Koperative Hinduka iratabaza meya w’akarere ka Nyarugenge.
Izina n’ingiro hari igihe bihura ugasanga hatewe intambwe yubaka igihugu.Koperative Hinduka yashinzwe nabakora akazi ko kwikorera imizigo(abo bitaga cyangwa bitwaga karaningufu)Koperative Hinduka mbere yuko ikora imirimo iyifitiye inyungu hamwe n’ igihugu ubu iratabaza umugiraneza wese ngo ayigoboke ayitabare kubera igitugu ishyirwaho na Harerimana Antoine hamwe na Nizeyimana Saver Alias Mushi.
Aha rero niho hitabazwa imbaraga zo kurengera inyungu za Koperative Hinduka zikomeje kubangamirwa na Harerimana Antoine yitwaje ko ari Dasso mu karere ka Nyarugenge. Reka tubanze tubereke ibikorwa by’indashyikira Koperative Hinduka ikora:Guhuza imbaraga zabikorera imizigo ikabaremamo icyizere cyo kwigira ibakangurira kwizigamira. Koperative Hinduka kuba yarashyizeho gahunda yo gukura urubyiruko rwari rwara rwaraheze mu gishanga cya nyabugogo rwambura umuhisi n’umugenzi. Mbarushimana J.Pierre perezida wa koperative Hinduka aratabaza ngo babatabare[photo ingenzi]
Uru rubyiruko rwagiye kwigishwa imyuga Iwawa rugarutse Koperative Hinduka irwigisha gushushanya. Koperative Hinduka ubu yashyizeho itsinda ry’umutekano rirwanya ubuzunguzayi kuko butemewe . Koperative Hinduka yasanze urubyiruko rutakwikorera imizigo gusa bahitamo kubashingira ikipe y’umupira w’amaguru bagakora imyitozo kabili mu cyumweru.Ikipe yitwa Hinduka FC. Ntirenganya Vincent Alias Nyinya visi perezida wa koperative Hinduka[Photo ingenzi]
Abavugwa babangamira Koperative Hinduka harimo Nizeyimana Saver Alias Mushi washingiye Koperative muyindi kubera ubucuti bwe na Harerimana Antoine.Umuyobozi wa Koperative Hinduka ariwe Mbarushimana Jean Pierre ubwo twaganiraga yatugejejeho ibyiza bateganya,nibyo bamaze kugeraho ariko anadutangariza impungenge z’umutekano muke batezwa na Harerimana Antoine yitwaje ko ari Dasso mu karere ka Nyarugenge.abashinzwe umutekano wo kurwanya abazunguzayi muri koperative Hinduka[photo ingenzi]
Abanyamuryango ba Koperative Hinduka tuganira badutangarije ko Harerimana Antoine yari yarabazonze kugeza ubwo biyambaje Rusimbi Charles ushinzwe urubyiruko mu mujyi wa Kigali nawe akabigeza kushinzwe Dasso bagasaga Harerimana Antoine kweguka.Ikindi badutangarije ngo hakozwe inteko rusange ya Koperative Hinduka maze Harerimana abwirwa n’uwari ahagarariye umurenge wa Muhima ko nadatanga umutekano hazakurikizwa itegeko.
Harerimana yaje kwegura ,ariko asaba Koperative amafaranga agera ku bihumbi Magana bili mirongo icyenda na bitanu by’u Rwanda(295.000 frw) Andi makuru n’uburyo Harerimana Antone yaje gushinga kampani akayita Indateba LTD kugirango ibangamire Hinduka.Ikindi kibazo cyaje kuzana ibibazo hagati muri Koperative Hinduka nicya Furaha Simon alias Assuman wagaragaye yibye umufuka waza karoti z’umudamu witwa Mushimire.Ikindi cyagaragaje ni uko Harerimana Antoine ananiza Koperative Hinduka n’uburyo yazanyemo mushikiwe Umuhoza Marie Rose kugirango ajye amumenyera ifaranga ryinjiye.
Visi Perezida wa Koperative Hinduka Ntirenganya Vincent Alias Nyinya akaba yajyaga akorana na Harerimana Antoine. Mukiganiro Ntirenganya yagiranye n’ikinyamakuru ingenzinyayo .com yagitangarije ko yajyaga atumvikana na Perezida wa Koperative Hinduka ariwe Jean Pierre Mbarushimana ,ariko ko bagiye gushyira hamwe bakima amatwi Harerimana Antoine ushaka kubasenyera iterambere.
Niyibizi Solina nawe n’umudamu wiyemeje guteza Koperative Hinduka intambwe igana k’ubukire tuganira yatangarije ikinyamakuru ingenzinyayo.com ko ababazwa no kubona Harerimana Antoine abavuyanga akaba yaranashinze indi Koperative akayiha uwitwa Nizeyimana alias Mushi kugirango akomeza ababangamire.
Twagerageje gushaka Harerimana Antoine kugirango twumve icyo yatangaza ntitwabasha kumubona. Abo mu karere ka Nyarugenge twaganiriye bo banze ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo ,ariko badutangarije ko icyo kibazo cya Koperative Hinduka bari bakize ariko ko bagiye kugikurikirana byaba ngombwa hagakurikizwa amategeko.
Ubu rero ikibazo gikomeye gishingiye k’umutekano mucye wugarije Koperative Hinduka uzanwa na Harerimana Antoine yitwaje ko ari Dasso. Abatabara nibatabare amazi atararenga inkombe.
Ephrem Nsengumuremyi