Uburezi: Ishuri Kavumu TSS bamwe mubabyeyi baharera bafite impungenge z’igitugu cya Ngerageze Valens umaze kubakamo akazu ka Rutsiro.
Leta y’u Rwanda ihora ikangurira buri wese uhawe inshingano zo kuyobora ,ko agomba guhoza umuturage ku isonga.Kuki ishuri rya Kavumu TSS uriyobora yarihinduye uko ifundi igira ibivuzo.Mbere y’uko ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com kijya mu makosa ya Ngerageze Valens tugiye kubera ko Kavumu TSS nidatabarwa vuba izaba igeze aharindimuka.Tariki 11 Kanama 2026 Komite nyobozi y’Akarere ka Nyanza yasuye Kavumu TSS kubera ibirego byinshi byarezwe Ngerageze Valens ko yirukanye abakozi,kuba akoresha umutungo w’ikigo nabi,kuba yarakoze ibirenze akamanura ifoto y’umukuru w’igihugu Paul Kagame akayishyira hasi.Amakuru dukesha abo munzego zikorera mu karere ka Nyanza badutangarije ko bategetse Ngerageze Valens kongera guha agaciro ifoto ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,kugeza n’ubu dukora iyi nkuru ntabwo arongera kuyishyira mucyubahiro.Ngerageze Valens yanze kwishyura ba Rwiyemezamilimo bakoranye na Kavumu TSS.Ubwo bamwe muri ba Rwiyemezamilimo bishyuzaga yaje kubabwira ko nta mufuka w’amafaranga yazanye.Igitangaje n’uko ubu Ngerageze Valens yafashe amafaranga atandukanye agasana amashuri ,hakibazwa impamvu atishyura abo ishuri rifitiye ideni.Ngerageze Valens yazanye abo mu muryango we abaha akazi muri Kavumu TSS nka Munyampundu Cyprien na Jean Paul.Abandi bavugwa n’abakora mugikoni.
muraho, Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nk’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com
Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyagerageje kubaza Ngerageze Valens amakuru y’ibibazo byugarije Kavumu TSS yanga kugira icyo atangaza.
Muraho
Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nk’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com
Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com duhabwa n’abamwe mubabyeyi bahafite abana biga mukigo cy’ishuri mubereye umuyobozi badutangarije ko harimo abo wahohoteye ukabafunga.kugeza naho bamwe ubafungisha munzego z’ubugenzacyaha (RIB)Ikindi ukavugwaho kuba warirukanye abakozi.Kwambura ba Rwiyemezamilimo.Ingero:Kuba uwitwa Jeanne we mufitanye imanza.Watanga ishusho y’iki kibazo kikuvugwaho ?
Itegeko rinyemerera guhabwa amakuru nk’uko biteganywa n’itegeko ko utangazwaho inkuru igukekwaho uhawe umwanya.

Umukozi Mungarurire Alexis waramwirukanye.Abakozi wahasanze hafi ya bose ubahoze ku nkeke.Isoko risana amazu warikoze gute?ko abari babereyemo Kavumu TSS ideni bayishyuye harimo Ministeri y’ingabo na Ministeri y’ubumwe bw’abanyarwanda kuki wowe abo Kavumu TSS ifitiye ideni itabishyura? uvugwaho kuba waratesheje ishema ifoto y’umukuru w’igihugu Paul Kagame?niba ikigo kidafite amafaranga ayusanisha uyakurahe?
Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyagerageje gushaka ushinzwe umutungo muri Kavumu TSS Ufitimana.
Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nk’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo
Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com kikwandikiye kugirengo ugire icyo uvuga ku makuru agukekwaho ko bamwe mubakozi bo mu ishuri rya Kavumu TSS wabirukanishije,abandi ukaba ubashyiraho igitugu.Kuba uvugwaho ko wowe n’umuyobozi w’ishuri Ngerageze Valens mukoresha umutungo nabi mukora amasoko yo gusana.Ese ko ba Rwiyemezamilimo.batishyurwa mugihe mutanga amasoko amafaranga mwishyura avahe?uyu Ufitimana avugwaho guhutaza abakozi cyane ko we na Ngerageze Valens biganya amasoko yo gusana ikigo birengagiza ko bagiye gushora ikigo mu manza.
Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyaje kuganira na Eduard ushinzwe uburezi mukarere ka Nyanza.
Muraho
Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com
Hari amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com ko mu kigo cya Kavumu TSS ariwowe ugena abakozi bagumamo n’abagomba kwirukanwa.Ubu tukwandikira tukubaza amakuru yo muri Kavumu TSS hariho agukekwaho ko isoko ryo gusana amazu yo muri Kavumu TSS urisangira na Ngerageze Valens nta soko mwatanze.Iki kibazo cyo muri Kavumu TSS kigukekwaho ugire icyo ubivugaho?
Eduard:
Muraho neza?
Ayo makuru nta bwo ari yo kuko ibyo bivugwa ntaho bihuriye n’inshingano zanjye. Kavumu TSS ni ikigo cya Leta, kigomba gukora inshingano zacyo cyubahirije amategeko, urugero amasoko atangwa hakurikijwe amategeko agenga itangwa ry’amasoko ya Leta, kandi ibyanyuranya nayo uwabigizemo uruhare wese yabibazwa ku giti cye.
Ikindi abakozi b’iki kigo bacungwa hakurikijwe ibiteganywa mu Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze.
Ku bindi bisobanuro mwabaza ubuyobozi bwa Kavumu TSS, inzira ibyo byose binyuramo n’ababifite mu nshingano mu kigo.
Akazi keza.
Ingenzi :Ubuyobozi bwa Kavumu TSS n’iho nakuye nimero yawe ninaho nakuye amakuru agukekwaho?
Eduard:
Naguhaye “version” yanjye, uko ibintu bigenda n’ukuri k’uko bimeze. Kandi nabikubwiye ntitaye aho ari ho hose wakuye amakuru.

Muraho
Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nk’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com
Hari amakuru atugeraho twagejejweho n’ababyeyi bafite abana biga mukigo cy’ishuri mubereye Perezida w’inama y’ababyeyi cya Kavumu TSS giherereye mu murenge wa Busasamana , Akarere ka Nyanza bavugako umuyobozi wacyo yahohoteye abana babo.Ubu benshi bakaba binubira muburyo Ngerageze Valens yagiye anafata bamwe akabafunga mwe ntimugire icyo mubikoraho.Watanga ishusho y’iki kibazo?
Perezida w’inama y’ababyeyi:
Mwiriwe neza!
Kurikikibazo mumbajije
Ntamubyeyi wigeze angezaho ibyikikibazo ngonanirwe kugikurikirana
Hanyuma ubuyobozi bw’ikigo nabwo bwabibwiye hashize iminsi byararangiye ndetse abana bari mumaboko ya RIB
Ingenzi:
Aba babyeyi bambwiye ko igihe abana bafungirwa mukigo no kuri Rib babikugejejeho ukabyirengagiza?
Perezida w’inama y’ababyeyi Uze kubaza uwabikubwiye ko yabimbwiye kuri Telephone twarabonanye
Murimacye ibyo yakubwiye ntabwo aribyo
Arabeshya aho rwose
Ubwo akarere kahageze ubwo nako haribyo kabonye.njyewe ntanibyo namenye
Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyagerageje kubaza Kayitesi Nadine visi Meya ufite amashuri munshingano ntiyagira icyo atangaza.
Muraho.
Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com Munshingano zawe mu karere ka Nyanza harimo amashuri.Ubu bamwe mubabyeyi bafite abana biga mukigo cy’ishuri cya Kavumu TSS barinubira uburyo bafashwemwo.Umuyobozi wa Kavumu TSS yafashe bamwe abafungira mukigo ,abandi abajyana kuri RIB.Aba babyeyi batangarije ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com ko bandikiye Akarere ka Nyanza kugeza n’ubu ntagisubizo mwabahaye.Ikindi kibazo mwagejejweho na Jeanne wahohotewe na Ngerageze Valens ntacyo mwagikozeho?ibi bibazo byugarije Kavumu TSS birakemurwa gute?
Itegeko rinyemerera guhabwa amakuru nk’uko nawe rikwemerera gutangazwaho inkuru igukekwaho uhawe umwanya wo kugira icyo uvuga

