Rayon sport imana niyibe hafi. Aho kuyoborwa na Munyabagisha Valens nayirekera Gacinya.
Umupira w’amaguru ugomba gutandukana na politiki. Ikipe ya Rayon sport yabyawe niyitwaga Amaregura yari yarashinzwe n’umwami Mutara III Rudahigwa. Ikipe ya Rayon sport ifite abakunzi benshi barimo ibice byinshi. Igice cyambere kigizwe n’ubuyobozi. Igice cya kabili kigizwe n’Imena. Igice cya gatatu kigizwe nabafana bikoraho byakomeye. Igice cyakane kigizwe n’umufana wawundi nzayigwa inyuma. Igice cya gatanu kigizwe nababandi bayibamo ku bwinyugu. Igice cya gatandatu kigizwe n’umufana utambikije umwe utukana bamuha kagaruka akongera akagenda nawawundi ubeshya ngo itamufite ntacyo yageraho.
Gacinya Denys Perezida wa Rayon Sport
Tariki 20/ugushyingo 2016 habuze abakunzi b’ikipe ya Rayon sport kugirango inama iterane yige ku bintu n’ibindi. Amakuru yacaracaraga mu bafana yari ayo kweguza Perezida wa Rayon sport Gacinya Denys. Ahari abantu ntihabura uruntu runtu. Ikipe yacitsemo kabili maze ubwumvikane buke kuri buri ruhande ruhabwa shyuuuuuu!!! Bibura gica. Amakuru yabamwe yatangajwe ni uko Gacinya Denys yava k’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon sport ,naho abandi bati: Gacinya agomba kugumaho kuko aribwo bwa mbere mu mateka kuva APR FC yatangira gukinira k’ubutaka bwa Kigali Rayon sport yayikuramo abakinnyi. Abandi bati: Gacinya amaze imikino itanu ataratsindwa igitego na kimwe.
Munyabagisha Valens ushaka kuyobora Rayon Sport kandi abafana batamushaka
Abandi bati: Gacinya mu munenga iki? Ikibyihishe inyuma cyaje kwiyasa hanze bati: Ubu mubona arinde wayobora Rayon sport?agatsiko kaje kutihishira kavuga ko Munyabagisha Valens yayibera Perezida. Abafana bati: Munyabagisha yataye ikipe mu muhanda ikindi ideni ry’umutoza Raul shungu niwe wariteye ?ibintu bigeze aho bikomeye kuko Munyabagisha abamushyigikiye bashaka kumwamamaza birengagiza aviraho muri ALPHA PLACE. Ubuse yarikosoye? Abakurikiranira hafi iby’iyikipe yamabara ubururu n’umweru barasanga hihishemo ikintu cy’ubwiru bwo kwimika abantu bayitaye mu muhanda .
Abafana ba Rayon Sport icyo bashaka ni intsinzi gusa
Umwe ati: Munyabagisha n’umuryango we bafashe ikipe bayisiga mu muhanda ,bayisigira amadeni menshi kugeza naho bayigize koperative. Imana ya Rayon sport ibe hafi. Vital n’itsinda rye niyo mpamvu ryeguye. Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka.
Rayon sport ihagaze neza muri shamiyona. Gacinya afite amakosa ariko kumukosora si ukuzana Munyabagisha. Ibi ni bimwe mu byifuzo by’abafana.
Murenzi Louis