Ruhago nyarwanda:Ikipe ya Rayon sports yanganyije niy’Al Hilal SC abareyo bakomeza kwiyunga na Haringingo Francis
Ikipe ya Rayon sports bizwiko ariyo igira abafana benshi yaba yakinnye umukino uwo ariwo wose.Ubu turi muri shampiyona y’u Rwanda Bk pro league ,aho ikipe Al Hilal SC yakinaga niya Rayon sports kuri Kigali Pele stadium Nyamirambo.
Rayon Sports ikipe y’abafana ihorazaho igitutu ubuyobozi, abatoza n’abakinnyi kugirengo haboneke intsinzi.
Umukino Rayon sports yatsinze Musanze fc kongeraho Marines fc byayihaye imbaraga zo gutegura Al Hilal SC.N’ubwo Rayon sports imikino itatu ikurikiranye itsinzemo ibili ikanganya umwe benshi mubakunzi bayo hari amakosa bakibona akorwa n’umutoza Haringingo Francis,nk’aho usanga akinisha abakinnyi bafite imvune hari abazima cyangwa gukinisha abatarusha abo adakinisha.
Umunsi wa munani muri Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatatu tariki ya 4 Ugushyingo 2026. Igitego cya Muhoza Daniel cyo ku munota wa 89 cyafashije abareyo kubyina ” murera”kuko bari bikuye imbere y’igihombo cyari cyatejwe n’ubwugarizi bwa Rayon sports kongeraho umunyezamu ukomeje gutsindwa ibitego agizemo uruhare.
Uyu mukino wahuje amakipe yombi afite izina rikomeye mu mupira w’amaguru, watangiye agaragaza ubushake bwo gushaka intsinzi,kuri buri Ruhande.

Rayon Sports yari imbere y’abafana bayo yashakaga gukomeza umusaruro mwiza yari imaze iminsi igaragaza, mu gihe Al Hilal SC na yo yari yiyemeje kwitwara neza.
Mu minota ya mbere, amakipe yombi yagerageje guhererekanya umupira no gushaka inzira inyura mu bwugarizi bw’iyo bahanganiye intsinzi .
Al Hilal yagaragaje ubushobozi mu kugumana umupira, mu gihe Rayon Sports yo yageragezaga gukoresha amashoti no gusatira izamu.
Ku munota wa 23, Iradukunda Elie Tatou yabonye uburyo bwiza bwo gufungura amazamu, ariko ishoti rye rikomeye rikurwamo n’umunyezamu wa Al Hilal SC, Soufiane Farid. Umupira wagarutse imbere y’izamu, Issa Djiguiba agerageza kuwushyira mu nshundura ariko ntiyabasha kubyaza umusaruro ubwo buryo.
Al Hilal SC yafunguye amazamu
Ku munota wa 34, Al Hilal SC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Captaine wayo Mohamed Yousif Yagub, nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Abdelrazig Omer Taha.
Iki gitego cyashyize Rayon Sports mu mwanya wo gushaka uko yakwishyura, ariko ubwugarizi bwa Al Hilal SC bwakomeje guhagarara neza, ndetse n’umunyezamu Soufiane Farid akomeza kugaragaza ubudahangarwa.
Dande Junior, umunyezamu wa Rayon Sports, na we yagize uruhare mu gukomeza kubika icyizere cy’ikipe ye ubwo yakuragamo ishoti ryari ritewe na Abdelrazig Taha.
Igice cya mbere cyarangiye Al Hilal SC iyoboye umukino n’igitego 1-0.
Impinduka za Haringingo Francis zatanze umusaruro
Mu gice cya kabiri, Al Hilal SC yatangiye ikora impinduka, Ansumana Samura asimbura Adama Coulibaly. Uyu mukinnyi winjiye mu kibuga yagerageje kongera imbaraga mu busatirizi bwa Al Hilal, ndetse abona uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri, ariko ntiyabubyaza umusaruro.
Ku ruhande rwa Rayon Sports, Mohamed Ouattara yagize ikibazo cy’imvune, asimburwa na Nshuti Didier ku munota wa 51.

Umutoza Haringingo Francis Christian yakomeje gushaka uko ikipe ye yagaruka mu mukino, maze ku munota wa 67 akuramo Moïse Sandja Bulaya, yinjizamo Muhoza Daniel.
Iyi mpinduka yaje kugira uruhare rukomeye mu musaruro w’umukino, kuko Muhoza Daniel yaje kuba intwari y’abafana ba Rayon Sports.
Muhoza Daniel atsinda igitego cy’agaciro ku munota wa 89
Rayon Sports yakomeje kongera igitutu ku bwugarizi bwa Al Hilal SC, ishaka igitego cyo kwishyura. Ku munota wa 78, Iradukunda Elie Tatou yongeye kugerageza ishoti rikomeye, ariko umunyezamu Soufiane Farid araryama arikuramo.
Byasabye gutegereza iminota ya nyuma kugira ngo Rayon Sports ibone igitego yari imaze igihe ishakisha.
Ku munota wa 89, Mokono Elie Eldinho yahaye umupira mwiza Muhoza Daniel mu rubuga rw’amahina, uyu musore awukubita ishoti rikomeye ry’imoso, umunyezamu wa Al Hilal SC ntiyabasha kuwugarura.
N’igitego cyahise gituma abafana ba Rayon Sports bishimira ko ikipe yabo yongeye kugaruka mu mukino, amakipe yombi aba anganyije igitego 1-1.
Mu minota y’inyongera, Rayon Sports yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi. Junior Kameni yabonye uburyo bwiza bwo gutsinda igitego cya kabiri, ariko umunyezamu Soufiane Farid awukuramo, awushyira muri koruneri.Umukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kunganya igitego 1-1.
Imibare n’urutonde rwa Shampiyona
Mu mibare y’umukino, Rayon Sports yateye amashoti 15, umunani muri yo agana mu izamu, mu gihe Al Hilal SC yateye amashoti 10, atanu agana mu izamu.
Al Hilal SC ni yo yihariye umupira ku kigero cya 56%, Rayon Sports ikagira 44%.nyuma y’uyu mukino, Rayon Sports yagize amanota umunani mu mikino itanu, ifata umwanya wa munani ku rutonde rwa BK Pro League rw’agateganyo.
Al Hilal SC yo yagize amanota arindwi mu mikino ine, ifata umwanya wa 11.
Muhoza Daniel watanze umusaruro mwiza nyuma yo kwinjira asimbuye, ni we watowe nk’umukinnyi mwiza w’umukino.
Rayon Sports itegereje umukino ukomeye na APR fc
nyuma yo kunganya na Al Hilal SC, Rayon Sports izongera kugaruka mu kibuga tariki ya 21 Ugushyingo 2026, aho izahura na mukeba wayo APR fc kuri Stade Amahoro mu mukino utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Uyu mukino uzaba ari amahirwe kuri Rayon Sports yo gukomeza gushaka amanota no kwitwara neza muri shampiyona.
Ku rundi ruhande, Al Hilal SC izakina na Police fc tariki ya 20 Ugushyingo 2026.
Ikipe ya Rayon sports irasabwa guhindura imikinire kugirengo ibashe kugirana ubumwe n’abafana.Umutoza Haringingo Francis natekereze intsinzi mbere y’uko atekereza izindi nyungu ze bwite,dore ko mu minsi ishize abafana bari bamushyize ku gitutu cyo kumwirukana.
Hakizimana Jean Elie

