Ruhurura ya Mpazi umushinga wizwe neza yubakwa nabi none yatangiye gusenyuka uko imvura iguye .
Imyubakire y’ubu usanga irimo ibibazo bikomeye kuko igikorwa gitangira kubakwa kigasenyuka kitaratahwa.
Iyo uri mu gice cya Nyakabanda na Rwezamenyo ukamanuka Kimisagara usatira Cyahafi ukumva Mpazi wakwibuka uko yari ishinyitse itarubakwa wareba n’uburyo ihagaze ubu n’ubwo yubatswe nabi bigutera gutekereza iterambere . Ruhurura ya Mpazi itarubakwa abayituriye bari barabuze uko bimuka kuko ntawari kubagurira amazu yabo.
Ruhurura yubakwa buri wese yasubije agatima impembero . Ubu rero kuki Ruhurura ya Mpazi isenyutse itaramara imyaka 20 ?yubatswe nande ngo azabibazwe n’Abanyarwanda kuko amafaranga yayubatse n’imisoro yabo? Ubwo imvura iheruka kugwa Ruhurura ya Mpazi mu gice kigana nyabugogo cyarashwenyaguritse n’amabuye isuri iyajyana muri Nyabugogo.
Abaturiye Ruhurura ya Mpazi bo barasaba ko yakongera ikubakwa hakarebwa igice kinindamo amazi ava mu misozi kuko aribyo byangirika. Abashinzwe kubaka za ruhurura tuganira badutangarije ko impamvu ruhurura ya Mpazi ishwenyuka ngo biterwa ni uko abayubatse batitaye kureba amasoko y’amazi ngo bahayobore mu matiyo .
Abashinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Nyarugenge nimwe muhanzwe amaso.
Murenzi Louis