Indwara zifitanye isano nÔÇÖimihango yÔÇÖabagore nuko zivurwa
Imihango y’abagore n’abakobwa irakenewe mu mikorere myiza y’umubiri wabo ariko nkuko tugiye kubireba hari ubwo usanga iyo mihango itagenze neza nkuko byateganijwe bikaba byakururira umubiri akaga.
Tugiye kureba zimwe mu ndwara zifitanye isano n’imihango ndetse turebe n’imiti karemano ( naturel) ushobora kwifashisha.
- Kuva amaraso menshi igihe uri mu mihango( regles trop abondantes) : Iyi ndwara ivurwa hakoreshejwe amababi y’igisura watogosheje mu mazi ukanywa ikirahuri 1 mu gitondo, ikindi ku manywa, ukabikora gatatu buri cyumweru, kugeza igihe uzakirira.
- Kutigera ujya mu mihango(amenorrhee) Iyi ndwara irangwa no kumara amezi runaka utajya mu mihango bidatewe n’uko utwite cyangwa se uri konsa. Iyi ndwara iterwa no kubura vitamini zishinzwe imihango, nka vitamini A na E. Izo zombi zishinzwe kurema no kuyungurura ibigendana n’ingingo zishinzwe kororoka kw’abantu. Imiti ivura iyi ndwara:
Ufata kirahuri 1 (1 verre) cy’amazi ukavangamo akabumba kuzuye akayiko gato
ugakoroga, ukayanywa iminsi 10 wikurikiranije, buri gitondo. Imboga za persil nazo zifasha abarwaye iyi ndwara amavuta ari muri izo mboga yitwa opiole hamwe n’ayitwa myristicine atuma abagore n’abakobwa bagira imihango myiza ku buryo busanzwe.
- Imihango itagira gahunda ( regles irregulieres)
Birangwa no kujya mu mihango, kuza mu bihe binyuranye,bikamara igihe kirekire utayibona cyangwa se ukayona inshuro zirenze imwe mu kwezi. Burya gahunda iyobora imihango ishingiye ku misemburo myiza itangwa na hypohyse ( agace k’ubwonko gashinzwe gahunda yo gutunganya imisemburo yo gutunganya gahunda z’umubiri) na ovaire . Iyo ibyo bice bidakora neza rero niho ugira imihango itagira gahunda.
Iyo ovaire idakora neza ugira ibimenyetso birimo kuribwa mu kiziba y’inda, kutonekara mu mibonano, no kumva utayikeneye.
Abantu bakunda kwibasirwa n’iyi ndwara biganjemo, abakeneye gushyingirwa, abapfakaye, abibwira ko batwite mu bwonko ariko atari byo , abatinze gukurikiza abana n’abafite trompe zazibye.
Imiti ivura iyi ndwara : Gutogosa amababi y’igisura mu mazi ukanywa ikirahuri 1 mu gitondo,ikindi ku manywa, ukabikora gatatu buri cyumweru, kugeza igihe uzakirira
- Gusohora amazi aho gusohora amaraso mu gihe cy’imihango (Regles, retention de liquides)
Ni indwara irangwa n’uko umugore cyangwa umukobwa agera mu gihe cyo
kujya mu mihango, aho gusohora amaraso agasohora amazi.
Umuti uvura iyi ndwara : Umutonore w’ibishyimbo bya kizungu, bikunda kuba binini bikera ibihe byose. Ukabicagagurira mu mavuta ayo ari yo yose, ukavanga n’indimu
ikarishye (citron), ukarya mu byo kurya bya kumanywa iminsi 3 mu cyumweru.
- Imirerantanga itihagije (Insuffisance ovarienne) . Iyo ndwara itera ubugumba ndetse ikarangwa no kugera igihe cy’imihango , ukaribwa, nyuma ukava imyuna yo mu mazuru. Ishobora no kongera kugaragaza utubyimba two mu nda
Umuti w’iyi ndwara: Gufata ibumba ( waribona rigurishwa mu bagorozi) riyunguruye ugashyiramo amazi, ukavanga, bikaba
icyondo, ugasiga mu kiziba cy’inda (bas ventre), ukoresheje urambikaho, bikamara isaha 1, buri munsi kugeza igihe uzabona uguwe neza amaherezo ugakira. Bimara nibura amezi atatu, ingingo zose zimaze gusubira kuri gahunda y’umubiri, kandi ibyo bibyimba bizashira.
Ku bafite bumwe muri ubu burwayi kwa muganga bikaba byarananiranye ushobora gukoresha imwe muri iyi miti twavuze haruguru kuko nayo ishobora kugufasha uramutse uyikoreshje uko bikwiye.
Byakuwe mu gitabo cyitwa “Tumenye kwivura dukoresheje ibyaremwe”