Amakuru

Ivugabutumwa:Ni gute ijambo rya Yezu Kirtu ryaje guhindukamo impinduramatwara yo gushinga amashyaka akuraho Ubwami bw’u Rwanda?

Abamisiyoneri bera basangiye n’abanyarwanda ku ntango.Ninde wemeje undi?abera banyweye amarwa y’u Rwanda babona uko babumvisha ku batizwa.Umuco ucika ubwo.
Kubatiza mu kiriziya bikuraho kubatiza kinyarwanda.
Imvugo zitandukanye zivuga byinshi hashingiwe uko buri wese abishaka byongeye inyungu abifitemo.Inkuru yacu iri mu bice bitandukanye hashingiwe uko byagiye bikorwa, kongeraho ingaruka mbi byagize ku banyarwamda kugeza n’ubu.Mbere y’uko tureba ingaruka mbi zabayeho n’uko zaje,reka turebe uko abapadiri bera n’abamisiyoneri babo bemewe n’abanyarwanda,mugihe abo mu madini yandi banze kwemerwa.Ingingo ya mbere n’uko abo mu madini yandi bo batemeraga inzoga banenaga n’uwazinyoye,ariko abamisiyoneri b’abera ba Kiliziya Gaturika bemeye kunywera ku ntango.Ingingo ikaze yerekana ko hashize imyaka 123 abazungu binjiye u Rwanda ubudataha iwabo.Ingingo yazanye urujijo n’uko abamisiyoneri bavugagako bigisha Yezu Kirtu ,ari nabo bakoranaga n’abari bafite inkoni ikoroniza abanyarwanda.Kuki bamwe mubigishaga ijambo bise iryo’Imana bashinze amashyaka yateje imvururu n’urwangano bikitwa Revolisiyo (Revolution)yatangiye icamo abanyarwanda ibice kugeza kuri jenoside yakorewe abatutsi .
Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi news paper , ingenzinyayo com, ingenzi rw na ingenzi tv ahamyako ivangura ryakozwe icyo gihe ariryo ryaje kuvamo ikibazo gikomeye cyaburiwe umuti kugeza n’ubu.
Intego yishingwa rya Misiyoni zitandukanye ni nayo yabaye umusingi wo gushinga amashyaka.Gusa abenshi bemeza ko aba bera bo kwa Yezu Kirtu n’ubwo baje bazanywe no gukuraho Ubwami bw’u Rwanda bagashinga Repubulika ntibari bafite amazina yayo bazavuga mu ruhame.Buri shyaka ryose ryashinzwe mu nkubiri 1959 ryashingiwe.Ivangura moko ryatangiriye muri Diyoseze ya Kagbayi ,ahashingiwe ishyaka MDR Paremehu.Buri wese aziko mbere y’uko abazungu bagera mu Rwanda ntawagitanaga ikibazo n’undi none byabaye umuzi.
Kuki Musenyeri Léon Classe afatwa nk’umucurabwenge waciye umuco gakondo nyarwanda akimika ivanjili.nayo ya balinga, ahubwo agambiriye kurimbura abanyarwanda?
Amakuru ava mubushakashatsi butandkanye yagaragaje
Musenyeri Léon Classe yakoze amahano n’ubu agitera ihungabana bamwe mubanyarwanda kuko ariwe waremye ivangura.

Ubwo umusenyeri w’umunyarwanda yasangiraga ikigage na mugenzi we w’umwera (photo archives)

Uko bihagaze Musenyeli Leon Classe yakomokaga mugihugu cy’u Bufaransa wageze mu Rwanda mbere y’ubukoloni, akaba yaragize uruhare runini rwo kugena uko ubuyobozi bw’u Rwanda buyobowe n’Umwami Yuhi V Musinga bwavaho,kuko yabanje kubuca intege.
Musenyeli Classe ni nawe mucurabwenge wirukanye Musinga amuta ishyanga ahataba inshyushyu.Amakuru twakozeho ubushakashatsi Leon Classe yabaye Musenyeli 1922 yarasanzwe ari umumisiyoneli wera (umupadiri wera)Ubwo Leon Classe yahabwaga ikamba ryo kuba Musenyeli byahuriranye n’uko igihugu cy’u Bubiligi cyari kimaze kuzenguruka u Rwanda cyamenye buri mutware n’ingabo ze.
Aha n’iho bakoreye ubushakashatsi bwo kwica Umwami Yuhi V Musinga cyangwa kumwambura ingoma.

Ubwami bw’u Rwanda bucirwa ishyanga (photo archives)

Umwami Musinga yanze kubatizwa yanga kumbwira ababiligi maze bamwaga urunuka banyuze mu bana be.Ubwo Musenyeri Classe yabonaga ko Umwami Musinga n’abandi banyarwamda banze kuyoboka yahise yumvisha ababiligi uko bagomba kubarura abanyarwanda bashingiye ku bwoko Hutu na Tutsi. Ababiligi bumvise vuba imvugo za Musenyeli Leon Classe zo gushyira imbere Politiki y’amoko .

Musenyeli Leon Classe w’Umufaransa (photo archives)

Ivanguramoko ryaje gukara cyane Umwami Yuhi V Musinga amaze guciribwa isbyanga kongeraho ko
Musenyeri Classe yari azi neza imikorere y’ubwami bw’u Rwanda kuko yahabaye mbere rugikolonijwe n’Abadage.
Kiliziya Gaturika uko yashingaga za Misiyoni henshi hatandukanye ibatiza abanyarwanda,ibigisha gatigisimu byayihaye kumenya u Rwanda kuko yagize imbaraga nyinshi cyane ko yo yabanaga n’abaturage kurenza ababiligi.Amakuru ababiligi babonaga ku banyarwamda bayahabwaga n’abamisiyoneri bera.
Hashingiwe ku gitabo
Rwanda Before the Genocide Catholic Politics and Ethnic Discourse in the Late Colonial Era cya J. J. Carney, kivuga ko Musenyeri Classe yabwiye Ababiligi bakigera mu Rwanda, ko ubutegetsi bugomba kuba umwihariko w’Abatutsi mu nzego zose.Ibi bishimangirwa n’inyandiko zo mu 1906 zigaragaza ko akiri umupadiri, inama yahaye ababiligi ari nayo yahaye abadage. igihe nabo bakoronizaga u Rwanda.Kuki uyu mupadiri wera w’Umufaransa yaranzwe n’irindakoko mu Rwanda kugeza 1994?
Uko iminsi ishira hari byinshi bigenda bivumburwa nko
ubwo mu 1935 yanditse mu kinyamakuru Grands Lacs ko ‘Abatutsi atari abo mu bwoko bw’aba-Bantu, ni Abanyafurika bagaragaza ibimenyetso bikomeye byo kuba Abahamite (abazungu)” bityo bakwiriye kwiharira ubutegetsi.
Mu myaka ya 1926, u Bubiligi bwakoze amavugurura y’imitegekere mu Rwanda aho igihugu cyaciwemo ibice bishya byitwa sheferi na su-Sheferi, hashyirwaho n’abatware bashya biganjemo abari bavuye mu mashuri y’Abakoloni, abashaje barirukanwa.
Mu Batware bashya, Ababiligi bashatse gushyiramo Abahutu ariko Classe arabyanga, avuga ko bizateza imvururu abaturage bakabasuzugura. Yagize ati “Tuvugishije ukuri, nta bandi batware twabona bashoboye, b’abahanga kandi bumvirwa n’abaturage nk’Abatutsi.”
Ibijyanye n’ivanguramoko kandi byinjijwe no muri Kiliziya, aho mu mashuri yayo yakoze ibishoboka byose hinjizwamo abana b’Abatutsi benshi. Bivugwa ko kandi mu mashuri y’Abatutsi, bigishwaga cyane kandi neza kurusha mu mashuri yabagamo abahutu.
Byari ukubategurira imirimo ikomeye yo kuyobora mu gihe Classe yavuze ko abana b’abahutu bakwiriye kwigishwa amasomo azatuma ‘bakora akazi kabakwiriye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no mu buhinzi.”
Politiki ya Musenyeri Classe n’Ababiligi niyo yatumye Umwamu Rudahigwa asimbuzwa se Musinga, kugira ngo byorohere Abakoloni kuyobora no gucamo ibice Abanyarwanda
Nk’umuntu wari uyoboye Kiliziya Gatolika yageraga mu nzego zose, ntacyo Ababiligi bajyaga gukora Musenyeri Classe atakizi. Ni we wasabye Ababiligi ko bakuraho umwami Musinga bakamwirukana mu gihugu kuko yari yaranze kuyoboka Kiliziya Gatolika, asimbuzwa umuhungu Rudahigwa wabumviraga.

Abamisiyoneri bera bagose Ubwami bw’u Rwanda (photo archives)

Musinga amaze kuvaho, Kiliziya yabonye ubwinyagamburiro mu gihugu hose. Kugeza mu 1936, 80% by’abashefu n’abasushefu bu Rwanda bari barabatijwe muri Kiliziya Gatolika. Byarushijeho kuba byiza kuri Kiliziya ubwo umwami Rudahigwa yabatizwaga mu 1943, mu 1946 akegurira u Rwanda Kristu Umwami.
Résident Henri Joseph Voisin
Abantu ba mbere barwanyije kandi bakananiza umwami Yuhi V Musinga, Guverineri Henri Joseph Voisin aza ku isonga. Uyu ni nk’aho ari we washyiraga mu bikorwa inama zose Kiliziya Gatolika iyobowe na Musenyeri Classe yabaga yamuhaye.
Musinga yari yarabaye nk’urukuta kuri Kiliziya Gatolika n’Ababiligi kuko ataboroherezaga ngo bagere ku baturage uko babishaka. Yari yaramaze kubona ko Kiliziya ishaka kugumura abaturage ngo bamwigomekeho, agakumirira kure ikintu cyose cyatuma ikomeza kugira imbaraga mu gihugu.
Ni nacyo cyatumye yirukanwa mu gihugu kuko abakoloni bamushinjaga kwitambika imigambi yabo no kutaborohereza ngo ayoboke Kiliziya.
Guverineri Henri Joseph Voisin ni we watanze gahunda y’uko yumvaga u Rwanda rwagabanywamo ibice, za sheferi na su-sheferi. Ni we wari ufite ububasha bwo gushyiraho abatware bashya, akagena n’amabwiriza bakurikiza.
Mu mavugurura yakozwe mu Rwanda guhera mu 1926 kugeza 1932, Guverineri Voisin yahinduye abatware bose abaturage batagishijwe inama. Za Sheferi zagiye zikatwa uko abazungu babishakaga, batarebeye ku duce twari dusanzwe n’uburyo bw’imiyoborere twari dufite.
Mbere ya 1926, abatware babaga baturuka mu moko yose haba Abahutu, Abatwa, Abatutsi ariko nyuma y’amavugurura Abatware b’abahutu n’Abatwa barirukanywe, hasigara ab’Abatutsi gusa.
Amabwiriza mashya yahawe abo Batware ni ukubahiriza amategeko y’abazungu ahanini yabaga akandamiza abaturage, ku buryo rubanda rugufi rutigeze rubiyumvamo. Abo batware bahawe ububasha bwo guhana umuturage wabigomotseho.
Ikindi ni uko kubera ko nta mishahara yahabwaga abatware n’abandi bayobozi mu nzego zo hasi, umutware mushya washyirwagaho yemererwaga gufata imitungo y’uwo asimbuye. Carney mu gitabo cye avuga ko byateje umwiryane kuko benshi batumvaga uburyo ibyo bamaze igihe baruhira, babyamburwa bigahabwa ababasimbuye.
Muri aya mavugurura mashya yari arangajwe imbere na Guverineri Henri Joseph Voisin amaturo ntiyari akiri ay’umwami. Hashyizweho imisoro mishya, uburetwa , imirimo y’amaboko nko gukora imihanda, gutegekwa guhinga ibihingwa bimwe nk’ikawa, imyumbati n’ibindi.
Ibyo bikorwa byaremereye cyane abaturage ndetse bamwe bahitamo guhunga. Jean Paul Kimonyo mu gitabo cye Rwanda un Génocide Populaire, avuga ko nyuma y’amavugurura nibura buri mwaka hahungaga abanyarwanda ibihumbi 50.
Muri iki gihe cya Voisin nibwo abanyarwanda baciwemo amoko bya nyabyo, buri wese n’umuryango we barapimwa kandi bahabwa ubwoko binandikwa mu ndangamuntu zaje gutangwa nyuma ziswe ‘Ibuku’.
Musenyeri André Perraudin
ni we mubyeyi wa Parmehutu kuko yayireze kuva ikivuka arayikuza, kugeza inyigisho zayo zisenye u Rwanda mu 1994.Uyu Musenyeli Andre yari Umusuwisi wageze mu Rwanda mu 1950.
Yatangiye ari umwarimu muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda yigishirizwagamo abazaba abapadiri bo mu Rwanda, Congo n’u Burundi.

Musenyeli Andre Perraudin asoma misa i Kagbayi (photo archives)

Seminari ya Nyakibanda yari ikomeye cyane muri ibyo bihe kuko yanyuzemo abapadiri benshi bo mu Rwanda, u Burundi na Congo. Hagati y’imyaka ya 1932 na 1940, yanyuzemo abapadiri 143, bari bagize 25 % by’abapadiri bose Afurika yari ifite icyo gihe.
Musenyeri Perraudin yashyigikiye Parmehutu mu buryo bwose bushoboka
Mu 1956 nibwo Perraudin yagizwe Musenyeri wa Vikariyati ya Kabgayi, asimbuye Musenyeri Laurent Deprimoz wari warakoze impanuka.
Icyo gihe Ababiligi bari baratangiye kwijundika Rudahigwa ndetse bari gutegura uko bazamusimbuza kuko yari yatangiye kugaragaza ko ashaka ubwigenge busesuye bw’u Rwanda. Rudahigwa kandi yari yaratangiye kujya akora byinshi atagishije inama abazungu, ku buryo batamushiraga amakenga.
Ababiligi batangiye gutekereza uko bamuvanaho, ari nabwo bashyiraga imbaraga mu gushyigikira amashyirahamwe y’Abahutu biyitaga abanyabwenge, bagaragaza ko batsikamiwe n’abatutsi kuko aribo bikubiye ubutegetsi.
Mwibuke ko uko gushyira abatutsi mu butegetsi bonyine ari politiki Ababiligi batangije mu mavugurura yo mu 1926 kubwa Musenyeri Classe na Guverineri Voisin. Kuri iyi nshuro babihirikiye ku mwami Rudahigwa n’ingoma ye, barushaho guha urubuga Abahutu ngo bagaragaze ko barenganye koko.
Mu gihe cya Perraudin, ikinyamakuru Kinyamateka cyari gikomeye, aricyo kinyuzwamo by’ingenzi. Perraudin yagihinduriye umurongo, asaba ko kireka kwita ku ngingo zirebana n’umuco nyarwanda ahubwo kikibanda ku bibazo byugarije rubanda rugufi (Abahutu).
Grégoire Kayibanda waje gushingirwa ishyaka rya MDR Parmehutu nyuma, yahawe akazi muri Kinyamateka, ashingwa kujya yandika ku bibazo byugarije abahutu.
Musenyeri Perraudin yaramutonesheje, kugeza ubwo amusabiye stage yo kujya gukorera ikinyamakuru ‘Vers l’Avenir’ cyakoreraga mu Bubiligi. Amaze kuvayo yagizwe umwanditsi mukuru wa Kinyamateka.
Kuri iyi foto hagaragaraho Musenyeri Nsengiyumva Tadeyo wari Musenyeri wa Kabgayi na Musenyeri Perraudin banywa inzoga mu kabindi byerekanaga umuco gakondo nyarwanda ,ari nayo mpamvu Kiliziya Gaturika yatsinze andi madini kugeza n’ubu.
Gatolika yarambiwe ubwami mu Rwanda. Mu ibaruwa yanditse tariki 11 Gashyantare 1959 igasomwa mu maparuwasi yose yo mu Rwanda, yavuze ko Kiliziya itazigera na rimwe ishyigikira ubutegetsi burangwa n’ikimenyane.
Perraudin na Kiliziya bararuciye bararumira ku bwicanyi Abatutsi bakorewe guhera mu 1959 kugeza mu 1963, akomeza gufasha ababukora.
Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ubwo yatangijwe mu 1963 muri Komine Mukura Perefegitire ya Butare.
Résident Col Guy Logiest
Guy Logiest yabaye Résident udasanzwe w’u Bubiligi mu Rwanda ,ndetse na ambasaderi wa mbere w’icyo gihugu mu Rwanda rumaze kubona ubwigenge. Uyu yaje avuye muri Congo, aza azanye n’abasirikare bafite gahunda yo guhosha imvururu zari mu Rwanda.
Aho guhosha imvururu cyane cyane gutabara Abatutsi batwikirwaga n’abarwanashyaka ba Pamerhutu n’andi mashyaka nka Aprosoma , ahubwo yabatije umurindi.
Mu Ugushyingo ubwo Logiest yari amaze kugirwa Résident udasanzwe w’u Bubiligi mu Rwanda, abantu ba mbere yahuye nabo ni Kayibanda na Musenyeri Perraudin. Icyo gihe bemeranyije ‘guhangana mu maguru mashya n’akarengane kari kibasiye abahutu’ nkuko biri mu gitabo ‘Toute ma vie pour vous, mes freres’, cya Baudouin Paternostre de La Mairieu.
Col Logiest amaze kuba Resedent. w’u Rwanda, aho gutabara Abatutsi bameneshwaga na Parmehutu n’andi mashyaka y’Abahutu, yabongereye imbaraga
Logiest nyuma yaje kwandika ko amaze guhura na Kayibanda, yishimiye ko bwa mbere abonye ‘umunyarwanda uvugisha ukuri kandi ugira urugwiro’.
Yahise ashyiraho itsinda ry’abasirikare bihariye bo kurinda Kayibanda ngo umutekano we udahungabanywa. Aha Kayibanda uretse kuba umuyobozi w’ishyaka Parmehutu, nta wundi murimo yari afite mu miyoborere y’igihugu.
Col Logiest hashize iminsi ahamagaza abayobozi icumi ba teritwari z’u Rwanda, abacyurira ko ntacyo bakora ngo bahagarike akarengane abahutu bakorerwa.
Logiest yabategetse ko “bagenda imyanya yose y’abashefu n’aba-sushefu itarimo abantu muri teritwari igahabwa Abahutu”.
Mu minsi mike yakurikiyeho, Abashefu 26 muri 45 bari mu Rwanda bari abahutu, abasushefu 326 muri 544 bari Abahutu.
Logiest yavuze ko byamworohereje akazi ko kugarura ituze mu gihugu kuba iyo myanya y’ubuyobozi yarayihaye Abahutu kurusha uko byari kugenda iyo aza kuyiha Abatutsi.
Muri abo bahawe imyanya mishya hari harimo n’abayobozi ba Parmehutu, ibintu byaboroheye gucengeza amatwara yabo mu baturage nta rutangira.
Uyu ni we wafashije Kayibanda na Parmehutu gutegura inama yahiritse ubwami i Gitarama mu 1960, aho Logiest yivugiye ko bajyaga barara amajoro bvategura iyo nama, akaba ari na we watanze imodoka n’ibikoresho byifashishijwe ngo abayoboke ba Parmehutu bahurire muri stade i Gitarama.
Ibi byose Logiest yakoraga, yabifashwagamo na Jean Paul Harroy, wari Guverineri wa Ruanda-Urundi.

Abamisiyoneri bera bageze i. Bwami (photo archives)

Ubwami bumaze gucibwa mu Rwanda, Kayibanda na Parmehutu bahembye u Bubiligi ku bw’akazi keza babakoreye babafasha kwikiza ubwami, aho muri Guverinoma y’inzibacyuho y’abaminisitiri 9 n’abanyamabanga ba Leta 12 yagiyeho, hari harimo Ababiligi icyenda.
Kuva icyo gihe Ababiligi bakomeje gushyigiira politiki Kayibanda yagenderagaho
Impamvu turi ku idini Gaturika s’uko ariyo yonyine yavuye mu mahanga igasesekara mu Rwanda, ahubwo n’uko ariyo yagaragaje imbaraga ziruta izandi madini byazanye

Nirihe somo abanyarwanda bakuye kubyabaye? Ninde uzatanga umuti mu Rwanda?ninde utatanga umuti mu Rwanda? tubitege amaso.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *