, Segiteri Cyahafi.Ubu n’Umujyi wa Kigali,Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Gitega. itongo rya Nyakwigendera n’ubu n’iho umuhungu we Niyigaba Honore atuye.Turamukomeje .Twibuke Twiyubaka.
Indilimbo za Niyigaba zabaga zilimo ibitekerezo nk’icy’uy’umukobwa
cy’umukobwa wahengereye umuhungu adahari maze akinjira mu nzu ye ashaka ko amurongora uko byamera kose, ibyo umuntu yakwita kwihambira ku muhungu, mu ndirimbo ‘Yanze gutaha mbigire nte’.
Nk’uko twabyerekanye hejuru byabageho n’ubu biracyariho.Umuntu umwe yadutangarijeko kera cyangwa n’ubu abasore n’abakobwa barabikora ingo zabo zigakomera bakabyara hungu na kobwa.Umuhanzi Nyakwigendera Niyigaba ngo n’ubwo yakoraga imirimo ya Leta ntibyamubujije gukomera ku nganzo kugeza ku bihangano icumi.
Indilimbo zigera kuri zilindwi nizo zumvikanye ,ariko agahebuzo kugeza n’ubu “Izuba rirarenze imitoma iyuzuyemo hari abatarayivumbura”iyi ndilimbo izuba rirarenze yarakunzwe n’ubu ahenshi mubacuranga mutubari,amakwe bayisabwa kenshi kubera uburyohe bwayo nkaho agira ati”duhurire mugikombe nkuganirize ngukure amahwa munda “n’ahandi yagize ati”iwabo wabatashye aho dukura abana ”
Ibihangano bya kera byabagamo inyigisho arizo Nyakwigendera Niyigaba yasigiye abanyarwanda.
Benshi bumva igihangano bakagirengo umuhanzi yivuze ku byamubayeho,ahubwo abavuga abandi cyangwa ibizaba nk’uko Nyakwigendera Niyigaba yabihimbye akabililimba.
Ikibazo gikomereye abahanzi ba kera baba abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 cyangwa abarwaye bagaofa nicyabiyita abahanzi basuburamo ibihangano batabisabye imiryango ya ba Nyakwigendera.Urugero”
‘Izuba rirarenze’, bayigana cyane kandi nta burenganzira umuryango we wigeze utanga, bikaba bibi cyane iyo ngo isubiwemo n’abantu bakayica kandi nyamara ifite umwimerere wayo bakwiye kugenderaho.Abashinzwe kurinda umutungo kamere n’imwe muhanzwe amaso.
Kimenyi claude

