Abana bazerera mu mijyi bongeye kwiyongera kandi ariko banywa ibiyobyabwenge inzego zibashinzwe zirebera.
Ikibazo cy’Abana bazerera mu muhanda kirengeje imyaka myinshi cyaraburiwe igisubizo.Iki kibazo cyatangiye kuvugwa mu gihe imijyi yaritangiye kuvuka.
Ubushakashatsi twakoze twifashishije abahanga bamwe na bamwe cyane abagiye bakora ibishushanyo mbonera by’iyo mijyi. Abahanga berekana ko abana b’inzererezi bavugwaga cyangwa bakaboneka mu miryango ikennye ,bityo abana babo bakigera mu mijyi kuba abayaya n’ababoyi.
Aba bana ngo iyo bamaraga gukura nabo barabyaraga. Umwana wavukaga muri ubu buryo wasangaga nta gaciro ahabwa mu muryango wo kwa sekuru(iwabo wa nyina kuko bamwitaga ikinyendaro) aha rero ngo ba nyirarume cyangwa abana babo abo twavuga ko ari babyara babo barabameneshaga bakagana iy’umujyi kandi ubutazongera kureba iwabo wa nyina kuko kwa se ho ntihabaga hazwi. Abana b’inzererezi nanone bavukaga ku bana ba bakobwa batewe inda n’abagabo bubatse ingo bakanga kubiyandikishaho ngo,ingo zabo zidasenyuka.
Umugore umwe twaganiriye yanze ko twatangaza amazina ye ,ariko atuye Kimisagara,tuganira yagize ati” Navukiye mu yahoze ari Perefegitire ya Kibuye muri Komine Rwamatamu naje mu mujyi wa Kigali ntarangije amashuri abanza byari mu 1982 nkora akazi ko mu rugo i Gikondo nareraga abana naho umuhungu agateka,byaje kurangira wa muhungu anteye inda ngiye iwacu baramyirukana ngaruka muri Kigali,basaza banjye bahise bantuka cyane ngo nagiye ndi umwe none ngarutse ndimo babili,umwana wanjye namubyaye 1983 mfite imyaka cumi n’itandatu(16) ntabwo narekeye aho kuko nabaye indaya kuko mfite abana batandatu bose n’imbobo umukobwa wanjye nawe yarabyeye mba mbonye umwuzukuru none mfite umwuzukuruza w’imyaka 4 kandi bose n’inzererezi.
Ubu rero mu myaka 25 ubuzererezi bwikubye 26% kuko n’ibigo byareraga abana badafite iyo bakomoka byakuweho.Niba bigaragara ko ikibazo cyabo bana bazerera kiyongera kandi ubutaka butiyongera bizakemuka gute?Gutwara abana i Gikondo kwa Kabuga nicyo gisubizo?Gutwara abana i Gitagata nicyo gisubizo?Gutwara abana i Nyagatare nicyo gisubizo?Gutwara abana i WAWA nicyo gisubizo? Ibigo byitwaga iby’impfubyi bijya gukurwaho Leta yari yavuzeko abana bagomba gushyirwa mu miryango none ababafashe nta mikoro mbese nta rwara rwo kwishima bafite.Inkubiri yo gufunga ibigo byareraga abana batagira imiryango yabo yasize ubuzererezi bwiyongereye,kandi nta ngamba zirafatwa.Abo bireba nibatange igisubizo.
Kalisa Jean de Dieu