Amakuru

Itunganywa ry’igishanga cya Nyabugogo ryabereye igisasu Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali nabwo bugereka icyaha ku baturage.

Imiterere y’Umujyi wa Kigali yerekana ko wose wafata izina ry’amanegeka.Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cyakozwe kuva hakibatizwa iryo zina,ariko kugeza n’ubu ntikiratunganwa neza.Kuva ku ngoma ya Cyami n’ibwo hahanzwe Umujyi wa Kigali.Imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali yagiye igorana kuko uwubaka wese ibyobo by,’amazi biyohereza mugishanga cya Nyabugogo ntabasha kuyakumira..Ruhurura zubatswe 1979 kongeraho 1982 kugeza kuri Ruhurura iva k’umusozi wa Mont Kigali ikamanuka Nyakabanda Rwezamenyo,ikagabanya Kimisagara na Gitega nayo umwanda wayo wose uruhukira muri Nyabugogo.Gereza ya Kigali yari k’umusozi wa Muhima nayo ibyobo byayo biracyamena muri Nyabugogo.Inzu ya Kabuga ikoreramo Polisi y’igihugu nayo ibyobo byayo byerekeza mugishanga cya Nyabugogo.Amazu y’ubucuruzi yose yo mu Mujyi wa Kigali nayo yohereza mugishanga cya Nyabugogo.Iyo ugenzuye inzu ya Nyabugogo ahitwa Inkundamahoro umwanda uvayo ujya muri Ruhurura.Ibagiro rya Nyabarongo naryo ryohereza mugishanga.Inzu y’ubucuruzi Nyabugogo amazi ayisohokamo amwe yaturikije imbuga yayo ubu buri wese arabibona.Gare Nyabugogo nayo ubwiherero bwayo buruhumira mugishanga cya Nyabugogo.Ubwo inzego zitandukanye z’ubuyobozi zikorera mu mujyi wa Kigali zatangizaga igikorwa cyo kureba niba inzu y’igorofa iba Nyabugogo igira aho imena amazi benshi mubabibonye basanze harimo kwibasirwa.Uzi iby’ubwubatsi waganiriye n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com ,akangako dutangaza amazina ye kubera umutekano we yagize ati “Inzego z’ubuyobozi zitandukanye zikorera mu mujyi wa Kigali zafashe inyubako ya Ndayisenga materne nkaho ariyo kibazo cyangiza igishanga cya Nyabugogo,birengagiza ko amasoko bise ay’abazunguzayi amazi akoreshwamo ajya mugishanga cya Nyabugogo.Ingenzi ubona iki kibazo cyatewe n’iki? Rwiyemezamilimo iki kibazo cyatewe n’uko batunganya igishanga cya Nyabugogo hakamanuka umwanda uva mumpamde zitandukanye z’Umujyi wa Kigali .Aho guhera hejuru mubiro by’Umujyi wa Kigali bahereye mu Isibo.Ingenzi ubona iki kibazo cyakemuka gute mu mujyi wa Kigali n’igishanga cya Nyabugogo amazi agahora ari meza? Rwiyemezamilimo ntabwo bishoboka kuko ntabwo wasenya Umujyi wa Kigali.Ibikorwa bihari bifite agaciro gahenze Umujyi wa Kigali,Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima,Akagali ka Tetero hagaragaye abakozi b’ingeli zitandukanye bagenzura amasuku ,ariko cyane cyane amazi y’umwanda ajya mugishanga cya Nyabugogo.Kuva Nyabugogo imbere y’ibagiro ukazamuka kugera Laflecheur hafunzwe utubali , Restaurant nahandi hakorerwa imirimo iciriritse nk’ubutayeli . Umuturage wafungiwe ubucuruzi bwe aganira n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo yagize ati “Gukorera ahari isuku ni byiza,ariko kuza ugafunga udateguje umuntu ubumuhombeje.Umujyi wa Kigali kugeza n’ubu nturerekana uko uzakumira Ruhurura kujyana amazi mugishanga cya Nyabugogo.Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyagerageje kubaza umuvugizi w’umujyi wa Kigali Ntirenganya Claudine nk’uko bisanzwe aryumaho ntiyagira icyo atangaza.

Mwaramutse

Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com byifuje kukubaza ku kibazo cyagaragaye mu murenge wa Muhima.Iki kibazo kiri ku baturage bavuzweho ko amazu yabo yohereza amazi y’umwanda mugishanga cya Nyabugogo,mugihe bo babihakana bakerekana ko Ruhurura zangiza igishanga cya Nyabugogo zivana umwanda ruguru mu Mujyi wa Kigali.

N’izihe ngamba zafashwe?
Inkuru yarinze itangazwa nta ruhande rurifuza kugira icyo rutangaza ku kibazo cya Ruhurura zivana amazi y’umwanda mu Mujyi wa Kigali ziyamena mugishanga cya Nyabugogo.Turacyegeranya inkuru irimo ibice byose by’Umujyi wa Kigali herekanwa uko amazi ava mumazu y’ubucuruzi ajya mugishanga cya Nyabugogo.Uko amazi ava mubigo bya Leta n’ibyigenga ajyana amazi y’umwanda mugishanga cya Nyabugogo.Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.
Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *