Kukiumwalimu yagiye yirengagizwa ku mushara kandi ariwe gicumbi cy’ubumenyi?

Bamwe mu balimu Batangaza ko ngo basanga  baragwingiye mu mushahara.

Uziko buri wese ukomeye ku isi aca mu maboko ya mwalimu! Habura iki ngo amwibuke?ese mwalimu iyo yigisha  wumva ataba yitanze kuki utamuzirikana urangije kwiga? Hatabayeho kureba ibyahise hakarebwa iby’ubu usanga mwalimu atazamurwa uko byagakwiye? Umwalimu noneho yongereweho ifaranga k’umushahara we !

.Ese ntibyaba nk’igitonyanga mu Nyanja? Umwalimu wigisha mu Kidaho mu karere ka Burera aganira n’ikinyamakuru ingenzinyayo com byari urwenya. Gusa yanze ko dutangaza amazina natwe turabimwemerera.

Umaze igihe kingana gute wigisha?Mwalimu maze imyaka  mirongo itatu(30)Kuva utangiye kwigisha niki cyiza wabonyemo niki kibi wabonyemo?Mwalimu reka mvuge ibyiza kuko  batubwiye kuba intore nubwo babitubwira bijuse twe dushonje,nabonyemo ibyiza kuko nigishije benshi bakaba barateye imbere bakaba bakomeye.

Ejo bundi Guverinoma yabongereye amafaranga k’umushahara wabyakiriye ute?Mwalimu wabyakira neza wabyakira nabi ntacyo wahindura gusa twarirengagijwe natwe twasigajwe inyuma mu mushahara,dukwiye kongezwa kugirengo dutere imbere. Uburezi bw’ubu n’ubwo hambere ubona butandukaniyehe ko bwose ubukora?Mwalimu ubu biboneka ko abashinzwe integanyanyigisho bahuzagurika ,kuko rimwe bakuraho ururimi bwacya rukagaruka ,gusa bidindiza abana. Undi twaganiriye n’umwalimu wigisha ku kigo cy’amashuri abanza Gatulika mu karere ka Huye.

Uyu we amaze igihe kinini kuko aragana mu kiruhuko kizabukuru kubera imyaka . Nawe yanze ko izina rye ritangazwa . Umaze imyaka ingahe wigisha ?Mwalimu natangiye kwigisha 1982 urumvako imbaraga zagiye nuguharira abatoya. Kuva utangiye kugeza ubu niki wabonye cyakubabaje mu kazi k’ubwalimu ,ni niki cyagushimishije ?Mwalimu icyambere cyambabaje ni uko jenoside yatwaye urungano,ikindi ni uko mwalimu yagwingiye mu mushahara mu buryo bukabije,icyanshimishije niyo mbonye abantu nigishije ari ba Meya,Minisitri cyangwa nabo ari abalimu kuva hasi kugera muri Kaminuza.

Umwalimu Sacco se wabakemuriye ibibazo?Mwalimu icyo n’ikinyoma kinteragahinda kuko biravugwa ngo ufite azabona nabahabwa inguzanyo mu mwalimu Sacco nibabandi bifite nkanjye nyakamwe ntacyo mbona.

Mutimura Eugene Minisitiri w'uburezi

Amasendika arengera mwalimu ntacyo abafasha?Mwalimu ibyo byose nibyo bituma tugwingira bikadusonga. Ni ubuhe butumwa watanga?Mwalimu nabwira inzego zishinzwe imyigishirize kureka kudindiza uburezi bahindagura integenyenyigisho ,kandi bakanatekereza mwalimu wabahaye ubumenyi bubagenza hose mu isi .

Kimenyi Claude.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *