Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Mugabo Olivier n’itsinda rye bakomeje guteza induru mu mupira w’amaguru

Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Mugabo Olivier n’itsinda rye bakomeje guteza induru mu mupira w’amaguru
Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bakomeje guhura n’uruhuri rw’ibibazo bikomoka ku bantu batatu: Uwa mbere ni Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Mugabo Olivier. Undi ni Umunyamategeko Me Uwanyirigira Delphine akaba nta kibazo na kimwe akemura. Kizigenza akaba Umuyobozi w’Ubutegetsi n’Imari (DAF), Iraguha David, ukomeje kurangwa n’imyitwarire mibi.

Abanyamuryango ba FERWAFA bavugwa ni amakipe y’umupira w’amaguru. Inkuru yacu iribanda ku bimaze iminsi bivugwa kubera imisifurire idahwitse. Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Mugabo Olivier ubwe ntiyubaha abanyamuryango, akurura ubusumbane mu banyamuryango, kugeza n’ubwo we ubwe hari abayobora amakipe bamusaba ko bahura akabangira, kandi ntanabagaragarize impamvu ifatika.

Umwe mu bayobora ikipe ifashwa n’Akarere aganira na INGENZINYAYO.COM , utarashatse ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we, yagize ati “Twebwe abayobora amakipe nitwe twakabaye duhabwa amakuru yo muri FERWAFA mbere y’abandi kuko ari twe banyamuryango.”

Yongeyeho ko ikindi kibabaje ni aho ikipe ikorerwa ikosa ntirikemuke, ariko indi yavuga ikibazo kigakemuka byihuse. Ati ”Ibi byose bigaragaza ubusumbane bukabije mu banyamuryango”.

Umunyamategeko wa FERWAFA, Me Uwanyirigira Delphine we akemangwa imikorere mibi cyane kuko ubu buri munyamuryango yinubira amakosa akorwa mu mategeko ya FERWAFA. Naho Umuyobozi w’Ubutegetsi n’Imari (DAF), Iraguha David akanengwa gukoresha nabi umutungo. Hakaba n’abavuga ko hari amafaranga agenerwa abasifuzi ajya abima n’uwo ayahaye akayamuha impitagihe.

Mu gihe mu Rwanda hitegurwa Inama Mpuzamahanga y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), biravugwa ko Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Mugabo Olivier n’itsinda rye basabwe gushyira ibintu ku murongo mbere, ariko byarabananiye.

Kuri ubu, Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Mugabo Olivier, agiriwe Inama na DAF Iraguha David ndetse afashijwe n’Umunyamategeko Me Uwanyirigira Delphine byarabagoye guhuza n’abanyamuryango kuko ibibazo bagaragaje bitajya bikemuka.
By’umwihariko, Umunyamategeko wa FERWAFA Me Uwanyirigira Delphine kugeza ubu ntarerekana uko ibibazo byugarije umupira w’amaguru mu Rwanda byakemuka.

Aho kugira ngo ibibazo bihari bikemuke, haracyagaragara itonesha n’ikimenyane ku banyamuryango ba FERWAFA bikomeje kwerekana itandukaniro, kandi bagomba kureshya.

Dufashe nk’urugero, ikipe ya Gasogi United yatanze ikirego irega Rayon Sports, ariko Me Uwanyirigira Delphine ntiyagihaye agaciro, nyamara yararenze yihutira kwakira icyo Rayon Sports yagejeje kuri FERWAFA ku mukino wayihuje na Mukura VS, kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Mu gihe gishize, umusifuzi yarahagaritswe, ntibyavugwaho rumwe. Ikigaragara ni itonesha rikorerwa amakipe abiri, ariyo Rayon Sports na APR FC, bikagaragazwa n’uko buri kipe ikinnye n’imwe muri aya makipe yibwa ku mugaragaro, bigapfa ubusa.

Ibi byahamijwe na Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC), wagaragaje imikorere mibi y’aba bayobozi muri FERWAFA, uko ari batatu, kugeza n’aho ikipe ye yikuye mu gikombe cy’Amahoro.

Abasesenguzi batandukanye bemeza ko nyuma y’iyi nama ikomeye ya FIFA, i Kigali mu Rwanda, amwe mu makipe azikura mu marushwa abera mu Rwanda, mu gihe Nizeyimana Mugabo Olivier n’itsinda rye bazaba bakiyoboye FERWAFA, kubera izi nduru zihora muri iri shyirahamwe, ryakabaye ritanga ibyishimo ku Banyarwanda. Abo bireba nimwe muhanzwe amaso!

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *