Umunyarwandakazi ntiyigeze ahezwa muri politiki?
Isesengura rishingiye kuri Demokarasi rishimangirako kuva u Rwanda rubaye Repubulika umugore atahejwe,ahubwo ko byazamuwe kubera iterambere rikomeje kwiyongere ku isi?.Iyo dusubije amaso inyuma tukareba kuva muri Repubulika ya mbere kugeza ubu dusanga umugore yarahawe ijambo.Kuva mu butegetsi bwo hambere umugore yakoraga imirimo ya politiki akanayibangikanya nindi yiwe mu rugo.Abandi bati:Kugirango umugore yidagadure agomba kugira aho yidagadurira hahagije. Ubushakashatsi twakoze tuganira twaganiriye n’abagore batandukanye badutangariza ko bo bakeneye umwihariko wo gukora no gushyira ibikorwa byabo ahagaragara,byaba ibibazanira inyungu cyangwa n’ibibadindiza.
Mu myaka yo hambere ngo habayeho abadepite kazi banagize uruhare rwo gutanga igitekerezo cyahava umusoro. Abo twaganiriye bakomeje badutangariza ko ngo nibwo amatungo magufi n’amaremare yatangiye gusora. Aha rero murumva ko umunyarwandakazi muri politiki atahejwe. Umwe mu bakecuru bo hambere twaganiriye yantangarije ko bari barashyizeho urugaga rwari rubabumbiye hamwe rwitwaga URAMA.Tutarinjira muri Repubulika amateka atwereka ko umunyarwandakazi imirimo yakoraga ko kwari ukwigisha cyangwa uhawe umwanya akaba umuganga.
Repubulika umunyarwandakazi yayoboye ibigo by’amashuri yisumbuye.Repubulika ya mbere Depitekazi Mukakayange Angela. Aha rero ngo haje gususzumwa basanga abagore bakwiye kuzamurwa mu ntera hashyirwaho n’undi aba Minisitiri icyo gihe ngo hari tariki 06/Mutarama 1964,nibwo Ayinkamiye Madalina yagizwe Minisitiri. Repubulika ya kabili haje kongerwamo imbaraga 1976 nibwo hashyizweho abasuprefe babili b’abagore.Amatora y’abadepitekazi haje gutorwa abagore 9. Amakuru twashoboye gutohoza ni uko perefegitire :Kibungo ,Cyangugu na Ruhengeli nizo zitagize abazihagarariye mu nteko ishingamategeko. Haje kuba ikindi gikorwa cyo gushyira umugore muri komite nyobozi ariwe Kawudensiya Nyirasafali ahita anashingwa ikigo cya ONAPO. Tariki 17/ukuboza 1986 mu kigo cya Kabusunzu bakora inama y’ibikorwa bya URAMA. Agatha Uwiringiyimana wigeze kuba Minisitiri w'intebe
Hasuzumwe iterambere n’imizamukire y’igihugu umunyarwandakazi abigizemo uruhare.Ntamabyariro Agnes yagizwe visi perezida w’urukiko rw’ubujurire rwa Nyabisindu.Mu 1988 abadepite baje kwiyongera mu nteko ishingamategeko.Imyaka yakurikiyeho Agatha Uwiringiyimana yabaye Minisitiri w’intebe. Majr Rose Kabuye yabaye perefe wa mbere w’umugore. Abagore bazamuwe mu ntera mu nteko ishingamategeko manda irangiye n’iyi ziyobowe n’abanyarwandakazi.Imyanya itandukanye abanyarwandakazi barimo 75%. Amateka yuko umunyarwandakazi atigeze ahabwa umwanya muri politiki biba bias nkaho buri ngoma iba ishaka kwerekana ko ariyo yabazamuye,cyangwa isimbuye indi iyiteranye n’abategarugori,ibumvisha ko bahejwe mu mizamukire y’igihugu.
Ubuhanga ntibuva aho uvuka ,ubuhanga ntibuva mu bwoko,ubuhanga ntivuva ku gitsina,ubuhanga ntibuva mu idini. Ubuhanga buba kwinshi,ubuhanga karemano ngo nibwo bugirira umuntu umumaro ndetse na sosiyete,ubuhanga bw’ishuri nabwo busa nka bwa bundi bugatandukanira mu mikorere. Umunyarwandakazi iyo yahawe uburenganzira nk’ubwumunyarwanda ntacyo adakora.
Murenzi Louis