Umurenge wa Nyamirambo baratabaza. Serivise yÔÇÖubutaka mu murenge wa Nyamirambo yugarijwe na ruswa,igitugu nÔÇÖiterabwoba byimitswe na Ndabategereje Apollinaire.
Umukozi ushinzwe serivise y’ubutaka mu murenge wa Nyamirambo ariwe Apollinaire Ndabategereje yibazwaho ku bikorwa akorera abamugana. Imvugo zikomeretsa.imvugo zishongora kwereka abamugana ko ariwe kamara mu butaka,kwerakana ko utamuhaye ruswa utazubaka inzu,utamuhaye ruswa ko utasana inzu yawe,utamuhaye ruswa utakubaka igikoni,utamuhaye ruswa utakubaka ubwiherero. Tariki 26/ukwakira 2016 nibwo Ndabategereje yahutaje abaturage batandukanye bagiye bamugana kugirango abakemurire ibibazo. Ndabategereje aho gukemura ibibazo arabitera.
Nguyu Apollinaire Ndabategereje utanga serivise mbi mu murenge wa Nyamirambo
Aha rero nibwo nabyiboneye ,inkuru ntabwo ari imbarirano.Nubwo guhagarara mu kuri kwawe bigora kurenza guhagarara mu kinyoma,uyu Ndabategereje we ahagarara mu kinyoma cye agahutaza abamugana baba abamuruta cyangwa nabo aruta. Ibikorwa bigayitse bya Apollinaire Ndabategereje byagaragajwe na bamwe mu baturage bandikiye inzego zimukuriye ko yaka ruswa. Bamwe mu bavuga rikijyana bo mu karere ka Nyarugenge n’izindi nzego zikorera mu murenge wa Nyamirambo tuganira banze ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo ,badutangarije ko nabo batangiye gukurikirana ushinzwe ubutaka mu murenge wa Nyamirambo. Impamvu ingana ururo: Ndabategereje nta muntu n’umwe ajya aha serivise uko bikwiye. Umuntu agera mu biro bye barabanje kuvugana,naho iyo mutabanje kuvugana araguhutaza.
Aba baturage bose barambiwe igitugu cya Ndabategerje mu murenge wa Nyamirambo
Ikindi kubera guhuzagurika kwe ntaba azi uwo yahutaje n’uwo atahutaje. Niba umuturage yarafashe umwanya akandikira inzego ko impamvu yimwe serivise kugeza na n’ubu ari ibihumbi ijana by’u Rwanda Ndabategereje yamwatse kugirango amuhe icyangombwa cyo gusana ibindi bimenyetso bikenewe n’ibihe? Meya w’akarere ka Nyarugenge natabare umurenge wa Nyamirambo amazi atararenga inkombe. Umukecuru utuye aho bita mu Gatare yagannye umurenge wa Nyamirambo asaba gusana amutera impapuro yarajyanye. Aha rero ubwo twari k’umurenge wa Nyamirambo twatangajwe n’uburyo uyu Ndabategereje atanga serivise?Niba se Leta y’u Rwanda ifite imvugo ngo akira na yombi ukugana kuki Ndabategereje yahutaza umuturage bikarangirira aho?
Ibikorwa byangirika mu murenge wa Nyamirambo bingana iki?ibikorwa by’umuganda hari nakimwe ajya agaragaramo?Abaturage b’umurenge wa Nyamirambo barasaba Njyanama yawo ko yakora ubuvugizi Ndabategereje akahava kuko ibikorwa bye biragayitse. Ikindi kibazwa mu murenge wa Nyamirambo kandi ku bikorwa bya Apollinaire Ndabategereje niyubakwa ry’inzu izaba ibiro by’akagali ka Rugarama. Ibi biro bya ka kagali ka Rugarama byubatse mu nsi y’ibyuma by’amashanyarazi. Abasesengura basanga Ndabategereje akwiye gusobanura impamvu iriya nzu yubatswe mu nsi y’ibyuma by’amashanyarazi kandi abibona. Ibi byose n’ibikorwa bigayitse bimusabira gusezererwa mu bakozi b’akarere ka Nyarugenge. Tubitege amaso.
Ephrem Nsengumuremyi