Inzego zibanze zikomeje gutungwa urutoki mu itangwa rya serivisi zitanogeye rubanda.

U Rwanda rumaze imyaka myinshi rugendera kuri gahunda y'imitegekere ishamikiye kuri politiki yo kureberera rubanda. Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu ariyo ihanzwe amaso.

Uko ibihe bigenda bishira, aho guhindura imyumvire yo guha rubanda serivise nziza, usanga hari abayobozi bigira ba ntibindeba. Inzego za Leta ziva ku mudugudu kugera kuri Ministeri bagenda barebana ikijisho mu itangwa rya serivise.

Uturere tumwe na tumwe usanga umuturage ashaka serivisi akayibura. Ubushakashatsi twakoze twasanze hari Uturere twimana serivisi kugeza ubwo uyishaka arambirwa akabyihorera.

Serivisi ikunze kwinubirwa kuko itangwa bigoye. Ingero zitangwa ni nkizo gushaka ibyangombwa byo kubaka kugeza naho umuturage (rubanda) atangira gusoreshwa ubutaka atarabwubaka, kandi nta mpamvu igaragaza icyatumye atagihabwa.

Ahandi herekanwa uko serivise zitangwa nabi ni nkaho umuturage ajya gushaka umukuru w'umudugudu kugirengo amusinyire icyangombwa akamugora. Kujya ku kagali gushakayo serivise ugasanga Gitifu n'umwungirije badahari wahamagara nimero bashyize kurugi nabwo ntibakwitabe.

Umurenge ho iyuhageze mbere yuko baguha serivise babanza kukubaza ibibazo bishingiye k'ubwisungane,amafaranga y'umutekano nibindi warambirwa ukagenda. Akarere ho biba bigoye guhabwa serivise Cyane ko baba bibereye mu nama.

Abaturage baganiriye ni ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com batangaje ko bagiye kwaka ibyangombwa mu karere ka Nyabihu barabibura barekeraho. Aba baturage badutangarije ko bashatse ibyangombwa byo kubaka barabibura, kandi ntibigeze babwirwa impamvu.

Abandi twaganiriye ni abagiye gusaba ko bakurwa mu cyiciro cy'ubudehe babashyizemo banga kukibakuramo. Akarere ka Muhanga naho rubanda ararira kubera kwimwa serivise. Akarere ka Gicumbi nabo kuzunguza umuturage babigize umuhigo.

Gicumbi niyo umuturage avuganye ni itangazamakuru inzego zo mu karere zimumerera nabi kugeza nubwo uwayatanze ashobora gutwarwa mu kigo cy'inzererezi.Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu iteka ivugako umuyobozi uzafatirwa mu cyuho azafatirwa ibihano, ndetse akanirukanwa mu kazi. Ibi byose bidindiza umugenerwabikorwa. Abarebwa no kurengera rubanda.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *