Umurenge wa Mageragere ubuyobozi bwiza :Igisubizo cy’umuturage

Amazi yavuzwe kenshi none arashyize ageze mu murenge wa Mageragere.

Imihigo ikoreweho itanga igisubizo cy’ibyo umuyobozi aba yarahize,kandi guhuriza hamwe niyo nkingi yo guhigura umuhigo mu murenge wa Mageragere. Umurenge wa Mageragere n’umwe muyigize akarere ka Nyarugenge ukaba ugizwe n’icyaro.

Ntirushwa Christophe Gigtifu w' umurenge wa Mageragere[photo ingenzi]
Ntirushwa Christophe Gigtifu w' umurenge wa Mageragere[photo ingenzi]

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mageragere burakuraho icyaro burandura ubukene bwari bwarabaye akarande muri  icyo gice.Ubu inkuru ikomeje kuba nziza mu murenge wa Mageragere n’iyitangwa ry’amazi yari yarabaye indahiro . Amazi abonetse mu murenge wa Mageragere araba igisubizo cyo kwirinda ikibazo cy’ingona za Nyabarongo,kwirinda indwara ziterwa n’amazi mabi.Gitifu w’umurenge wa Mageragere  Ntirushwa Christophe yatangaje ko amazi azagera kuri 87% by’abaturage.

Ibigega by' amazi byatangiye kuvomwaho[photo ingenzi]
Ibigega by' amazi byatangiye kuvomwaho[photo ingenzi]
IMG-20170813-WA0004

Ese umugezi umwe uzajya uhurirwaho n’abaturage bangahe?Gitifu  ati:umugezi umwe uzajya uhurirwaho n’abaturage kuva 100 kugera kuri 300 ko imibare dufite byibura 84,3% muri 500m bakagombye kuba bafite amazi bigenze uko tubyifuza mu mihigo yacu. Ese murabona aya mazi agiye gukemura ibibazo bingana iki mukurikije uko mwajyaga mu bigira muri uyu murenge muyobora?Gitifu:Aya mazi agiye gukemura ibibazo by’abaturage 87%. Amazi ubundi ari kukihe gipimo muri uyu murenge?ese umuturage azajya avoma ku mariba rusange ?umuturage azajya agenda urugendo rungana iki ukurikije urwo yajyaga agenda?Gitifu :Umuturage kugirango agere aho avoma ntazajya arenza  m 500.

abaturage bo mu murenge wa Mageragere babonye amazi meza[photo ingenzi]
abaturage bo mu murenge wa Mageragere babonye amazi meza[photo ingenzi]
IMG-20170813-WA0005

Nyuma y’ubuyobzi bw’umurenge wa Mageragere twegereye abaturage tubabaza uko bakiriye iboneka ry’amazi. Ese mbere yuko aya mazi abageraho imibereho yari yifashe ite?Abaturage:Twari tubayeho nabi kuko twakoraga urugendo rwa km 5 rimwe na rimwe tukayabura kuko ubuzima twarimo bwari bugoye. Ese murabona aya mazi haricyo azahindura k’ubuzima bwanyu bwa buri munsi?Abaturage: ibyo azahindura n’ibyinshi haba kuyanywa kuyoga no kuyameshesha mbese impinduka zirahari ,kandi twabonye n’akazi kubera uyu mushinga waya mazi.Ese injerikani imwe y’amazi muyigura amafaranga angahe?Abaturage bati: Tuyigura amafaranga  20.

Umuterankunga w’uyu mushinga ni UNICEFuyu mushinga watangiye tariki 05/05/2016 wari kumara amaeze cumi ,ariko nyuma hazamo ikibazo uhagarara amezi atanu.Ubu harabura amezi atatu ngo igikorwa kirangire. Ibi byiza bikeshwa UNICEF hamwe na Leta y’u Rwanda. Mbere yuko uyu mushinga uza mu murenge wa Mageragere amazi yageraga ku baturage ijana gusa.Aya mazi ageze mu murenge wa Mageragere akenewe kuko mbere bari baragerageje gucukura amavomo asanzwe nabwo kuyavoma bikagorana.

Amazi isoko y' ubuzima [photo ingenzi]
Amazi isoko y' ubuzima [photo ingenzi]
IMG-20170813-WA0013

Ubu Mageragere imaze kubomna amzi meza yo soko y’ubuzima. Abaturage bati: Turashima ubuyobozi bukuru bw’igihugu n’ubw’umurenge wacu budahwema kudutekerereza byumwihariko Nyakubahwa Perezida wa repubulika Paul Kagame. Imyaka yashize hafatwaga nk’icyaro none amashanyarazi arahari n’amazi yaburaga nayo turayabonye.

Umurungi Aline

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *