rwaMwalimu umushahara uracyari mu kabati

Izina Mwalimu rizwi gute mu Rwanda?uzatanga umuti w'umushahara wa Mwalimu azambwire  aho ugeze uvugutwa?Mwalimu ikiraro cyambukirwaho n'incuke kugera amanuza amashuri yarangiza ntiyibuke uwamuhetse mu ngobyi y'ubwenge.Mu Rwanda ntibibuka kuko bibutse bakwibuka Mwalimu bagakura umushahara we mu kabati.

rwa

                               Rwamukwaya Olivier MUNEDUC

Iyo abayobozi bakuru bizamurira imishahara batabanza abato ni umuco mubi. Isesngura ryakozwe n'ikinyamakuru Ingenzi ryasanze imitwe ishingamategeko yombi yarazamuye imishahara y'abayobozi  bakuru kugirango babone amafaranga y'inyongera yo kubaho bakira  abashyitsi ,hamwe no kwikenura  harimo no kugura ibikoresho byo mu nzu. Ibi byifuzo by'abadepite byaje nyuma y'umushinga w'itegeko ryo kongerera abanyepolitiki bo hejuru amafaranga agera kuri 35% azabafashe kubaho  n'ibijyanye n'akazi bakora.

ABA                                   Abalimu baracyategereje ko bongezwa umushahara

Abo twagiye tuganira kuri iy'imishanga yombi barayinenze kuko berekana iry'iriyongezwa ry'imishahara ridashingiye ku izamuka ry'ubukungu bw'igihugu cyangwa umusaruro runaka. Umwe mubo twaganiriye ariko akanga ko izina rye rijya ahagaragara kubera impamvu z'umutekano we yagize ati: Iri zamuka ry'uy'umushahara ntiryerekana ukuntu abayobozi bakuru b'igihugu ndetse harimo abadepite n'abasenateri ko aribo bugarijwe n'ubukene ngo bongezwe umushshara batanatekereje kuri Mwalimu utarageza no kuri 45,21% by'ayo bahembwa.

SA                          abarimu bajijwe kwinjira mu mwalimu SACCO

Ubu iyo uhuye n'umusilikare ,umupolisi ,umuganga na Mwalimu utabarwa mu bandi bakozi ba Leta wumva bavuga ko umushahara ari muke. Abakozi bahembwa make bagiye bahara umushahara wabo w'ukwezi kumwe bagashyira mu kigega Agaciro.

Iy'imishinga igihe ngo yategurwa n'abadepite yaje nyuma yaho bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze bari babwiwe ko bagomba gukorera ubushake kuko igihugu ari icyabo kuko ntaho umushahara wava. Ibi nibyo bibyara Ruswa igaragara muri izo nzego. Umusesenguzi wo muri politiki twaganiriye yantangarije ko amafaranga bahembwa ari menshi gusa ikibazo bahura nacyo kiva kuri zimwe mu modoka zihenze baba baribitseho mu nguzanyo ,kongeraho n'andi madeni baba barafashe mbere yuko babona umwanya mu inteko.

Andi makuru ngo izo nguzanyo ziba ziri hejuru cyane nizo zituma umudepite atavugira Mwalimu cyangwa n'undi wese waza amugana .Hari umuntu umwe wansekeje ko bamwe mu badepite bigeze kugaragara muri za nguzanyo zihuse zitwa Lambert zitemewe nay'amategeko bo ubwabo bitorera bakayasinyira ko uzayifatirwamo azayihanirwa. Inzobere zo mu bindi bihugu twaganiriye zantangarije ko kugirango umuntu ahabwe amahirwe n'ishyaka rye aba ari umuntu wifashije,aha niho ajya mu ntekoyemye adakoma yombi .Iyo umuntu ahawe umwanya nta butunzi afite ahura n'ikibazo kuko akenera gusangira na mugenzi we aho amazi y'Inyange agura igihumbi yajya kureba agasanga yatashye uko atabyumvaga.

Umwalimu umwe igihe haba umunsi wabo mpuzamahanga yaratuganiririye ,ariko yanga ko izina rye ryagaragara maze agira ati: Umudepite ufite ifaranga rye nta tinya kuvuga ibitagenda neza ,naho utarigira ahora yicecekeye ngo atikura amata k'umunwa.Niba rero kuba umuyobozi mukuru bisaba ibimodoka bihenze binywa n'amavuta menshi.Depite ntibisaba gutura Nyarutarama n'ahandi  hahenze  harengeje ubushobozi bwe. Ubu rero biravugwa ko ubuzima bwa Mwalimu bugihenze ,kandi  ikindi kivugwa na Mwalimu ni uko na Sacco yabo itabaha inguzanyo uko babyifuza bakazihera abafite byabindi bongererwa.Depite niba wumva ko aho uri ari Mwalimu wahakugejeje kuki utamuvugira nawe ngo areke kwicira isazi k'umunwa.

Gahunda ya Leta yo gufasha Mwalimu itegurwa neza ikibazo kikaba kuyishyira mu bikorwa.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *