Amakuru

Abanyeshuri 563 bambuwe impamyabumenyi nyuma yo guhamwa no gukopera ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.

Icyemezo cya Minisiteri y’Uburezi cyongeye kuzamura impaka k’u bunyangamugayo mu mashuri, inshingano z’abarezi n’ejo hazaza h’urubyiruko.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri 563 bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025–2026 bambuwe amanota n’impamyabumenyi zabo nyuma yo guhamwa no gukopera ibizamini bisoza amashuri yisumbuye.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 19 Ugushyingo 2026, Minisiteri y’Uburezi yasobanuye ko iperereza k’uburiganya bwagaragaye mu bizamini bya Leta ryatangiye hakurikiranwa abakandida 1.097 bakekwagaho gukopera,mugihe bariho bakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye.

Muri abo, 30 basanzwe nta buriganya bakoze, bityo bemererwa kubona amanota yabo. Abandi 1.067 bahamijwe gukopera ibizamini.

Iperereza ryaje kugaragaza abandi bakandida 563, bituma umubare w’abahamijwe gukopera ibizamini ugera ku 1.630.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyahawe inshingano zo kumenyesha buri mukandida muri abo 563 icyemezo cyo gutesha agaciro amanota n’impamyabumenyi ye.

Ministeri y'Uburezi ihanzwe amaso k'u myigire n'imyigishirize y'ubu (photo archives)
Ese gukopera bishobora gusenya ejo hazaza h’umunyeshuri?

Gukopera mu bizamini bya Leta s’ikibazo cy’amanota gusa. N’ikibazo kijyanye n’ubunyangamugayo, icyizere abantu bagirira impamyabumenyi n’ubushobozi nyakuri bw’abanyeshuri barangiza amashuri mucyiciro icyo aricyo cyose yigamo.

Impamyabumenyi n’ inyandiko igaragaza ubumenyi n’ubushobozi umuntu yakuye mu mashuri yarangijemo.

Iyo habayeho uburiganya, icyizere cy’uburezi n’icyo impamyabumenyi zisobanuye gishobora guhungabana.
K’urundi ruhande, iki kibazo gisaba kureba neza uruhare rw’abanyeshuri, amashuri, abarimu n’abandi bose bashobora kuba baragize uruhare mu gutuma uburiganya bubaho.

N’ubwo umunyeshuri afite inshingano zo gukora ikizamini mu kuri, ni ngombwa ko n’inzego zishinzwe uburezi zishyiraho uburyo bwo gukumira no kurwanya uburiganya hakiri kare.

Impamyabumenyi zateshejwe agaciro, hakurikiraho iki?

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abakandida bambuwe amanota n’impamyabumenyi bashobora guhitamo gusubiramo umwaka wa nyuma ku mashuri bigagaho cyangwa bakimukira ku yandi, hubahirijwe amabwiriza agenga iyakirwa ry’abanyeshuri.

Bashobora kandi kwiyandikisha kongera gukora ibizamini bya Leta nk’abakandida bigenga.

Minisiteri yanatangaje ko iperereza kuri iki kibazo ryasojwe burundu, kandi ko nta bindi byemezo bizafatwa ku bibazo byamaze gusuzumwa.
Isomo rikomeye k’uburezi bw’u Rwanda

Iki kibazo gikwiye kuba umwanya wo kongera kureba uko uburezi butangwa, uko abanyeshuri bategurwa n’uko ibizamini bya Leta bicungwa.

Ni ngombwa ko amashuri ashimangira indangagaciro zirimo ukuri, umurava, ubunyangamugayo no kwigirira icyizere.

Umunyeshuri agomba gusobanukirwa ko gutsinda atari ukubona amanota gusa, ahubwo ari ukugira ubumenyi n’ubushobozi azifashisha mu buzima bwe.

Ku banyeshuri bahuye n’iki cyemezo, kongera kwiga no gukora ibizamini bishobora kuba amahirwe yo gukosora amakosa no kongera kubaka icyizere. Ariko na none, ni ngombwa ko buri wese agira uruhare mu gutuma uburezi bw’u Rwanda bushingira ku bumenyi nyakuri aho gushingira ku manota atabonetse mu kuri.

Hakizimana Elie

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *