Politiki

Demokarasi:Kuva u Rwanda rubonye ubwigenge rukaba Repubulika amatora akorwa ate umwe k’uwundi babibona gute?

Uko wabivuga kose igihugu ntigihinduka, ahubwo hahinduka abantu.Inkuru yacu iri k’ubutegetsi bw’u Rwanda kuva rubonye ubwigenge n’ubwo bamwe batabwemera kubera impamvu za politiki,ariko nk’uko hariho n’abandi batemera buri ngoma.Imyaka mirongo itandatu nine irashize mu Rwanda hakorwa amatora.Icyegeranyo ku ngoma ya MDR Paremehu hakozwe amatora ya Burugumesitiri.Amakomine ijana na mirongo ine n’imwe niyo yariho.Abantu bariyamamazaga bagatorwa,ariko kuva kuri Selire kugeza kuri Komine bosebabaga abo mu ishyaka MDR Paremehu.Benshi ntibabivugagaho rumwe.Ingoma ya MRND kuva 1974 yakoze impinduka Komine izigira 143 kuko Perefegitire ya Kigali iyali Kiyovu yakuwemwo Nyarugenge na Butamwa.Perefegitire ya Butare Komine Mukura yakuwemwo Ngoma na Huye.Amatora yo gutora ba Burugumesitiri yavuyeho.Abanyarwanda 1978 batoye itegeko nshinga.Batoye Perezida wa Repubulika.Batoye abakonseye ba Segiteli ,batora abaselire babaga bategekwa na Resiponsabure wa Selire.Ingoma ya FPR niyo yagaruye itorwa rya Meya  kongeraho n’Umujyi wa Kigali.Icyo gihe hari 2001 . Abasesengura basanze bose abatowe bari abo mu ishyaka FPR Impinduka yaje kugira Uturere 30 kongeraho n’umujyi wa Kigali.2006 hatowe ba Meya  kongeraho n’uw’Umujyi wa Kigali.Uko byavuzwe.Akarere ka Ruhango na Nyanza mu ntara y’Amajyepfo bwahawe ishyaka PL,gusa Nyanza ntiyarangije Manda yagiranye ibibazo na Guverineri w’intara y’Amajyepfo Fidel Ndayisaba.Akarere ka Ngoma kahawe ishyaka PSD.Inzira ya Demokarasi ikagura iti “ese ko mu Rwanda amashyaka ari menshi kuki hataba amatora nayo arimo”? Abatorwa kuva ku Isibo , Umudugudu, Akagali, Umurenge n’Akarere nabo muri FPR.Turebe uko Meya atorwa.Kuva mu isibo akagera mu murenge akajya muri njyanama y’Akarere butegurwa nande?
Intebe ya Meya yahinduye isura,(photo archives)
Iyo hakozwe amatora ya njyanama ,nyuma hagakorwa aya nyobozi kuki bivugwa ko uzaba Meya aba yateguwe?kuki umuntu ajyanwa aho atavuka atanazi?mu ishusho ya Demokarasi kuki umuntu ahabwa inshingano zaho.atavuka? Isesengura ese byaba aribyo bitera kunanirwa n’uturere tugahoramo induru?
Komisiyo  y’Igihugu ishinzwe a matora (NEC) rugaragaza impinduka zishobora kuzaba mu buyobozi bw’uturere dutandukanye.
Hanzaha bati kuki Komisiyo y’amatora yateguje impinduka irabiterwa n’iki?ese niba umuntu nka Kayitesi Nadine yari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyanza,ubu akaba yatanze kandidatire mu karere ka Kamonyi ibyo bivuze iki? Ese ibyo atakoze muri Nyanza azabikora muri Kamonyi?
Uturere twari 30 ubu hasigaye 27 nitwo dukorwamwo amatora abajyanama ni 17 havamo Meya n’abamwungiriza 2.Perezida wa Njyanama nabo bazakorana nabo.bazamuka mu mirenge.
Kuki hari abayoboraga Uturere batongeye kwiyamamaza kandi bari bakoze Manda imwe mugihe bemerewe ebyeri?
Dore abagaragaye k’urutonde rw’agateganyo kandi bari basanzwe ar’abayobozi i bafite kashe y’Akarere.Abo n’abo mu turere dukurikira:
Gakenke, Karongi, Kirehe, Ngoma, Nyamasheke, Rubavu kongeraho Rusizi,
udasize n’uherutse kugabirwa Akarere ka Kayonza Aba uko ari umunani reka turebe uko bizabagendekera.
NEC kuki yashyize aba kuri zi nimero bisobanuye iki ? reba  uko NEC yabakurikiranyije Mukandayisenga Vestine
Gakenke126
Muzungu Gerald Karongi 434
Hategekimana Fred Kayonza we yaragabiwe aziba icyuho 490
Rangira Bruno Kirehe 523
Niyonagira Nathalie Ngoma 653 Mupenzi Narcisse Nyamasheke 876
Mulindwa Prosper Rubavu 979
Sindayiheba Phanuel Rusizi 1111.Abamaze kumenyera uko amatora ya Meya akorwa bemeza ko iyo usanzwe uri munshingano gusubiramo biba byoroshye.
Ishusho yabonetse k’urutonde “YEGO” yasobanuye ko kandindatire yemejwe.
Kuva mu Rwanda hatangiye amatora yo k’urwego rwa Komine n’ubu urwo mu karere humvikana mo ijambo abajyanama .Itorwa ribanziriza irya nyobozi y’Akarere niryo kuba umujyanama.
Iyo hatowe njyanama n’ibwo haza icyiciro cyo gutora Meya,abavisi Meya babili.Hagatorwa Perezida wa njyanama.
  Ese Muzungu Gerard ko yavuye Kirehe akagabirwa Karongi ubu bihagaze gute?
Imbaraga zimugabira niba zibona yuzuza inshingano ni byiza,ariko kumugabira bya muvandimwe bidatanga urumuri bakamushakira undi mwanya.
w’agateganyo w’Akarere ka Karongi, asimbuye Mukase Valentine wari wavuye kuri uwo mwanya.
Ikibazo cyaburiwe umuti mu turere tumwe na tumwe usanga duhoramo induru kweguza abayobozi nka Rusizi na Karongi ,Musanze,Nyabihu .
Abarangije Manda 2 naba bakurikira:
Rutaburingoga Jérôme, Akarere ka Gisigara Sebutege Ange, Akare  ka Huye, Habarurema Valens Akarere ka Ruhango, Kayitare Jacqueline  Akarere ka Muhanga.Mutabazi Richard, Akarere ka Bugesera
 Gasana Richard Akarere ka Gatsino, Mbonyumuvunyi Radjab Akarere ka Rwamagana.
Mukandayisenga
Antoinette Akarere ka Nyabihu.
Ikindi kubazwa naho hari abari bakoze Manda imwe batongeye guhabwa amahirwe aho ni nko muturere dukurikira:
Kamonyi, Nyaruguru, Nyamagabe, Burera, Gicumbi, Musanze, Rulindo, Ngororero udasize na Rutsiro, amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi news paper, ingenzinyayo com, ingenzi.rw na ingenzi tv ngo abari barabagabiye ntibakiri muri ya myanya nabo bayikuwemwo.
Hariho imvugo zitera urujijo zikabura uzisobanura neza.Ngo umuntu arahamagarwa agatanga kandindatire,undi ngo ariyamamaza,ahandi ngo baragaba.Ufite ukuri azamare amatsiko abanyarwanda agendeye kuri Demokarasi.
Akarere ka Nyagatare nako kamaze kuza muturere Meya atamara Manda biterwa n’iki ko bose bava muri FPR?
Ingingo ya 41 y’Itegeko N° 065/2021 ryo ku wa 9 Ukwakira 2021 rigenga Akarere iteganya ko abagize Komite Nyobozi y’Akarere batorerwa manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa.
Iryo tegeko rigena ko abagize Komite Nyobozi y’Akarere badashobora kurenza manda ebyiri zikurikirana.Urangije Manda mu karere ka Nyamagabe anafunzweho yagize ati ” kuba munzego zibanze birakaze” Aya magambo yazengurutse imbugankoranyambaga biratinda.Umunyarwenya mubya politiki na Siporo yagize ati,” benshi baba ba Meya yarangiza Manda atayitangiza iyo avuyeho ntasubira muri ako karere niyo yaba akavukamo.
Uwayoboye Ferwafa cyangwa ikipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda nawe iyo avuyeho ntasubira muri Stade.Biterwa n’iki?nizihe ngorane bahuriramo nazo? Amatora yo murwego rw’Umudugudu nayo haraho yasize ibibazo.Ese bivuye hejuru byazanywe nande mu matora?ubwisanzure bwa Demokarasi buracyari munzira y’inzitane.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *