Rwanda: Kugira abaturage nabayobozi badashyira ubuzima bwabandi mu kaga ntibyashoboka hatabayeho Kubaka umwana ushoboye kandi ushobotse

Umuryango AJECL(Association des Jeunnes de Saint Charles Lwanga), uratangaza ko ibi bizagerwaho mu gihe abana bajya batozwa bakiri bato umuco wurukundo rutarobanura, hamwe no gutsindisha ineza inabi aho yaturuka hose.

Nkuko umuryango AJECL uharanira Amahoro ukomeje gahunda yawo yo gutoza umuco wAmahoro uhereye mu bakiri bato, gahunda yawo ntihabanye ninsanganyamatsiko ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu burezi yuyu mwaka wa 2023, aho ari ukubaka Umwana usboboye kandi ushobotse
Ni muri urwo rwego ikinyamakuru impamba cyashatse kumenya uko abafite aho bahuriye nuburezi bari kwitwara muri iyi nsanganyamatsiko, ku itariki ya 24 Gicurasi ubwo hasozwaga icyumweru cyuburezi Gatolika cyari gifite insanganyamatsiko igira iti Umwana ushoboye kandu ushobotse, kiganira na Padiri Iyakaremye Theogene washinze umuryango AJECL akaba anakorera ubutumwa muri Paruwasi ya Ruhuha aho ashinzwe byumwihariko urubyiruko.
Ashingiye ku nsanganyamatsiko asobanura umwana ushoboye kandi ushobotse avuga ko umwana ushoboye kandi ushobotse aba anyuze Imana nAbantu, akamenya uwo ari we akamenya aho ari akamenya icyo ahakora naho agana, akamenya ko ari mu Isi yImana agaha agaciro bagenzi be bityo bagafatanya urugendo rwo kubaka Isi nziza.

Padiri Iyakaremye Theogene ashyikiriza Certificat uwakurikiranye inyigisho [Photo: Cypridion]
Padiri Iyakaremye Theogene ashyikiriza Certificat uwakurikiranye inyigisho
[Photo: Cypridion]
Padiri Theogene avuga ko ibi bizatuma u Rwanda rugira abaturage bazima. Agira ati “umwana uzakurana uwo Mutima agakurana iyo ntego azavamo umugabo ushoboye kandi ushobotse avemo umugore ushoboye kandi ushobotse, bityo u Rwanda rugire abaturage bashoboye kandi bashobotse, ayo ni yo mizero muri iki kinyejana cyacu cya 21 dufite muri aba bana bacu, iyo ntego ni cyo igamije yo kuzagira abaturage bazima bashoboye kandi bashobotse kuko babitojwe bakiri bato cyane cyane bikabafasha guhangana nibyonnyi byubuzima dufite muri iyi minsi ”
Padiri avuga ko bisaba ko inzego zitandukanye zikora cyane kugira ngo abana bagire iyi myumvire hakiri kare kuko muri iyi minsi hari ibyonnyi byinshi byibasiye abana Muri iki gihe abana barabyirukira mu busambanyi, mu biyobyabwenge, barahura nihohoterwa ritandukanye, ndetse hari nababyirukira mu ngengabitekerezo yurwango, imijinya, inzika nibindi nkibyo. Birasaba rero gukora cyane kugira ngo abana bagire imyumvire mizima hakiri kare bityo ibyo byonnyi byubuzima babinyuremo bemye bavumbukemo abana bImana bazahesha igihugu cyacu agaciro bakakibera abana bumugisha, ibi bikazatuma nbana bazavamo abayobozi bazajya bafata ibyemezo byubaha ikiremwamuntu”
Mu gihe Kiliziya Gatolika yafashe iyi nsanganyamatsiko yumwana ushoboye kandi ushobotse muri uyu mwaka mu burezi, umuryango AJECL ivuga ko mu gutanga umuganda wayo yigisha urubyiruko inyigisho zirufasha kwakira Amahoro Yezu Kristu yatanze, bakayagwiza kandi bakayagaba bityo ibikorwa batozwa gukora bakabikorera abandi, ibyo rero bifasha wa murongo kiliziya yashatse guha abana uyu mwaka wo kuba abana bashoboye kandi bashobotse, ni ukuvuga AJECL ikavuga ko itanga umuganda mu burezi bukorwa na leta bukagirwamo uruhare na kiliziya gatolika harimo nandi madini nabandi babyeyi.
Uyu muryango ubikora utanga inyigisho zAmahoro zishishikariza urubyiruko kwimakaza umuco wo gutsindisha ineza inabi aho yaba ituruka hose, ari naho ugenda ushinga amatsinda ya GWIZAMAHORO, hari umubare munini wurubyiruko rwibumbiye muri aya matsinda aho ruhabwa izi nyigisho, hanyuma rugahabwa Certificat ariko kandi rugahabwa umukoro wo gusakaza inyigisho muri bagenzi bwarwo.
Mu mpera zukwezi kwa gatanu 2023 mu rwunge rwamashuli rwa Bushonyi mu murenge wa Nyarugenge akarere ka Bugesera, abanyeshuli 27 bahawe certificat nyuma yo gukurikirana izi nyigisho.
Uwizeyimana Rachel, avuga ko ari umuvandimwe akaba Imfura yikinyejana cya 21 akemeza ko ari mu rugendo rwiza rwo kuba umwana ushoboye kandi ushobotse ati maze kuba umwana ushoboye aho ntawagira icyo anshushukisha kandi inyigisho za AJECL ni zo zangize uwo ndiwe, kuba nshobotse ni uko ni uko numvira inama nziza tugirwa, izitari nziza nkazima amatwi
Ndayizeye Joseph; avuga ko ari umuvandimwe akaba Imfura yikinyejana cya 21 iyo ugana ku mana byose uba ubifite uba ushoboye kandi ushobotse, aho nafatiye zino nyigisho za AJECL nabashije kumenya uwo ndiwe naho ngomba kugana mva mu bucuri nari ndimo mbere, ku buryo intego yanjye ari ugufasha bagenzi banjye nabo kuva mu macuri
Francine Uwizeyimana uyobora urwunge rwAmashuli rwa Bushonyi, avuga ko hari umusaruro abona mu nyigisho za AJECL muri iki kigo iyo babyiga bahita bashingira ku mateka yigihugu cyacu, bigatuma amasomo bayakurikira nta burangare, muri izi nyigisho harimo ibintu bifungura ubwonko bwabo bakamenya guhangana nibyonnyi(ibibazo) bahura nabyo bitababujije kwiga neza, bakabona ko bagomba kubana neza Amahoro
Madame Francine asaba ababyeyi nabo kuba hafi abana, agira ati ababyeyi icyo nabasaba ni ukuba hafi abana bakabaganiriza, babagabamo umutima wurukundo aho kugira ngo babaganirize inyigisho zurwango, ntibakabahe ibyo kurya gusa ahubwo bajye banabagabamo inyigisho nziza zituma bakundana
Ababyeyi nabo bavuga ko hari icyo bari gukora mu gufasha abana, Nsengiyumva Emmy President wababyeyi mu rwunge rwamashuli rwa Bushonyi, avuga ko ababyeyi bose bagomba kubigira ibyabo, agira ati izi nyigisho za AJECL zubaka abantu benshi atari uyu mwana bigisha ku ishuli gusa ahubwo muri rusange no ku bandi baturage bituma bubaka ubuzima bwiza bufite intego, icyo dukora ni ukumenyesha ba babyeyi bose, kugira ngo uko umwana abyiga hano ku ishuli no mu rugo babimwigishe batabihariye abarimu gusa.

Abakurikiranye inyigisho z’amahoro bo mu rwunge rw’Amashuli rwa Bushonyi[Photo:Cypridion]
Hari ibindi ibigo bigera kuri 26 birimo abana barenga gihumbi bari guhabwa inyigisho nkizi bagiye guhabwa izi certificat bitarenze ukwezi kwa kalindi muri uyu mwaka wa 2023, kandi bakurikira nabandi bagiye bazihabwa, ikaba ari gahunda izakomeza ikagera ku bantu benshi bashoboka kugeza mu mwaka wa 2025 hasozwa igisekuru cya mbere cyikinyejana cya 21.
Umuryango Association des Jeunnes de Saint Charles Lwanga(AJECL) washinzwe mu 2004, abamaze kunyura mu matsinda ya GWIZA AMAHORO barasaga 1627, kuri ubu hakaba hari amatsinda 28 mu bigo byamashuli 28, 16 byo mu karere ka Bugesera na 12 byo mu karere ka Nyarugenge, ukaba utangaza ko ugendera ku nkingi eshanu ziganisha ku mahoro ari zo ukuri, ubwisanzure, ubworoherane, ubuvandimwe no gukunda igihugu.


Buri kigo cy’amashuli kibarizwamo GWIZAMAHORO CLUB haba hari abarimu bafasha abanyeshuli muri izi nyigisho [Photo:Cypridion]
Inkuru yanditswe na Cypridion Habimana

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *