Ivugabutumwa:Kiliziya Gaturika mubutumwa bwo kogeza Bibilia imwe mu nzira yo kwigisha abanyarwanda bakaba abapadiri.
Imihango ya kinyarwanda yo kubatizwa yakuweho n’ivugabutumwa ry’amadini.Abandi bati Kiliziya yakuye kirazira .Uko amadini yose muri rusange yagiye asakara mu Rwanda umuco wagiye ucika.Turebe uko Kiliziya Gaturika yasakaje ivanjili ntagatifu igakuraho umuhango nyarwanda wo kubandwa.Tuze turebe uko Kiliziya Gaturika yigishije abanyarwanda bakaba abapadiri.Umunyarwanda wa mbere wabaye Padri
Reberaho na mugenzi we Gafuku.Nk’uko tubikura mubitabo bitandukanye ngo aba banyarwamda bambitswe ikamba muri Nyakanga 1917.Hari hashize imyaka cumi n’irindwi hubatswe Kiliziya Gaturika ya mbere k’umusozi wa Save ahitwaga mu Bwanamukali ,ubu n,’Akarere ka Gisagara hakaba hari ku ngoma y’Umwami Yuhi V Musinga .Icyo gihe Seminali nkuru yari yubatse i Kabgayi.1931 yimukiye ahitwaga Nyaruguru k’umusozi w’ikibaya cya Nyakibanda.Ubu n’Akarere ka Huye.Igihe Umwami Musinga yarasumbirijwe yemeye uburenganzira bwa Kiliziya Gaturika yogezaga Kiristu Yezu.
K’umusozi wa Kabgayi habereye ibiroli byari bikaze hakaba hari tariki 7 ukwakira 1917 ubwo yemezaga ko u Rwanda rubonye abanyarwanda babili bambaye ikamba ry’ubupadiri cyangwa ubuseserodoti aribo
Padiri Baritazari Gafuku na mugenzi we Donat Reberaho baba babimburiye abandi.Uyu muhango wayobowe na Musenyeli
Jean Joseph Hirth.

Ubwo Kiliziya Gaturika yubakaga urusengro i Save mwibyo bihe babyitaga ku Misiyoni hari 1900 benshi mubanyarwanda banze kuyoboka bihereye k’Umwami Yuhi V Musinga.Abatebya bagira bati “Umwami Musinga ngo bashatse ko yambara umusaraba wa Yezu abasubiza ko atakwanbara intumbi y’umuzungu atishe.Abasesengura bavuga ko ngo ariyo mpamvu bamurwaye inzika bakamucira ishyanga.Uko Kiliziya Gaturika yakomezaga gushinga za Misiyoni ni nako yakomezaga guca umuco,mugihe abanyarwanda batsimbararaga ku mana y’i Rwanda yirirwa ahandi igataha i Rwanda.
Musenyeri Jean Joseph Hirth wavuzweho kuba ku isonga kugera mu Rwanda yigisha ivanjiri,ariko ntiyaje wenyine,kuko yazanye n’abandi bapadiri .Hariho itariki itazibagirana mu mateka y’u Rwanda nk’iya 2 Gashyantare 1900
igihe ririya tsinda ryatungukaga ibwami rikakirwa n’Umwami Yuhi V Musinga .Icyo gihe bitwaga abapadiri bera.Save mu majyepfo y’u Rwanda bahashinze ibirindiro tariki 4 Gashyantare 1900
kizigenza Musenyeri Hirth asiga mu Rwanda Padiri Bard na Paul Barthelemy n’abandi bihaye Imana barimo Frere Anselme abahaye inshingano zo gushinga Kiliziya Gaturika .
Ubukoloni bwari mubiganza by’igihugu cy’u Budage.Musenyeri Jean Joseph Hirth yaje kwambuka Rusumo asubira mubirindiro bye mugihugu cya Tanzania
Abapadiri batatu nabo ntibazinagirana kuko tariki 8 Gashyantare n’ibwo Save bayizengurutse Bwanamukali ihinduka icyicaro cya Misiyoni.
Ubwo bavaga Tanzania banyuze k’umusozi wa Zaza ,ariko nta mushinga bahakoze kuko bategereje ukwezi k’Ugushyingo babona kuhashinga Misiyoni.
Bavuye mu majyepfo no muburasirazuba bw’u Rwanda bategereza tariki 25 Mata 1901 berekeza uburengerazuba bw’u Rwanda bagana k’umusozi wa Nyundo bashinga Misiyoni ya Nyundo.
Abera ba Kiliziya bagannye Amajyarugu ku itariki 20 Ugushyingo 1903 bagana umusozi wa Rwaza Misiyoni ya kane ibirashinzwe.Uburengerazuba bw’u Rwanda ahitwaga mu kinyaga k’umusozi wa Mibilizi mu kwezi k’ukuboza bashinze Misiyoni.
. Amarangara mu ntara y’Amajyepfo k’umusozi wa Kabgayi ubu n’Akarere ka Muhanga bahashinze Misiyoni hari tariki 20 Mutarama 1906.
Abera ba Kiliziya bagannye Rulindo bashinga Misiyoni bakomereza Murunda badasize na Kansi .Agahato gaherekejwe n’imbaraga za Kiliziya mukwezi kwa mata 1903 babatije
abanyarwanda ba mbere makumbyabili n’abatandatu ikamba rya gakondo riba ritangiye guteshwa agaciro.Bajya mubikali byabasenga gusega.Ntabwo habayeho kubatizwa gusa,ahubwo hahise hakorwa umuhango wo gusezerana mu Kiliziya ibyiswe gusezerana imbere y’Imana.Ubutumwa bwa Kiliziya Gaturika bwahise bushaka abanyarwanda bajya kwiga mu iseminali yahitwa Ihangiro muri Tanzania kuko ariho Musenyeri Jean Joseph Hirth yarafite inshingano.
Ubwo hari tariki 12 ukwakira 1912 n’ibwo humvikanye ko
Musenyeri Hirth avuye Tanzania aje mu Rwanda aho yahise ajya kuba I Kabgayi. Mu 1913, abaseminari bari Hangiro muri Tanzania bazanwa mu Rwanda, kuva ubwo havuka Iseminari nto ya Kabgayi iiwi nka St. Leo ndetse na Seminari ya St Charles Borromeo Kabgayi zagombaga kwigamo Abanyarwanda n’Abarundi.

Muri Nyakanga 1917, Umwami Yuhi V Musinga yemeye ku ngufu Kiliziya Gaturika.
Amateka atubwira ko Padiri Baritazari Gafuku yavutse 1885 akavukira Zaza mu gisaka cy’igihunya haje kuba Paruwase ya Kibungo.Ubu n’intara y’iburasirazuba Akarere ka Ngoma.
Padiri Baritazari Gafuku ni mwene Kamurama na Nyirahabimana.
Amavu n’amavuko ya Padiri Reberaho Donat ntazwi neza kuko haraho bavuga ko ari 1894 abandi bakavuga 1895
yavukiye Rubona i Save ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo.Akarere ka Gisagara Diyoseze ya Butare. Nimwene
Semihari na Nyirandekeye.
Padiri Reberaho yabatijwe tariki ya 19 Nzeri 1903, maze ahabwa izina rya gikiristu Donat. Umubyeyi we wa batisimu yabaye Alphonse Mbonyigaba. Mbere yo kwinjira mu iseminari nto, Donat Reberaho yabaye umukatejiste n’umufasha w’abamisiyoneri.
Muri Nyakanga 1904, Musenyeri Hirth yakiriye Gafuku Balthazar na Donat Reberaho n’abandi basore barimo Joseph Bugondo na Pierre Ndegeya mu iseminari ya Hangiro I Bukoba muri Tanzania.
Aba bombi iseminari nto bayize kuva mu 1904 kugeza mu 1909, kuva 1909 kugeza mu 1910 bize Filozofiya, naho mu 1910 kugeza mu 1913 bize Tewolojiya. Balthazar GAFUKU yahawe ubudiyakoni m’ukwakira 1916, ni mu gihe Donat REBERAHO ahabwa ubudiyakoni hari tariki ya 8 Ukwakira 1916. Maze bahabwa ubupadiri tariki ya 7 Ukwakira 1917, babuhabwa na Musenyeri Hirth muri Katedrali ya Kabgayi.
Balthazar Gafuku yitabye Imana ku wa 14 Kamena 1959, ku myaka 75 y’amavuko. Ashyingurwa I Mugombwa, ubu ni mu Karere ka Gisagara, ni mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma wayobowe na Musenyeri André Perraudin.
Ni mu gihe Padiri Donat Reberaho bari baraherewe rimwe isakaramentu ry’ubusaserodoti yari yaritabye Imana mbere, aho yari akiri muto ku myaka 41 y’amavuko hari ku wa 1 Gicurasi 1926.
Uretse aba bapadiri ba mbere b’Abanyarwanda babiri, bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye Musenyeri, uwo ni umwepisikopi w’Umunyarwanda, Musenyeri Aloys Bigirumwami.
Buy Maps
Kiliziya Gatolika mu Rwanda yongeye gutera indi ntambwe idasanzwe ubwo umukaridinali wa mbere w’umunyarwanda yabonekaga, uwo ni Cardinal Antoine Kambanda wambitswe iryo kamba 28 ugushyingo 2020 yari Arkiyepiskopi wa Diyoseze ya Kigali.Ubuhangange bwa Kiliziya Gaturika bwayihaye kugira ubutaka bunini bw’u Rwanda.Tuzabegeranyiriza uko Kiliziya Gaturika zagiye zubakwa.
Murenzi Louis

